LETA YA UGANDA IRIYAMIRIZA ICYO YISE AGASOMBOROTSO K’U RWANDA.

Spread the love

Leta ya Uganda yamaganye bikomeye ibyo yise ubushotoranyi bwa Leta y’u Rwanda binyuze mu binyamakuru biyegamiyeho, byakwirakwije inkuru ko Uganda yakiriye kandi igahagararira inama zo gushyiraho abayobozi b’ihuriro nyarwanda RNC.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Ofono Opondo, yavuze ko batazi, batakiriye cyangwa ngo babe bafitanye umubano uwo ariwo wose n’uyu mutwe. Ko bashyize imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi bakurikije amasezarano ya Luanda na nubu inama zikaba zigikomeje.

Hari amakuru avuga ko iyi nama itabayeho ko ari ibihuha byakwirakwijwe na Kigali kugira ngo igwize ibyo yita ibimenyetso. Ibi bije bikurikira abantu benshi cyane berekanwa n’ubutegetsi bwa Kagame batangariza ku maradiyo  no mu binyamakuru byo mu Rwanda bavuga ko bafashijwe cyangwa bavuye muri Uganda bakajya mu mitwe irwanya ubutegetsi bwa Kagame.

Ijisho ry’Abaryankuna riracyatohoza iyi nkuru!

Ubwanditsi.