SPECIAL FORCE YA KAGAME YABONEYE I LOASHI HO MURI MASISI ICYO IMBWA YABONEYE KU IRIBA!

Spread the love

Amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna ryateye imboni rihagaze ahirengeye ni ay’uko ingabo zo mu mutwe udasanzwe za Kagame,zahuriye n’ibidasanzwe I Loashi ho muri Masisi, 60 bagahita bahaburira ubuzima, kuko burya ngo hejuru y’umumenyi haba hari undi mumenyi!

Aba basirikare ba Kagame baguye mu mirwano yabahuje n’ingabo z’inzobere kuri iyi ya 02 Kamena 2019 ubwo bageragezaga kwitambika umutwe w’ingabo kugeza ubu zitaramenyekana neza izo arizo. Bari abasirikare bagenderaga kuri gahunda kandi bafite ikinyabupfura kidasanzwe. Ingabo za Kagame (Kuko si iz’u Rwanda) yabashije gushyira muri Congo ashukishije Abasirikare bakuru ba DR Congo  amafaranga nyamara yabasahuye, nizo zoheje iza Congo ngo batangire abo basirikare barebe abo aribo, maze biba nko gutera ibuye mu muzinga!

FARDC yabonye bikomeye ishaka kuyabangira ingata ariko isanga yakerewe! Aba Kagame bo bazi ngo ni “Special Force” batunguwe no gukubitana n’umutwe w’Abasirikare batisukirwa, batamenye aho baturutse, mukanya nkako guhumbya 60 baba bari hasi! Byabaye ngombwa ko bayabangira ingata, izo ngabo zibatura ibikoresho byazo zikomeza urugendo!

Umuryankuna uri ah’irengeye ubwo yazaga kuvuga amacumu,ntiyabashije kumenya izo ngabo zagendaga izo arizo n’aho zari zerekeje!  Akomeje gutohoza mu minsi iri imbere aratumara amatsiko!

Uko bucya bukira niko iminsi igenda isiga Paul Kagame! Kugeza ubu ntazi aho agomba kurindira abamurwanya! Yagerageje kohereza bamwe mubasirikare bagize umutwe udasanzwe (Special Force) muri Congo, ariko byagaragaye ko ntacyo wakora!

Jack Nziza mu misi ishize yagaragaye muri Ituri, iruhande rw’inyeshyamba za NALU!

Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize Gen Jack Nziza yari muri Ituri aho yari yagiye gutanga inama mu rwego rwo kurushaho  gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zirwanira muri ako karere ari zo “National Army for the Liberation of Uganda, ( NALU)”! Ibyo Uganda yabimenye ataranagerayo!

Mu gihugu imbere Kagame asigaye ajya kuvugana n’abaturage abasirikare bakamuzenguruka bose bafite imbunda bakoze ku mbarutso kandi ufite imbunda nke afite 3!

Ibimenyetso by’ibihe,uwahindukira uwo ariwe wese yamumariramo magasine!

Ikigaragara kugeza ubu noneho biroroshye ko Kagame yakwicwa, kuko birahagije gusa ko umwe muri bariya basirikare ahindukira gato gusa agahita amurasa urufaya, kuko bitamusaba gukokinga!

Irindwa rya Kagame muri iki gihe, ni ibimenyetso by’ibihe bye bya Nyuma!

Aya makuru mwayegeranyirijwe

N’Itsinda ry’Abaryankuna

Rishinzwe “Kuvuga amacumu”

One Reply to “SPECIAL FORCE YA KAGAME YABONEYE I LOASHI HO MURI MASISI ICYO IMBWA YABONEYE KU IRIBA!”

Comments are closed.