IKINYAMAKURU ZAMBEZE CYANDIKIRWA MURI MOZAMBIQUE CYAVUYE IMUZI IBY’IMIKORERE Y’INZEGO Z’UBUTASI Z’U RWANDA MU GIHUGU CYABO NYUMA Y’ URUPFU RWA LOUIS BAZIGA.

Spread the love

Nyuma y’Ikinyamakuru ABC cya Australia cyambitse ubusa inzego z’Iperereza z’u Rwanda, Ikinyamakuru Zambeze mu nkuru yo muzo mu rwego rw’iperereza bise mu rurimi rw’Igiportugali “UMA VEZ MAIS A MÁFIA RUANDESA” bisobanuye ngo “ MAFIYA NYARWANDA YASUBIRIYE!”, nacyo cyasohoye icyegeranyo kuri izo nzego! Cyakurikiranyije ibikorwa bya DMI muri Mozambique kuva muwa 2016 kugeza ubu, kandi Louis Baziga yagaragaye mu bikorwa bya DMI hafi ya byose. Iyi nyandiko iragaragaza ko Abanyamozambike bazi kandi barambiwe ibikorwa bya Kagame ku butaka bwabo.

Ijisho ry’Abaryankuna ryabashyiriye mu Kinyarwanda iyo nkuru yasohotse mu rurimi rw’Igipolitigali, uko yakabaye…

Ku rupapuro rwa mbere rw’Ikinyamakuru Zambezebati (hasi) “Mafiya Nyarwanda yasubiriye”

Ubwicanyi burakomeje

Máfia Nyarwanda yasubiriye.

Ese ukwihorera kw’inzego z’ubutasi bw’Urwanda kwaba kongeye kubyuka?

Umuyobozi wa Diáspora y’abanyrwanda muri Mozambike Louis Baziga, umwe muri ba somambike b’ubutegetsi bwa peresida Pawulo Kagame, yiciwe mu nkengero z’umurwa mukuru Maputo. Louis Baziga yari umukozi w’urwego rw’ubutasi rw’Urwanda NISS (National Intelligence security service), akaba yakoreraga urwego rwayo rwa Gisirikare arirwo Department of Military Intelligence (DMI).

Imodoka yari atwaye yitambitswe n’indi havamo abantu bitwaje intwaro bamurasa amasasu y’urufaya . Ibi byabereye m’umuhanda EN4 (Estrada Nacional 4) mu mujyi wa Matola hanze gato y’Umurwa mukuru wa  Mozambique.

Umubiri wa nyakwigendera wagejejwe ku bitaro by’Intara ya Matola wamaze gushiramo umwuka, ugaragaza ko warashwe amasasu menshi, nkuko Jessica Matos, Muganga mukuru uyobora ishami ry’indembe (Urgèncias), yabibwiye Televiziyo ya Mozambike (TVM). Abatangabuhamya babwiye Television yigenga (STV) ko babonye abantu babiri bava mumodoka yabo basatira ijipe vuba na bwangu,baramurasa bahita bagenda mukanya nk’ako guhumbya.

Muri 2016 Baziga byavuzwe ko yahatswe kwicwa  n’abanyarwanda batatu bahungiye muri Mozambique, bapfa ibibazo bya politiki ndetse n’ubwumvikane buke bushingiye ku idini bashinze muri Minisiparite ya Matola.

Tubibutse ko Baziga ari umwe muntasi zakoreraga leta y´u Rwanda Ikinyamakuru Zambeze cyashyize ahagaragara mu nimero yacyo yasohotse tariki ya 11 Gicurasi 2017, zakoreraga ibyaha binyuranye ku butaka bw’igihugu cyacu, zoherejwe n’ubutegetsi  bwa Paul Kagame.

Ibikorwa bya Baziga n’abandi bakozi ba NISS/DMI

Amambere Ikinyamakuru cyacu cyabagejejeho icyegeranyo ku mikorere y’intasi z’u Rwanda, tugiye kongera kubagezaho irindi perereza mu mirongo migari ikurikira:

Tariki ya 10/07/16 mu Mujyi wa Maputo hasesekaye abofisiye bane bashinzwe ubutasi bw´u Rwanda, bakaba barinjiye muhigu bakoresheje umupaka w´ubutaka wa Namoto muri Ntara  ya Cabo Delgado. Bageze i Maputo bacumbikiwe n’umunyarwanda Oscal Biziyaremye utuye muri Villa Olimpica, nyuma y’iminsi mike bakomeje urugendo bajya mu gihugu cya Afrika Yepfo.

