UMUPFUMU WA KAGAME MURI IYI MINSI YAMUTEGETSE KUTAZITABIRA AMANAMA ATABANJE GUHINDURA ITARIKI: YASUBIKISHIJE N’IY’ABAKURU B’IBIHUGU BY’IBURASIRAZUBA (EAC).

Spread the love

Imigirire isigaye iranga Kagame muri iyi minsi iragaragaza ko atari imigirire y’umuntu ufite inshingano ziremereye nk’iz’umukuru w’igihugu. Guhindagura gahunda habura igihe gito bimaze kuba inshuro 4 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare Gako wahinduriwe italiki habura iminsi mike ngo ube (waye ejobundi kuwa 16 Ukuboza 2019). Inama yagombaga guhuza Kigali na Kampala nayo byabaye uko, none niyo ubwe  yagombaga kuyobora nayo yayisubikishije ibura iminsi micye! Ibi byose ngo ni inama z’umupfumu!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuryango w’Ibihugu by’iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yandikiye umunyamabanga wa EAC, Umurundi Liberat MFUMUKEKO, amumenyesha ko hari umunyamuryango wasabye ko inama ya 21 idasanzwe  ihuza abakuru b’ibihugu yari iteganyijwe kuwa 30 z’uku, ko yakwigizwa inyuma ku italiki atatangaje.

Mu ibaruwa Nduhungirehe yandikiye ubu bunyamabanga amenyesha kandi asaba ko iyo nama yigizwa inyuma,  yirinze gutangaza niba uwo munyamuryango yaba ari shebuja Kagame, dore ko ari nawe uyoboye uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe, muri uyu mwaka.

Kagame asubikishije iyi nama nyuma yo gusubikisha indi nama yagombaga guhuza u Rwanda na Uganda ku bibazo by’amatati yanatumye umupaka ufungwa, inama yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2019 ikabera i Kampala ho muri Uganda.

Nyuma ya Uganda Nkurunziza nawe yabwiye Kagame ko yiteguye kumuha ikaze!

Kagame umaze kurwazwa muzunga n’ibiri kumubaho muri aka karere, nyuma yo gusubikisha inama ya Kampala, akanasubikisha iya Arusha, Nkurunziza ejo yamwifatiye ku gahanga amubwirira mu marenga ko niba ashaka gutera u Burundi, ubu noneho yiteguye neza ko ashatse yaza akamwakira neza cyane! Amagambo Perezida Petero Nkurunziza yavugiye mu muhango wo kwizihiza intwali z’igihugu kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 Ugushyingo, abayumvise bose, bumvise ko uwabwirwagwa ari Kagame. Ntagihe kinini cyari gishize Gen Muhoozi wa Uganda nawe amubwiye ko nazahirahira akigereeza Uganda izamuhindura ivu!

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna twahawe n’umuntu uzi ibya Kagame n’abapfumu be, aravuga ko iri hindagura rya Kagame ari inama ari kugirwa n’umupfumu we cyane ko ngo umupfumu aherutse kwegura impinga agasanga Kagame yarakubiswe inkingi ngo arenzwe inkike iyo inzuzi zitabigaragaza!  Mu kugenzura ibyo umupfumu yavuze ngo havuyemo igisa n’ukuri n’uko Gen Fred Ibingira asubizwa ku mirimo atyo!

Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.