POLICE YA TEXAS MURI AMERIKA YIHANANGIRIJE “INTORE” ZASHAKAGA KUBANGAMIRA IKIGANIRO JUDI REVER YATANGAGA KU BWICANYI BWAKOZWE N’INGABO ZA FPR-INKOTANYI.

Spread the love

“ You need to respect others’ voice as you have yours preserves next 2 weeks” Ayo magambo agira ati “Mugomba kubaha ijwi ry’abandi nkuko iryanyu muriteganyirijwe mu byumweru bibiri biri imbere…” yabwiwe abambari b’ubutegetsi bwa FPR bari boherejwe na Amabasade y’u Rwanda kwigarambiriza ahatangirwaga ikiganiro mbwirwaruhame k’uruhare rw’ingabo za FPR mu bwicanyi bwibasiye Abahutu,birengagije uruhushya bahawe rwo kuzigaragambya kuwa 24 Mata 2019!

Nkuko bisanzwe mu kugerageza guhisha uruhare rwayo,ugerageje kugaragaza ukuri ku mahano yakozwe na FPR  ahita ahinduka umwanzi agahagurukirizwa abo kumurwanya no kumuhiga igihe bishoboka! Niko byagenze ubwo kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Mata 2019,ubwo umunyamakuru akaba n’Umwanditsi Judy River yatangaga ikiganiro bwirwaruhame Kuri Tarrant County Junior College  ku ruhare abasirikare ba RPA (Rwanda Patriotic Army) bagize mu bwicanyi butajya buhabwa agaciro bw’Abahutu.  Iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Let us all remember as genocide survivors” Ugenekereje mu Kinyarwanda “Reka tubareke bose bibuke nk’abarokotse jenoside” Judi Rever akaba yatanze ikiganiro yifashishije ubushashatsi n’ubuhamya yakubiye mu gitabo cye yise “In prase of blood” . Ambassade aho imenyeye iyo gahunda yagerageje kuyitambamira ariko biranga,ibinyujije muri Diaspora,isaba kwigaragambya nabwo ihabwa itariki inyuranye n’iyagombaga gutangwaho icyo kiganiro.

Intore (mu dupira tw’imyeru) nazo zakurikiye ikiganiro…Ubanza muri 2 bahagaze ni Manu, naho abo bakobwa 2 ni Alice na Cadette.

Izi ntore zakozwe n’isoni bikomeye zari ziyobowe n’umuyobozi wa Diaspora nyarwanda inahangaha Sam MBANDA,umwanditsi wayo Alice KAYIRANGWA,hari kandi Manu na Patrick KAREGE basanzwe bazwiho gukoreshwa mu bugizi bwa nabi no kwirwa batukana bakoresheje imbuga nkoranyambaga (Social media) . Hari kandi n’abategarugori nka Marie José MULINDAHABI,Solange na Hope mushiki wa Busingye (Misitiri w’Ubutabera mu Rwanda.) Aba bose bakubitanye na Polisi yari yakajije umutekano ahatangirwaga ikiganiro,ikaba yabafashe nk’abantu batagira ikinyabupfura kuko bagerageje kwigaragambya kandi bari barahawe itariki inyuranye n’iyo. Isoni zibafashe nabo binjiye mu cyumba cyatangirwagamo ikiganiro bagikurikira mu ituze (Nubwo abenshi bagikurikiranye bahagaze),bahanzwe ijisho na Police yari yiteguye guhita ita muri yombi urahirahira agateza akaduruvayo aho ngaho!

Usibye abo bari baje bitumiye baje kuvuyanga ariko ntibagere ku ntego muri iki kiganiro kandi hajemo bamwe mu barokotse ubu bwicanyi bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu baba muri Leta zunze ubumw z’America nka Khadidja NYIRANSEKUYE (Dr. Professor muri sociology mu ishuri rya UNT Denton). Judi Rever yabwiye abari aho ko adahakana cyangwa ngo apfobye jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko abishinjwa na bashyigikiye Leta ya FPR-Inkotanyi, ko ahubwo we icyo agamije ari ukuvugira abatagira kivugira biganjemo abo mu  bwoko bw’Abahutu bajujubijwe n’iingoma yiswe ko yahagaritse jenoside ariko ikarimbura imbaga yabo, ikaba  itarigeze na rimwe ivugwa cyangwa ngo ihabwe n’uburenganzira bwo kuririra abayo! Yagize ati” simpakana jenoside yakorewe Abatutsi sinayipfobya, ariko sinzihanganira guceceka ibyaha niboneye ,nabwiwe kandi nkanatohoza imyaka 20 yose byantwaye si mike!”.

Judi Rever yakuriye inzira ku murimo abakeka ko kuvuga ko apfobya bizatuma aceceka ubwicanyi bakoze!

Uko Ubutegetsi bw’u Rwanda yaba Guverinoma,za Ambasade na za Diaspora bigenda birushaho guhagurukira buri wese ugaragaje amahano yakozwe na FPR n’ingabo zayo,bakamuhimbira ibyaha bakanamwita amazina atandukanye niko abantu benshi bagenda barushaho gusobanukirwa kuko biba bigaragaza ko hari icyo bashaka guhisha!

Uku kwibuka ku nshuro ya 25 nta kabaza ko abantu bose baribuka bazi ukuri ku mabi yakozwe n’Interahamwe,ariko batirengagije n’ayakozwe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi. Usibye kwihagararaho,intore zari muri Salle (icyumba k’inama),zatashye zakozwe n’isoni kubera ibyakozwe n’abo barwaniraga byahavugiwe, byiyongereye kukuba nabo bagaragaye nk’abashaka guhishira ukuri kandi banyuranya n’amategeko mu gihugu kigendera ku mategeko .

Ku rukuta rwe rwa Tweeter,Judi REVER yashyizeho ifoto y’intore 3 zari zaje kwigaragambya zimwita umuntu uhakana akanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi. Ku mipira yera  bari bambaye  hamwe hagaragaraho aya magambo: “Stop confusing, there’s only one genocide in Rwanda” against Tutsi in 1994.” (Reka kuyobya abantu, mu Rwanda habaye jenoside imwe gusa yakorewe Abatutsi mu1994). Ahandi hari handitseho ngo “ Denying Tutsi Genocide is denying my pain open wounds” (Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi ni ukunkina ku mubyimba no kongera kunkomeretsa).

Abantu bose bibaza impamvu,ubutegetsi bwa FPR n’abambari babwo batanatinya kubeshyera umuntu ahibereye kandi yavuze abantu banamwiyumvira! Utazi ubwenge ashima ubwe!

Joyce H. KANYANGE

Ijisho ry’Abaryankuna

Texas USA.