INZEGO Z’UBUTASI ZA FPR-INKOTANYI INYUMA Y’URUPFU RWA SAMUEL BAKER, URWA LT MUHWEZI PAUL N’URWA ALEXIA UWERA MUPENDE.

Spread the love

IJISHO RY’ABARYANKUNA MU MURENGE!

Imyaka 5 irashize FPR-Inkotanyi iri mu ntambara y’ubutita n’urubyiruko yatangiye mu 2013. Mu mpera z’umwaka wa 2018 ibintu byahinduye isura ubu intambari ntikiri iy’Ubutita , ahubwo ni INTAMBARA YERUYE HAGATI YA FPR N’URUBYIRUKO.

Mu Rwanda hakomeje kumvikanye impfu n’ifungwa by’urubyiruko rugaragaza ubwenge n’inyota yo guhindura ibintu mu gihugu mu buryo butandukanye no mu bihe bitandukanye. Mu gihe itegeko rivuga ko “gufunga ari amaburakindi,kudafunga akaba ari ihame”, ubutehetsi bwa FPR n’inzego zabwo z’ubutasi “Gufunga ni amaburakindi,kwica ni ihame!”

Mu gihe cyitageze ku kwezi inzego z’ubutasi za FPR cyangwa za Kagame zimaze guhitana abantu b’urubyiruko batatu kandi bose bahuriye ku kwanga amafuti,akarengane no kugira inyota z’impinduka mu gihugu cyabo:

Samuel Baker ,Uyu musore wapfuye afite imyaka 25 ni umwe mu banyabwenge bato u Rwanda rwari rufite, yarangwaga n’ibitekerezo by’impinduramatwara, ari nacyo cyatumye RPF imugenda runono paka imwivugana kuko yabonaga ko ashobora kubakoza isoni nkuko n’ubundi yarasanzwe abikora mu biganiro mpaka yakoraga akanayobora hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu rubyiruko. Mu nzozi ze Samuel Baker yahoraga yifuza impinduka kandi agizemo uruhare.

Nkuko NIYOMUGABO Nyamihirwa Gerald afatanyije na bagenzi be  batangije ibiganiro ku maradiyo,Television na mbwirwaruhame, bigamije kujijura abaturage ku neza y’igihugu kugira ngo kibe ishyanga risobanutse rituwe n’abaturage basobanukiwe, ni nako byagenze kuri Samuel BAKER, Umwuka w’Abaryankuna umaze kumwuzura (dore ko uburyankuna ari umuhamagaro) mu wa 2013 yagize uruhare mu itangizwa ry’umuryango “iDebate” akaba ari ikigo gitegura ibiganiro mpaka bigamije kwigisha urubyiruko. Ibyo biganiro byakundaga kubera mu mashuri ndetse rimwe na rimwe no kuri Television. Mu ntangiriro Baker yakoraga nk’umuyobozi ushinzwe gahunda .

Samuel Baker, azize ibitekerezo bye bisa n’ibya Niyomugabo, yaguye mu kiswe impanuka arohamye muri piscine mu Bufaransa

 Samuel BAKER yagize amahirwe menshi yaba mu kwiga ndetse no kubona akazi keza akiri muto,ariko umutima wo gukunda igihugu no kwanga kurebera igihu kiriho kigana ku gacuri,byatumye areka akazi yari afite muri Bank ya J.P.Morgan yo muri Leta zunze Ubumwe za Amarika ahitamo kuza gukorera mu Rwanda aho yabonye akazi  muri BNR.

Kubera ko yari afite inzozi zo kuzaba umunyarwanda wa mbere ubonye Impamyabushobozi y’ikirenga(PHD) akiri muto ,yaje kujya kwiga muri City, University of London.

Nyuma y’aho inzego z’ubutasi ziboneye ko Abaryankuna zari zizi ko zaciye umutwe bashibutse kandi bagashibukana ubukana bwinshi,zatangiye guhiga no kwirenza urubyiruko rw’ “nshabwenge” wa mugani w’Abarundi, zari zisanzwe zizi ko batumva ikinyoma cya FPR  zikaba zibakekaho kuba Abaryankuna cyangwa kuba bakorana n’abo. Samuel Baker akaba yabaga ku ilisi itukura y’izo nkoramaraso.

Ibitekerezo bye by’impinduka ni byo byateye ubwoba abategetsi ba FPR bahitamo kumukurikira aho yari agiye kwiga, maze bamwicira mu Bufaransa muri piscine aho yari mu biruhuko, kuwa 28 Ukuboza 2018.

