UBUVUZI BWA MAGENDU BWA FPR NTABWO BWAVURA INDWARA UMURYANGO NYARWANDA URWAYE.

Spread the love

Paul Kagame (na FPR ye ) ageze ku butegetsi ibintu byarushijeho kuyangara : Abantu yatumy bahunga igihugu baruta abo yacyuye! Abo yishe baruta abo avuga ko yakijije! Abo yakenesheje baruta abo avuga ko yateje imbere! Abo yafunze baruta abo yafunguye! Abo yahinduye injiji baruta abo yajijuye!,…Igitugu yaje arwanya yagikubye inshuro 100! Na ka demukarasi gato yahasanze yarakanize ubu habe na kanzunyu gasigaye!

Umu panafricaniste mu gihe turimo Prof Patrick Otieno Lumumba rimwe yarivugiye ati: “Twimika impyisi tukazicungisha ihene zacu, maze ihene zaribwa tukibaza icyabaye”. Ibi tubona ari ukuri kuzuye kuko mu Rwanda nubwo nta mwanya wo kwitorera abayobozi dushaka twigeze duhabwa, ariko twakomeje gushyirwa imbere ibisambo, abajura n’abagome ngo batuyoborere igihugu, maze bakakirya, bakagisahura bakakigira umusaka. barica, barahungisha, bakanafunga, batubeshya ko batwifuriza ineza.

Biratangaje kuba nyuma y’ikiswe ubwigenge n’iyaduka rya Repuburika mu Rwanda,kuva ku butegetsi bwa MBONYUMUTWA, ubwa KAYIBANDA na MDR-Parimehutu, ukaza ku butegetsi bwa HABYARIMANA na MRND ye, ukagera ku bwa KAGAME na RPF ye, amakosa yakozwe ari amwe, agakorwa n’abayobozi batandukanye, mu bihe bitandukanye, kandi mu macenga yabo yo kwishyira ku butegetsi, bose bakagaragaza ko  ikintu kimwe cyo gukemura ibibazo byakomeje kuzonga u Rwanda ari cyo kibazanye, ariko aho kugicyemura, ahubwo bakarushaho kucyongerera ubukana.

Perezida Dominiko Mbonyumutwa. Yambuye abarwayi Magendu abahereza undi Ma

MBONYUMUTWA Dominique wabaye perezida wa mbere, we n’abamufashije kujya ku butegetsi,bari barajwe ishinga no kwambura ubutegetsi umuryango umwe n’ubwoko bumwe byari nyamuke,ariko bakabushyira mu maboko y’abaturage nyamwinshi. Ntibabashije gutekereza igihugu nk’ishyanga rimwe kandi ry’ibihe byose.

Kugira ngo iyi ngingo yumvikane, reka twifashishe urugero rw’umuganga uvura umubiri, kuko tubona ko indwara yazonze u Rwanda ntaho itaniye n’iyazonga umubiri w’umuntu, kandi uburyo bwo kuvura u Rwanda ntaho bitaniye no kuvura umubiri wasaritswe n’indwara.

Ubundi kugira ngo umuntu abe muganga, atange inama ku buzima bw’abantu kandi abavure indwara igihe barwaye, agomba kuba yarize ibijyanye n’umubiri w’umuntu mu buryo buhagije. Dore ibice by’ingenzi by’amasomo agomba kuba yarize:

