EDOUARD BAMPORIKI YONGEYE GUKOMOZA KU ICYEREKEZO KIMWE KIRANGA ABARYANKUNA

Spread the love

Edouard Bamporiki, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiko n’umuco, yongeye gukomoza ku icyerekezo kimwe kiranga Abaryankuna cyo guharanira guha agaciro ururimi rwacu gakondo rw’Ikinyarwanda. Yamaganye umugambi wa FPR  wo kuvana ururimi rw’Ikinyarwanda mu mashuri y’ibanze.  Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Gashyantare, igihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire.

Uyu mugabo Bamporikiki yasabye ababyeyi kwinenga ngo kuko batari gufasha abana babo kumenya no kuvuga Ikinyarwanda cyiza.

Yongeyeho ko uretse n’ ababyeyi bakoresha indimi z’amahanga cyane mu rugo hari n’amashuri amwe n’amwe abuza abana kuganira mu Kinyarwanda, bigatuma abana batamenya neza ururimi gakondo rwabo.

Ibyo Bamporiki abivuze asa nk’ubwira Miniseteri y’uburezi, yatangaje mu kwezi k’Ukuboza ko amashuri yose yo mu rwego rw’ibanze azajya yigisha mu cyongereza, aho yigishirizaga mu Kinyarwanda.

Mu gihe iyo nkuru itakiriwe neza n’Ababyarwanda benshi, Minisiteri y’uburezi hashize iminsi yabaye nkiyisubiyeho itangaza ko guhindura ururimi bizakorwa mu igihe kizatangazwa na minisiteri y’uburezi.

Mu gihe bizwi ko ururimi ari inzira y’ubumenyi, umyumvire n’imitekerereze, bikaba bitoroshye kumva ibyo wiga mu gihe ubyiga mu rurimi utumva, kandi mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuhanga bw’umwana butera imbere mu myaka yo hasi iyo yiga mu rurimi gakondo rwe, biragaragara ko FPR n’agatsiko kayo ibyo batabikozwa, ndetse biyemeje gukomeza kwica Ireme ry’uburezi. Umuntu yacyeka ko ari  kugira ngo ikomeze ituze kandi ibundikize Abanyarwanda benshi igicu cy’ubujiji kugira ngo FPR izakomeze kwiharira ubuyobozi.

Ibimenyetso by’uko Ireme ry’uburezi ryifashe nabi mu Rwanda ubu, bisigaye bigaragarira buri wese kandi umuntu yabonera muri izi ngingo:

Ingingo ya mbere ni uko mu myaka cumi n’umwe ishize gusa, inshuro zibaye eshatu u Rwanda rutangaje ko rugiye guhindura ururimi rukoreshwa ma mashuri abanza. Ingaruka ziba ko umwana urimo urangiza ubu, ataziga gahunda imwe no mu buryo bumwe n’urimo utangira amashuri abanza. Ibyo rero bigashyiraho ikinyuranyo gikomeye mu bantu bagomba kuba mu gihugu kimwe bakanafatanya kucyubaka.

Ingingo ya kabiri ni uko nkuko twabikomojeho hejuru, ubushakashatsi bwerekanye ko abana bato biga neza, bagafata neza mu rurimi rwabo gakondo! Abicaye muri minisiteri y’uburezi bakomeza kwirengangiza iyo ngingo aho bahindura ururimi abana bigamo batitaye ku ngaruka zabyo.

Nanone ingingo yagatatu ni uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko abarimu 38% bigisha mu mashuri abanza mu Rwanda batazi neza ururimi rw’Icyongereza ku rwego rw’uko barwigishamo.

Aba banyeshuri biga muri P3 ariko bananiwe kwandika amagambo yigirwa mu mwaka wa mbere” Ukwezi

Indi ngingo ya kane uko ku I tariki ya 12 Gashyantare, intumwa z’abaturage, zitagize icyo zimariye Abanyarwanda, basanze abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’isumbuye batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda. Depite Ahishakiye Médiatrice na Depite Mbonimana Gamarië bari basuye amwe mu mashuri yo mu karere ka Nyamagabe.

Indi ngingo ya nyuma kandi y’ingenzi twabwira Abanyarwanda ni uko abahombera muri uyu mugambi mubisha wa FPR n’abambari bayo wo kudakora igenamigambi ryuzuye mu burezi bw’u Rwanda no kuzamura ireme ryabwo ari abana b’Abanyarwanda ababyeyi babo badafitiye ubushobozi bwo kujyana abana mu mashuri yigenga cyane cyane ayo hanze y’u Rwanda.

Nkuko bivugwa rero iyo wubatse uburezi, uba wubaka abaturage bazigenga.

Nema Ange