JAMES KABAREBE YAGARAGAYE I LUSAKA MURI ZAMBIYA AGERAGEZA KWIYOBERANYA MU MODOKA Z’ABADIPLOMATE: NI IKI KIMUGENZA?

Spread the love

James Kabarebe usanzwe ari umujyanama wa Paul Kagame mu bijyanye n’umutekano, kuva ku wa mbere taliki ya 22 Mata 2019 ari i Lusaka muri Zambiya,aho kuri uyu wa gatatu yagaragaye mu modoka itwara abadiplomate muri icyo gihugu ifite plaque 18 CD 24 Z. Ikimugenza muri icyo gihugu ntikiramenyekana,ariko birakekwa ko ari kugenda runono Maj Callixte Sankara uherutse guca mu myanya y’intoki General Patrick Nyamvumba i Moroni ho mu birwa bya Comore!

Nyuma y’aho intumwa za Paul Kagame zikubitiye igihwereye i Moroni,zikabura Sankara zimureba,  Paul RUSESABAGINA umuyobozi wa MRCD,impuzamashyaka ifite ingabo  za FLN, Major Sankara asanzwe avugira akumvikana mu bitangazamakuru binyuranye asa n’ uvuga amacumu, aho yavugaga ko “bagiye mu mitsi n’ubutegetsi bwa Kigali bakabuhiga”,bugasubira i Kigali bwimyiza imoso; biragaragara ko habayeho gupingana hagati y’abambari ba Kagame aho bamwemeje ko bitararangira,ko hakiri ikizere,maze Kabarebe akihagurukira akiyaka amabereko akigira ku muhigo!

Kabarebe yerekeje muri SADEC (Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo) nyuma y’aho bagenzi be, bimwe ku mugaragaro Callixte Sankara i Moroni ho muri Comores kandi bakibonera neza ko avanywe k’ubutaka bw’icyo gihugu!

Kabarebe, arikinga mu kiza kandi ngo agerageze gufatirana  Sankara ataravuga dore ko mu Rwanda, nk’uko Ijisho ry’Abaryankuna riri mu gihugu hose ribyemeza, ibihuha byakomeje gukwira igihugu cyose ko yafashwe, ndetse bikaba byari byageze no ku basirikare bari muri Nyungwe,aho bari babwiye ko, bihagararira  ku mihanda, ko izo nyeshyamba nizumva ko umuvugizi wazo yafashwe ziribumanike amaboko zikizana!

Nyuma y’aho Rusesabagina yumvikaniye ku maradiyo avugana inani na rimwe, mu Rwanda umunyamakuru yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,  ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Ambasaderi Olivier NDUHUNGIREHE, iby’itabwa muri yombi rya Sankara, maze amusubiza ko “nta makuru abifiteho, ko icyakora ko bigaragara ko na Rusesabagina ubivuga nta makuru afite!”

Paul Rusesabagina, umuyobozi wa MRCD yahamije ko i Moroni,intumwa za Kagame bazizingiye mu izinga,izuba rikazizimiraho!

Nubwo nari nsanzwe mfite amakuru ko Sankara yavuye mu menyo ya Rubamba, byatumye nongera kujya guhinyuza maze mbaza mu gisata gishinzwe kumukurikirana umunota kuwundi, bambwira ko ari mutaraga nta kibazo afite! Mbabajije ibyo bavuga kuri ayo magambo ya Nduhungirehe, bansubiza ko ubwo ari Leta y’u Rwanda iri kugerageza gutera ibuye mu gihuru ngo irebe ikivumbukamo maze intozo ziyobowe na Kabarebe ngo zicakire!

James KABAREBE (Umujyanama wihariye wa Kagame mu by’Umutekano) yahagurutse mu gihugu yerekeza muri Zambiya,ubwo Kagame nawe yerekezaga mu Misiri,aherekejwe n’Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’Iperereza  (NISS) General Major  Joseph NZABAMWITA,  Lt. Col. Patrick KARURETWA Umunyamabanga wihariye we, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Richard SEZIBERA ,  mu nama y’igitaraganya yo kwiga ku bibazo byatewe n’abaperezida biziritse k’ubutegetsi nkawe, kugeza ubwo abaturage bibateye ishozi bagahaguru bakabirukana, umwe bikamuviramo urupfu, n’abamusimbuye bakananirwa kumvikana, mugihe undi we yatawe mu munyururu n’abo yahaye amagana agira ngo bazakomeza bamukingire ikibaba (Sudan na Libye).  Isohoka ry’abo bantu icyarimwe, ntawabura kuryibazho!

Kagame, Kabarebe,Karuretwa, Nzabamwita,Nyamvumba n’abandi…Stress ibageze ku buce! Amaso ntabaha!?

Yaba Kabarebe,yaba Kagame n’ikipe ye,bose ababonye bemeje ko bafite Stress (Umujagararo) iri ku gipimo cyo hejuru, dore ko usibye no kugerageza kugarura isura y’ikinyoma cy’abo, ibihugu byatangiye kubakoma imbere biburira abanyagihugu babyo kwitondera kujya mu Rwanda. Ku ikubitiro hakaba habanje Ubufaransa, bwahise bwamaganwa na Leta ndetse n’ibinyamakuru biyegamiyeho mugihe bari bamaze iminsi mike cyane, bagerageza gufatisha ibumba ku byuma!  Canada yakurikiraho none n’Ubudage bwunzemo!

Si ibyo gusa kandi, mugihe u Rwanda rwa Kagame rwajyaga rutanga ruswa rukagaragara ku bintu byose bya mbere ku isi, ubu noneho ntirwagaragaye ku rutonde rwa CNN (Televiziyo y’icyirangirire ku isi ikorera muri Amerika), rugaragaza ahantu 25  ha mbere heza ku isi,abantu basúra. Igitangaje Uganda yaje ku mwanya wa mbere! (Bwindi Impenetrable Forest) ikurikirwa na Kenya (Samburu ) ,Maroc ikurikiraho (Mount Toubkal ), ahandi hose ni hanze ya Afurika. Koko iyo Agashungo gashize uwahekwaga arigenza!

Tuvuge iki? Kabarebe uyu se yaba aragira icyo akura muri SADEC ra? Ko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka… kubijyanye no guhiga Sankara byo, Ruhaya yabivuze neza ubwo yabwiraga Impyisi  iti: “ Tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya!”

Cassien NTAMUHANGA

Ijisho ry’Abaryankuna.