UMUNYAMAKURU PHOCAS NDAYIZERA NA BAGENZI BE BAHAKANYE IBYAHA BYOSE, UBUSHINJACYAHA BUSABA AKARUHUKO NGO BUJYE GUHANUZA KWA KAGAME!

Spread the love

Nyuma yo gushimutwa n’abashimusi ba Kagame, bagakorerwa iyicarubozo, bagategekwa kwemera ibyaha kugeza n’aho Kagame atizera neza ko bazavuga ibyo ashaka agategeka ko baburanishirizwa mu muhezo, byabaye ngombwa ko abaregwa bemerera abacuramafuti ba Kagame  ibyo bashaka byose, nabo bahita bashyekerwa ibyo bari bategetse ko biburanishirizwa mu muhezo babizana mu ruhame! Indyarya ihimwa n’indyamirizi, ubwo urubanza rwatangiraga mu mizi, bose nk’abitsamuye babakanye ibyo byaha byose uko bingana, ubushinjacyaha busa nk’ubukubiswe n’inkuba, bwahanyanyaje birangira bubwiye umucamanza ko burushye ko bushaka akaruhuko! Ino mitwe ye…!!!

Urugereko rwihariye ruburanisha imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo nirwo ruri kuburanisha Phocas Ndayizera n’abagenzi be 12 ubushinjacyaha butagira isoni bukanongeraho Ntamuhanga Cassien (Agati kateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga) ngo kuba aziranye na Phocas kuva kera ngo icyo ni ikimenyetso…

Muri iyi dosiye, Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntamuhanga bumubara  nk’uwatorotse ubutabera! Bose bukabashinja ibyaha bine; kugirira nabi ubutegetsi, kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi no gushishikariza abandi iterabwoba, no gukoresha ibintu biturika mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu munsi wihariwe n’ubushinjacyaha bwafashe ijambo nyuma y’aho umucamanza abarije abaregwa niba bemera ibyaha bose bakamusubiza ko baburana bahakana ibyo byaha. Ubushinjacyaha bwaguye mukantu maze butangira iremekanya nk’uko bisanzwe bubarega gucura umugambi wo guturitsa ibigega bya peteroli biri mu Gatsata mu mujyi wa Kigali, uruganda rw’amashanyarazi ruri i Gikondo n’uruganda rw’amazi rwa Nzove hifashishijwe za  ibiturika (dynamites).

Phocas na bagenzi be bahakanye ibyaha bahimbiwe n’abambali ba Kagame!

Uyu mushinjacyaha usa n’uvuga ibyo atazi yabwiye urukiko ko ubu Ntamuhanga ngo ari we usigaye avugira RNC ya Kayumba Nyamwasa. Yananiwe kugaragariza urukiko ibyo arega aba bana, agaragara adidimanaga avuga ko aba basore banga urunuka igihugu cyabo. ibi akaba ari ishyano, akaba ari n’icyaha yagakuriranyweho.

Ubushinjacyaha buvuga , ko Ntamuhanga ari we wari gutanga amadorali y’Amerika ibihumbi cumin a bitanu ($15,000) yari akenewe mu gutegura ibyo bikorwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ndayizera yashatse uwitwa Karangwa Eliaquim nk’inzobere mu ikoranabuhanga ngo wagombaga guturitsa ibi biturika hifashishijwe uburyo bwa ‘Wireless’.

Ubutegetsi bwa bw’igikenye kandi bw’iterabwoba bwa Kagame si ubwambere buhimba bene ibi byaha bukanapfundapfundika ibimenyetso bififitse. Bwitwaza intwaro y’iterabwoba n’iyicarubozo maze bugahatira abaregwa kwemera ibyaha bugamije kwereka amahanga ngo ko burimo gutera intambwe yemwe. Uko gushaka kwigira mwiza uharabika abandi nicyo kimaze kujya gitera ishozi abanyarwanda, kuburyo n’utari ufite umugambi wo kurwanya ubu butegetsi yaburwanya.

Ubushinjacyaha na n’ubu buremeza ko Ntamuhanga ngo avugira RNC!

Ubushinjacyaha bwatunguwe no kubona ababuranyi bose bahakanye ibyaha bwabize icyuya maze bupfa kwihangana bumara akanya buhanyanyaza gushinja buri umwe bugeze aho bibwanga mu nda busaba akaruhuko ngo bujye kugisha inama … Umucamanza abyumvise atyo yahaye ubushinjacyaha akaruhuku k’ iminsi 10 yose! Iburanisha ritaha ryimuriwe kuwa  28 z’uku kwezi mu gihe rwagombaga kumara iki cyumweru cyose ruburanishwa!

Eric Bagiruwubusa wa VOA yakurikiranye iburanisha. Umva uko yabitangaje!

Emmanuel Nyemazi

Intara y’Amajyepfo