FDLR YARIYE KARUNGU NYUMA Y’UWARI UMUYOBOZI WAYO LT GEN SYLVESTRE MUDACUMURA YISHWE.

Spread the love

Magayane, umuhanuzi w’Ikirangire mu ishyanga ry’u Rwanda ahanura ku iherezo ry’uwo benshi bemeza ko ari Kagame yagize ati: “…bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw’ umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira…”

Amakuru yasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 ko Lt Gen Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru wa FDLR ko yishwe arashwe! N’ubwo Umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC), Major Ndjike Kaiko yabeshyeye ingabo z’igihugu cye ko arizo zamwivuganye, Itsinda ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu, ryabonye amakuru yanyayo ko Mudacumura atishwe n’ingabo za Congo ko ndetse nta n’imirwano ikaze yabereye mu birindiro by’uyu mutwe.

Lt Gen wa FDRL, arashwe nyuma y’igihe gito bamwe mubari hafi ye nk’uwari ukuriye iperereza n’uwari umuvugizi wayo batawe muri yombi kandi bakoherezwa mu Rwanda. Ni nyuma y’iminsi mike kandi Kagame yifatiye Tshisekedi akamuha uburenganzira bwo kurwanyiriza abamurwanya ku butaka bwa Congo.

Kagame afatanyije na Mai-Mai (ubwoko bwose yihimbiye) ndetse n’umutwe w’Abarundi Red-Tabara, amaze iminsi arwanya ingabo z’Abanyamurenge Twirwaneho-Gumino, Ingabo ziswe iza P5 (nubwo P5 itaratangaza ko ifite ingabo), RUD-Urunana, FLN na FDRL, iyi mitwe yose usibye uyu w’Abanyamurenge ni imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kagame ikorera mu mashyamba ya Congo.

Amakuru aturuka ku birindiro bya FDLR aravuga ko ingabo z’uyu mutwe zariye karungu zikaba ngo byanga binoga zigomba guhana no guha isomo uwariwe wese wagize uruhare mu rupfu rw’umuyobozi wazo ngo cyane cyane nyirabayaza.

Uyu mujinya uje wiyongera kuw’izindi ngabo zimaze iminsi zishotorwa n’iza Kagame zizisanze aho zibereye mu mashyamba ya Congo. Ku bizera indagu za Magayane baremeza ko aka gasomborotso ka Kagame kuri iyi mitwe yose,  umugambi mwoshyanyo wa Tshisekedi wo gutanga uburenganzira ngo batsinsure aba barwanyi barwanya Kagame, byose bije mu gihe Paul Kagame agaragaza amarembera haba mu migirire no mu magambo ye, baremeza ko iki ari cyo gihe Magayane yavuze:

“…hazabaho isubiranamo ry’ abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n’ agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’ umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome. Hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’ akataribwa. Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw’ umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’ amahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l’ onu ya gatatu…”

Lt Gen Mudacumura wa FDLR yaguye mu birindiro bye nta ntambara ihambaye yahabaye.

Si ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda benshi mu bari ku isonga ry’ingabo bicwa ariko insinzi ikanga ikaba iyabo. Ayo mateka aheruka vuba cyane ubwo Fred Gisa Rwigema n’abandi benshi bari bamwungirije baguye ku rugamba ariko FPR ikanga igafata ubutegetsi muw’ 1994.

Usibye n’ibyo, urubyiruko rurambiwe akavuyo, imeneka ry’amaraso adafite impamvu, icurikabwenge no guhozwa ku nkeke kubw’inyungu z’umuntu umwe cyangwa agatsiko k’abantu bake, baraza kubyifatira mu minwe wa mugani w’Abarundi.

Itsinda ry’Ijisho ry’Abaryankuna

Rishinzwe kuvuga amacumu.