Bageze muri Afrika Yepfo tariki ya 19/07/16, biciye i Johannesburg Alex Bimenyimana bamurashe. Uyu akaba yari umukapitene mungabo za Perezida Juvenel Habyarimna, uyu Alex kugeza ubwo yicwaga yari perezida wa comite ya FDLR ( Forças Democráticas par Liberação do Ruanda) muri uwo mujyi.

Tariki ya 16/07/16 i Maputo hageze umusirikare w´umukapiteni mu ngabo z´u Rwanda, avuye mu Rwanda, uyu yabashije kumenyekana kw´izina rimwe gusa Mumupira, uyu yarikumwe na sergent Theobald Ngabo aba bombi bari mubasirikare bahawe amahugurwa muri Isiraheri hagati yumwaka wa2014 na 2015.

Aba bacumbikiwe na Jean Pierre Kamonyo utuye Malhampsene muri Ntara ya Maputo. Aba nibamwe mu ntasi zari ziyobowena  Lt Col. Francis Gakwerere wayoboye ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda (Afrika Yepfo, Burundi, Kenya, na Zambiya).

Tariki ya 08/08/2016 intasi zose za leta y´u Rwanda  ndetse nabashinzwe gushyira mubikorwa ubugizi bwa nabi bakorera muri Mozambique, bahuriye mu nama y’ikitaraganya yabereye muri “Complexo Mwaungo”, ikaba ari iya Jean Marie Vieney Mwamungo yubatswe i Kongolote. Iyi nama yari igamije kureba ingaruka zashoboraga guterwa n’inkuri yari yasohowe n’ikinyamakuru “Publico” kuri iyo tariki nyine ya 08/08/2016 ndetse no gufata ingamba zikwiriye. Muri iyo nama habonetse intasi zoze uhereye kuba ofisiye kugeza kubohasi nkuko lisiti yabo yabigaragazaga mu nkuru yicyo kinyamakuru. Abo ni aba bakurikira: Eustache Ndayisaba, Lous Baziga, prof Jean Bonavanture Habimina, Jean Marie Vianey Mwamungo, Vital Hitimana,  Damien Bongwanubusa, Gabriel Bahati, Bonavanture Muvandimwe, Jean Bosco Nsabimana, Samuel Usengimana, Anthere Habufite, Major Rubir Jacson, Fiacre Ngirimana, Patrick Nsabimana, Mubirigi Yanick, Philbert Ngabo, Philbert Ndekwe na Alberic Jean Gabriel Nkuyasi.

Mu ijoro ryo kwitariki 09/08/16, Eustache Ndayisaba yayoboye inama yabereye mu rugo kwa Gabriel (Gaby) utuye “T3”. Iyi nama yitabiriwe n´intasi zikurikira: Prof Jean Bonabanture Habimana, Gustave Ndagijimana, Lous Baziga, Anthere Habufite, na Bonavanture Muvandimwe, Gaby, Martin Sharangabo, Inocent Habineza, Jean Pierre Kamonyo, Yanick Mubiligi, Eric, Jeanette Muhimpundu bakunze kwita Rasta, Jeany Aisha  na Jean Marie Vianey Mwamungo.

Iyi nama yamaze hafi amasaha abiri (19:20-21:00) nyuma banzuye ko Prof Jean Bonavanture Habimana na Gustave Ndagijimana bagombaga guhindura inkuru yari yasohotse mukinyamakuru bakayishyira mu Kinyarwanda, mu Cyongereza no mu Gifaransa, kugira ngo yohererezwe abategetsi b´u Rwanda. Iyi nkuru yarasobanuwe hanyuma tariki ya 11/08/16 ijyanwa na Louis Baziga, arikumwe na Anthere Habufite na Bonavanture Muvandimwe. Izi ntasi zagiye ikigali kugira ngo zumvishe ubutegitsi ko bukwiye kwaka ibisobanuro Leta ya Mozambique kubijyanye n’iyi nkuru.