  • Imyubakire y’umubiri w’umuntu (Anatomy): Muri iki gice cy’amasomo umuntu yigamo amasomo ajyanye no kumenya ibice bigize umubiri aho biva bikagera. Aya masomo amufasha no kumenya aho buri gice cyose na buri rugingo rwose ruherereye haba ibigaragara inyuma haba n’ibitagaragara inyuma biri imbere mu mubiri.
  • Imikoranire y’ibice byubatse umubiri (Physiology): Nyuma yo kwiga umuntu nk’inyubako akurikizaho kwiga umuntu nk’ishyirahamwe, aho buri gice gishyira hamwe n’ikindi kugira ngo umuntu abe ameze neza. Imikoranire y’ibice bigize umubiri mu byo bita inzungano agomba kubimenya uko byakabaye, uburyo ibi bice byunganirana mu buryo butaziguye cyangwa mu buryo buziguye
  • Imirwarire y’ibice bigize umubiri n’ibibazo by’imikoranire (Physiopathology): Nyuma yo kubona no kumenya neza ibi bice n’imikoranire yabyo, hakurikiraho kumenya imirwarire y’ibi bice n’ibibazo byatuma bidakorana neza. Muri iki gice cy’amasomo noneho umuntu yibanda mu kumenya indwara n’ibizitera, ibimenyetso byazo by’ibanze zihariye n’ibimenyetso byazo zisangiye n’izindi cyangwa bishobora kwigaragaza rimwe na rimwe ubundi ntibyigaragaze, akiga uburyo bwose ishobora kwigaragazamo. Mbese usanga aya masomo amufasha kwirinda ku kuba yakwitiranya indwara, cyangwa akayiyoberwa. Aha rero ntitwibagirwe ko aba agomba no kumenya gukoresha ibyuma kabuhariwe by’ibanze mu gupima indwara.
  • Ubuvuzi bw’indwara zafashe ibice n’inzungano by’umubiri (Medecine): Icyiciro cya nyuma rero noneho cy’amasomo uyu muntu yigishwa, ni uburyo bwo kuvura indwara. Yigishwa uburyo bwo kuvura atari ukumenya urutonde rw’imiti gusa umuntu urwaye indwara iyi n’iyi agomba gufata, ahubwo n’urugero agomba gufatamo iyo miti, akigishwa kumenya inyifato agomba kugira imbere y’abarwayi n’inyifato agomba gutoza abarwayi bijyanye ahanini n’indwara barwaye.

Umuntu iyo arangije aya masomo yo muri ibi byiciro byose nibwo yitwa muganga akaba ashobora kuvura umuntu.

Perezida Geregori Kayibanda nawe yavuye magendu!

Gregoir KAYIBANDA wasimbuye Mbonyumutwa,nubwo yagize uruhare mu guha igihugu ubwoko bw’ubutegetsi bwari bujyanye n’igihe,igihugu kikabona Repubulika,ntiyibutse ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo,yarwanyaga ihezwa ry’igice cy’abanyarwanda mu nzego z’ubutegetsi no kubyiza by’igihugu bimwe nabimwe,ageze ku butegetsi nawe abigenza atyo! Byatumye abandi babyuririraho,baramuhirika!

Nyamara hari abantu usanga batarize imyubakire y’umubiri w’umuntu, batarize imikoranire y’ibice bigize umubiri w’umuntu, batarize imirwarire y’ibyo bice, batarize imiti no kuvura ariko ugasanga bari kuvura abantu. Abo bantu mu Kinyarwanda bitwa ba Magendu.

Abavuzi nk’aba ntacyo baba bazi baba bashakisha gusa, aho kuvura barushaho gukwirakwiza indwara. Ikibazo baba bafite ni uko babeshya ko bavura umuntu batazi, bakamuvura indwara batazi bakamuha n’imiti mu by’ukuri batazi.

Nubwo waba uzi imiti ntabwo ushobora kuvura utazi indwara umuntu arwaye. Usanga bene abo baganga bahimbira abarwayi indwara kandi wenda atari zo barwaye, bityo bakanabahimbira imiti bagomba gufata. Akenshi kuko ikiba kibashishikaje ari inyungu zabo bwite, bakunda guhimbira abarwayi indwara zijyanye n’imiti bafite kugira ngo icyo cyashara kitabacika kandi ntibatinya kuyibaha kabone n’ubwo iyo miti yaba yararengeje igihe cyo gukoreshwa.

Aba, aho kuvura umurwayi ahubwo umubiriwe barushaho kuwurembya bawuhindura ingarane y’imiti idafite icyo iwumariye cyangwa barushaho kuwuca intege kubwo kuwuvura bakoresheje uburyo butajyanye n’igihe.


Perezida Habyarimana Yuvenali nawe …M

HABYARIMANA Juvenal yageze ku butegetsi avuga ko ikibazo abanyarwanda bafite yamaze kukibona ati ngiye kukivugutira umuti! Bidateye kabiri byagaragaye ko imiti ye ntaho yari itandukaniye n’iy’abamubanjirije ahubwo icyo yakoraga ari uguhindura uburyo bwo kuyitanga no kwemeza abarwayi ko ari kubashakira imiti yo kubahindurira. Byatumye uko gukomeza kurangarana indwara yaragiye iba igikatu,iba itacyumva imiti,birangira igihugu kigwa muri jenoside!