Kuri ubu ubwoba ni bwose  mu banyamuryango basigaye ba iDebate nyuma y’uru rupfu rudasabanutse rw’uyu musore wari umuhanga w’akataraboneka dore ko apfuye afite imyaka 25 gusa.

Alexia UWERA MUPENDE yiciwe iwabo mu rugo,abamwishe bashimuta umukozi wabo wo murugo ngo bayobye uburari.

Alexia UWERA MUPENDE

Amakuru yakurikiranywe bikome n’urwego rw’ “Ijisho ry’Abaryankuna mu Murenge wa Nyarugunga” (Urwego rushinzwe kwegeranya amakuru mu Baryankuna) yatahuye ku buryo budasubirwaho ko Umwali Alexia U. MUPENDE w’imyaka 35 yishwe kuwa 08 Mutarama 2019 N’inzego z’iperereza z’u Rwanda.

Alexia Mupende wari umunyamideli, mu buzima bwe yari umukobwa wanga umuntu urenganya abandi kandi agahora abinengera inzengo z’umutekano cyane cyane ababashaga kuganira na we aho yababazaga ati “Mubona muzaba mu gihugu kitarimo abakene na ba rubanda rugufi?”

Amakuru twahawe n’inshuti ya hafi ya Alexia tutari buvuge izina rye kubera impamvu z’umutekano we, atubwira ko yigeze kumubwira ko yumva afite impungenge, ko ashobora gupfa…yagize ati: “…Umuntu numvise ngo abantu baca mu kiyaga k’Imana ariho yoga agatanga itegeko bakicwa, ubu njye yapapuye umukunzi nzamubanaho ra!…”. Bivugwa ko aya magambo yavuze yagiye akagera kuwo yavugaga ari we mukobwa wa Kagame uherutse gushyingikiranwa n’uwari umukunzi wa Alexia,bikongera bikagaruka kuri Alexia Mupende akaba ariyo mpamvu yakundaga kuvuga ati “Umuntu apfa umunsi we wageze!”

Twabibutsa ko Alexia Mupende Yiciwe iwabo i Kanombe, munsi y’ikigo cya gisirikare,mu masaha y’umugoroba, maze abamwishe mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso no kuyobya uburari bashimuta umwana w’umuhungu wabakoreraga aburirwa irengero witwa NIRERE Antoine, ngo bicyekwe ko ari we waba wivuganye uwo mwari. Igihugu kivuga ko gikataje mu iperereza ntakuntu umwana w’Umukozi yakwica umuntu batari banafitanye ikibazo ngo bigeze iki gihe cyose atarafatwa!

Ubwo bari ku itabaro abantu benshi bababajwe kandi bari mugihirahiro cyo kumenya by’ukuri uwishe Alexia Mupende, kuko yaba umubyeyi we nyina umubyara,inshuti n’abavandimwe bose nta numwe wemera ko yishwe n’uriya mwana w’umukozi, Umusirikare MUHWEZI Paul yavuze aganira na bagenzi be ati : “ ..Ibyo muri iki gihugu ndabizi,mumpe iminsi mike ndaba namenye umwicanyi wa nyawe!..”

Lt Muhwezi Paul yavuze bikino ko azerekana abicanyi…bidateye kabiri baba baramwirengeje.

Bidateye kabiri  uyu musore wari umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere z’u Rwanda yahitanywe n’impanuka y’imodoka yari atwaye avuye Kigali yerekeza i Nyagatare kuwa 12 Mutarama 2019. Amakuru yaje kumenyekana n’uko hari mugenzi we w’umusirikare wari wabanje gusa nk’ukanika iyo modoka nyuma Nyakwigendera akaza yinjira mu mudoka atazi icyayikozweho.

Lt Muhwezi Paul ntiyari mu modoka wenyine,kuko yari agiye kwereka ababyeyi be batuye i Nyagatare,umukunzi we. Uwo mukunzi we ndetse n’abo bari kumwe bakomeretse bikomeye ubwo imodoka yaburaga feri ikarenga umuhanda. Kuri ubu barembeye mu bitaro bya gisirikare  i Kanombe. Ikindi kivugwa ni uko uyu Lt MUHWEZI Paul ashobora kuba yarasonzwe akitaba Imana kuko muri iyo mpanuka ari we wenyine wapfuye!!!

Isuri irisiba,aho bukera FPR -Inkotany irirangiza. Uwishe ababi yamaze n’abeza!

REMEZO Rodriguez

Kigali.