Tariki ya 13/08/2016 ubutegetsi bwa Kigali bwashyizeho Cyprien Kanamugire na John Kompanyi kugira ngo umwe abe Perezida undi visi peresida ba diaspora mu ntara ya Tete.

Ugushyirwa mu myanya kwabo kwabereye mu nama yabereye muri “Hotel VIP Executive” mu mujyi wa Tete (13/08/2016), ikaba yari iyobowe na Jean Paul Nyirinkwaya Kazungu umwofisiye mu nzego z´ubutasi z´u Rwanda ukorera mu gihugu cy´Ububiligi ari kumwe na Lous Baziga, umukozi w´inzego z´ubutasi z´u Rwanda akaba na perezida wa diaspora muri Mozambique. Si abo gusa bari mu nama ahubwo hari n’abandi banyarwanda batuye mu uturere  twa Angonia, Moatize, Tsangano, Changara no mumujyi wa Tete.

Aba bashyizwe muri iyi myanya bari mu gihugu cya Zambiya mu kwagatatu kwa 2016, aho bagize uruhare mu gutuma habaho gusahura amaduka n’ubwicanyi byibasiye impunzi z’Abanyarwanda,Abarundi n’Abanyekongo.

Tariki ya 01/04/2017 i Maputo hageze abasirikare bakuru bo mu ngabo z´u Rwanda bakora mubuyobozi bw’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare (DMI). Abo ni Mojor Theophile Twagirayezu na Major Hannick Munyakazi, aba bacumbikiwe muri Villa Olimpica mu mujyi wa Maputo. Aba basirikare babibiri bakurikiranyweho kuba baragize uruhare mu  iyicwa ry´umunyamozambikekazi Ana Phili ryabaye tariki ya 25/03/2017, mu gace ka Mawonekera mu murenge wa Ulongwe muri Karere ka  Angonia ho mu Ntara ya Tete.

Aba ba majoro Theophile na Hannick bifashishije umunyamalawi witwa Isulu Issangano, kugira ngo bice uriya mudamu twavuze haruguru, hanyuma bamaze kumwica bamuca imyanya ndagaditsina ye n´amabere, barangije batangira gukwiza ibihuha ko byakozwe na Bwana Issa Shema Sebazungu impunzi y´umunyarwanda akaba n’umucuruzi ukomeye muri kariya gace.

Tariki ya 26/03/2017 abaturage bo mu gace ka Mawonekera n’uburakari bwinshi bigabije iduka rya Sebazungu bararimena batwara ibyarimo barangije bararitwika, kandi icyo gihe banabikoze no kumaduka y’izindi mpunzi z’abanyarwanda babarega ko barimo kwica abanyagihugu kugira ngo babone ubukire binyuze muri  mu mbaraga z’ubupfumu (magie Africaine.)

Tariki ya 27/08/2017 aba basirikare babiri bahungiye kwa John Kompanyi, uyu nkuko twabivuze akaba ari umukozi w´inzego z´ubutasi z´u Rwanda. Uyu afashijwe na perezida wa diaspora muri  Ntara ya Tete ashyira mubikorwa amabwiriza ahawe ninzego nkuri z´ubutasi z´u Rwanda muri kariya gace.

Tariki ya 22/03/2017 i Maputo hageze uwitwa Michel Makuza aturutse i Lusaka uyu akaba ari umukozi w´inzego z´ubutasi z´u Rwanda muri Zambiya. Yakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cya Maputo na Jean Pierre Kamonyo, umwe mu ntasi z´u Rwanda zikorera Maputo, akaba ashinzwe kwakira no gucumbikira intasi ziba zoherejwe gukorera ku butaka bw´igihugu cyacu.

Mu ijoro ryo kuri iyo tariki ya 22/03/2017 Makuza yayoboye inama yabereye kwa Jean Marie Vianey Mwamungo utuye i Liberdade mukarere ka Matola. Iyo nama yitabiriwe n’aba bakurikira: Louis Baziga, Philbert Ndekwe, Prof Jean Bonavanture Habimana, Anthre Habufite, Innocent Habineza, Jean Pierre Kamonyo, Jean Marie Vianey Mwamungo, Marie Claire Kayirenzi, Samuel Usengimana, Vital Hitimana, Damien Bongwanubusa, hamwe nabayobozi ba diaspora muri Afrika Y’Epfo ndetse no muri Suwazilandi aribo Bwana Erneste Kajabo, na Leonard Twahirwa. Iyi nama yabanjirije iya diaspora nyarwanda muri Mozambike yabaye tariki ya 26/03/2017 ahagana mu ma saa munani z’amanywa muri “Pestana Ruvuma Hotel.”