Umuryango nyarwanda rero twawugereranya n’umubiri w’umuntu. Ibice biwugize hashize igihe kirekire bidakorana neza. Ntibisaba ibihamya byinshi kugira ngo werekane ko uwo mubiri ufite ibibazo nubwo nabyo bihari; kandi iyo urebye uko ibibazo byawo byagiye byiyongera usanga bifite aho bihuriye n’abayobozi bagiye basimburana ku Banyarwanda bavugako bagiye kubafasha gukemura ibibazo byabo, aho kugira ngo bikemuke bikarushaho kugwira.

Ese ibyo byatewe n’iki? Ntagushidikanya ko abayobozi twagize mu mateka yacu cyane cyane nyuma y’igihe cy’ubwami babaye ba Magendu. Ntidushatse kuvuga ko abo bayobozi batari barize, ahubwo bari barize inyigisho idakwiriye umuvuzi w’igihugu.

Perezida Tewodore Sindikubwabo.Yayoboye indwara yamaze kuba igikatu abarwayi nibo bamubwiraga icyo akora kandi ari we wari umuvuzi!

Dr Theodore SINDIKUBWABO we yahawe kuvura abarwayi indwara yarenze bamaze kuba nk’abasaz! Ni nk’uko washakira ibiyobyabwenge umuntu byarenze kuko ari byo bituma apfa kumera uko yifuza. Ari we,ari abo yari asimbuye ari abo barwanaga,bose byaje kugaragara ko ikibazo bari bafite ari uko bari abaganga ba Magendu!

Ndetse ushobora gusanga bari barize ibindi byose usibye ukuri kw’imyubakire y’umuryango nyarwanda, imikoranire y’ibice bigize umuryango nyarwanda, imirwarire y’ibyo bice biwugize n’ibibazo imikoranire yabyo yagize, ngo babashe kuba bavura umuryango nyarwanda basobanukiwe. Ibi bishatse kuvuga ko bari gukora ibindi byose neza, uretse kuyobora Abanyarwanda.

Turahamya ko icyo umuyobozi uwo ariwe wese yafasha umuryango nyarwanda turimo muri iki gihe ari ukuwubera umuganga kugira ngo imikoranire hagati y’abawubatse igende neza. Ibyo ubundi ntabwo bisaba koko impamyabushobozi z’ibirenga nyinshi ahubwo birasaba kumenya mu buryo bwimbitse uwo muryango muri za ngingo enye twatondaguye haruguru.

Perezida Pasiteri Bizimungu. Uyu we yabonye abatubuzi bambaye amataburiya agira ngo ni abaganga! Bo bari hanyuma ya ba Magendu!

Pasteur BIZIMUNGU uyu we ntagushidikanya niwe muperezida wayoboye u Rwanda uzapfana agahinda n’ipfunwe kurusha abandi! Yakugiriye atya ava mu bavuzi ba Magendu ajya mu batekamutwe bo batanga imiti bazi neza ko yica! Ntibigeze bamwemerera gukoresha ubushobozi bwe ngo agerageze imiti ye ko nibura yakorohereza abarwayi! Yagiye kuva muri icyo gico yinjiyemo baba bamutahuye bati icara aha! Muby’ukuri ntawabasha kumenya niba ari na Muganga Magendu…ntiyabashije kugaragaza itndukaniro ry’aho yari avuye n’aho yari agiye!

Bose icyo bakoreye Abanyarwanda ni ukubica, kubafunga no kubamenenganisha mu mahanga, mu buryo butandukanye, bakabambura uburenganzira n’ubwisanzure byabo ku gihugu cyabo, ahubwo n’abasigaye bakagirwa abacakara babo bategetsi.

Ibi usibye ko bigaragaza umutima mubi wo kutita ku nyungu rusange z’Abanyarwanda, binagaragaza ko aba bose bari ba magendu, bihaye kuvura ishyanga batazi, batazi ikibazo nyirizina rifite, batanazi uburyo bwo kurivura n’imiti ricyeneye.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Umunyamabanga mukuru wa RANP-Abaryankuna

Kigali-Rwanda.