UMWUNGANIZI WA BEN RUTABANA ARAMAGANA IBINYOMA N’UBUSHINYAGUZI BURI GUKORERWA UMUKIRIYA WE!

Spread the love

KIGALI N’ABAFATANYACYAHA BAYO BAKOMEJE KUYOBYA NO GUCANGANYUKISHA ABANTU KU RURUHARE RWAYO MU ISHIMUTWA RYA BEN RUTABANA.

Umwunganizi wa Ben Rutabana yamaganiye kure ibinyoma byakwirakwijwe n’ibinyamakuru binyuranye byaba ibyo muri Uganda, ibyo mu Rwanda, imbuga za You Tube n’ibindi byose byuririye kuri ayo makuru, maze bigatangaza amakuru yuzuyeho umukungungu!

Mu butumwa yandikiye kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, Ijisho ry’Abaryankuna ryateye imboni, Avoka wa Ben yagize ati:

 “Ndi Dr David Gureme Mushabe, Umwanganizi mu mategeko wa Benjamin Rutabana. Nasomye inkuru yanyu maze ntungungurwa bikomeye nayo makuru atacukumbuwe kandi atakozwe kinyamwuga.

Yuzuyemo ibinyoma n’ibintu bicurikiranye bidahuye. Icya mbere sinigeze ngirana ikiganiro n’umunyamakuru Derrick Wandera nkuko bivugwa mu nkuru. Icya kabiri Benjamin Rutabana ntitwigeze tumwibonera n’amaso yacu kandi ntiyarekuwe. Icya gatatu Esta Nanbayo si umuminisiti mu biro bya perezida ahubwo ni umucamanza mu rukiko rukuru. Inkuru yanyu irajijisha kandi ni agashinyaguro ku muryango uri mu gahinda. Ubu ni ubusazi nyabaki? Ndabinginze mugire icyo mubikoraho.”

 (“I am Dr David Gureme Mushabe, the lawyer for Benjamin Rutabana. I have read your article with utter dismay at the level of unresearched and unprofessional reporting. 

There are a lot of falsehoods and innacurecies. First, I have never been interviewed by that journalist Derrick Wandera as alleged in the article. Secondly, BENJAMINE  Rutabana has not been seen with our own eyes and has not been released. And thirdly,  Esta Nanbayo is not a minister for Presidency but a Judge of the High Court. The article is totally missleading and insensitive to the hurting family members. What kind of madness is this? Please retract accordingly.”)

NYuma y’aho Ubuusumyi, Itsinda rishinzwe kuvuga amacumu bifatanyije n’Ijisho ry’Abaryankuna bishyiriye ahagaragara ibyegeranyo bibiri bigaragaza uko Ben yashimuswe akagezwa i Kigali n’ababigizemo uruhare rukomeye abo aribo, Kigali, abambari bayo, abafatanyacyaha bayo na ba rukurikira izindi, bahise basara barasizora batangira kuyobya uburari no gushaka gutabika uruhare rwa Kigali muri iki kibazo.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe”. Aha dushatse kuvuga ko umuryango wa Ben Rutabana ndetse n’inshuti ze byumvikana ko bakora ibishoboka byose bagashakira aho bakeka hose kugira ngo babe bakongera kubona Ben Rutabana cyangwa se nibura bakaba bamenya amakuru ye adashidikanywaho. Muri urwo rwego gutanga ikirego muri Uganda ntacyo byaba bitwaye. Gusa nk’abantu twakoze ubushakashatsi tukagera ku makuru ya mpuruyaha, turongera kubwira abantu ko Ben atafashwe n’urwego rwa Uganda urwo arirwo rwose. Icyakora ntawe duhatira kwemera amakuru yacu, ukuri impera n’imperuka kuzigaragaza.

Nyuma y’aho dutangarije amakuri y’ishimutwa rya Ben Rutabana, Kigali ibinyujije mu binyamakuru biyibogamiyeho yibasiye Ntamuhanga Cassien nk’umwe mu bayobozi b’Abaryankuna ndetse n’abaryankuna muri rusange. Aho kugira ngo banyomoze cyangwa bagire icyo bavuga ku makuru yasohowe n’Ijisho ndetse na Televiziyo by’Abaryankuna, ahubwo bihutiye kuyobya abantu bavuga ko ari ugukura icyaha kuri Generali Kayumba Nyamwasa nyamara utarigeze agaragara mu cyegeranyo cyacu.

Kigali n’abafatanyacyaha bayo bageze n’ubwo bakora itangazo rihimbano rivuga ko RANP-Abaryankuna bihuje n’Ihuriro Nyarwanda RNC ngo bagakora ikintu kimwe. Bakwirakwije inyandiko zatanzwe n’Umwavoka watanze ikirego mu rukiko rwa Uganda bajijisha abantu basa nkabavuga ko urukiko rwemeje ko Ben Rutabana ari muri Uganda, kandi muby’ukuri urubanza rutari rwanaba no kuba!

Nyuma yo gusinyana amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, iyo Kigali iza kuba idafite Ben Rutabana, Uganda ntiyari gukira icyocyere cya Kigali! Iba yarahagurutse ikamusaba ishimitse! None ibinyamakuru byayo birangaza na banyamujyiyobijya  nibo birirwa baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga!

Hagombye kandi no kwibazwa kuri ibi bintu bikurikira: Kuki twatangaje inkuru y’izimira rya Ben Rutabana, Kagame agatanga amabwiriza yo gufata Kizito Mihigo. Twatangaza igice cya cya kabiri, Kagame agatanga amabwiriza yo kumwica?! Urupfu rwe rwakurura impaka nyinshi no kwamagana ubutegetsi bwa Kagame ku rwego rwo hejuru, ibinyamakuru bya Kigali bigatangaza inkuru za Ben Rutabana mu rwego rwo kurangaza no gucubya umuvuduko wabakomeza kuganira ku rupfu rwa Kizito ku mbuga nkoranyambaga?

Mbese ubundi kabiri kangahe ibinyamakuru bya Kigali bifashe umuntu uzwi ko arwanya ubutegetsi bwa Kagame (Jean Paul Turayishimye), ariko kubera ko yatunzwe agatoki mu bufatanyacyaha na Kigali, agahinduka umwere, icyo kubarwanya bakakibagirwa ahubwo bagasa n’abamuburanira.

Ubusuumyi bw’Abaryankuna bwakomeje gukurikirana inkuru y’izimira rya Ben Rutabana n’ababigizemo uruhare ndetse bwunguka n’andi makuru tuzabagezaho mu minsi iri imbere mu gice cya gatatu. Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abaryankuna na Televiziyo y’Abaryankuna biboneyeho kubamenyesha ko uwaba afite ubuhamya cyangwa ikibazo yatwandikira tukazamuha umwanya muri icyo gice. Watwandikira kuri abaryankuna.info@gmail.com cyangwa kuri kumugaragaroinfo@gmail.com.

Abafite ubuhamya batanga mu majwi (audio) cyangwa mu mashusho (video) babyohereza bibaye byiza amajwi ari muri mp3 naho video yo igomba kuba iri muri format ya mp4 maze ibyo byo, bikoherezwa kuri iyi email: kumugaragaroinfo@gmail.com.

Kubatarabashije kureba igice cya mbere n’icya kabiri mwanyarukira kuri You Tube : Abaryankuna TV mukihera ijisho n’ugutwi!

Remezo Rodriguez