Tariki ya 06/04/2017, Louis Baziga perezida wa diaspora muri mozambique akaba n’umwe muntasi z´urwanda, yakinnye igisa n’ikinamico ubwo yashimutaga umwana we bwite hamwe n’undi mwana w´umunyamozambike w´umupastoro w’itorero “Igreja Ede Jesus” ribarizwa mu mujyi wa Boane. Mugukora iki gikorwa yari agamije kubihirikira ku mpunzi z’abanyarwanda zihigwa n’ubutegetsi bwa Kigali.

Baziga yatwaye aba bana muri mini-bus aragenda abahisha mu nzu iri ahitwa Mazambanine n’ubundi muri Boane.  Muri iki gikorwa Baziga yifashishije umupolisi w’igisahiranda ukora mu gisata cyo kurwanya Ubushimusi akaba akorera mu Ntara ya Maputo, uyu akaba yarataye inshingano ze akaba arya ruswa.

Gusa umugambi wa Baziga ntabwo wamuhiriye kuko, umudamu nyir’urugo ahoyari yabahishe yibiye ibanga mugenzi we, uyu nawe akabivuga hanze bituma abana bagarurwa mumiryango yabo.

Icyo Baziga yari agamije mugushimuta uyu mwana w´umumozambike, kwari ukugiramgo usibye n´umuryamgo wuyu mwana, nabanyagihugu bose barakare bagirire nabi impunzi z’abanyarwanda nkuko byagenze muri Zambiya na Tete mu mukwezi kwa  03/2016 nkuko twabivuze haruguru.

 Abanyarwanda Jonh Kompanyi na Cyprien Kanamugire bagize uruhare mu bwicanyi no mu gaca imyanya ndagabitsina by’abanyamuzambike  barangije bakwirakwiza ko bokorwa n’Abacuruzi b’impunzi z’Abanyarwanda, mu rwego rwo kubikoresha mu migenzo gakondo kugira ngo babone abakiriya benshi babagurira mu maduka yabo nkuko babashishe kubyumvisha abanyazambiya bakirara mu maduka y’impunzi z’abanyarwanda,Abarundi n’Abanyekongo bakica bakanasahura.

(Redacção Lusa)

Byahinduwe mu Kinyarwanda na

NTAMUHANGA Cassien.

Uwubaba abonwa n’uhagaze,itariki ku itari,umuntu ku muntu ahantu ku hantu…Ibya Kagame byose muri Mozambique Zambeze yabishyize hanze!
Uganda,Australia,Mozambique, Ubwongereza, Uburundi…n’ahasigaye ni ejo…mwavuye inyuma y’ikibi ko Babuloni izarimbukana nabayiziritseho!

2 Replies to “IKINYAMAKURU ZAMBEZE CYANDIKIRWA MURI MOZAMBIQUE CYAVUYE IMUZI IBY’IMIKORERE Y’INZEGO Z’UBUTASI Z’U RWANDA MU GIHUGU CYABO NYUMA Y’ URUPFU RWA LOUIS BAZIGA.

  1. Nibakomeza kwita Abanyarwanda Bose bikorera ku giti cyabo cyabo Aho bari hose mu mahanga ngo n’intasi za Kigali bazira gutunga passport nyarwanda Kandi bagaruka mu Rwanda gusura bene wabo,noneho bazamarana Ese icyo batata cg baneka kitazwi niki? Hari uyobewe ko haba inyamaswa nyinshi zavuye Tingi- Tingi zigenda zomongana kugeza iyo za Mozambique n’ahandi? Ese Kagame yabashakaho iki? Ko ntacyo bamutwaye, ko atanabazi,aheruka abatsinda,akabatsindagirira mu mashyamba ya Congo,abandi bakagaruka unu bakaba Bari I Mutobo bizanye? Muzajye muhimba ibindi icyo kiranyagisha

Comments are closed.