RUBAVU : AGAHINDA KARACYARI KOSE NYUMA Y’IYICWA RY’ABANTU BATATU,ABANDI 8 BAGAFUNGWA!

Spread the love

Mu ijoro ryo kuwa 06 Werurwe 2019 igisirikare kishe  kirashe KWIZERA Daniel, UWAMARIYA Donat na NSABIMANA  Japhet,ubwo bageragezaga guhunga abasirikare bari ku irondo ahazwi ku izina ryo mu makoro mu Murenge wa Gisenyi. Uwo munsi kandi abandi basore BATATU batawe muri yombi ubwo bari bavuye muri Congo bambutse bisanzwe kuri Grande Barrière babashinja ko ari Abacoracora n’abo bari kumwe nano. Abandi bantu batanu bo mu miryango y’abishwe nabo barafunzwe bazira kwigarambya kubera akababaro k’ababo!

Abaturage bo mu mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko ho mu Murenge wa Gisenyi, bamaze kubona igisirikare kirashe abaturage babo bafashwe n’ishavu bakubita abanyerondo babazi kutabarengera ahubwo bakabacerereza kandi baba bazi ko ntakindi baba bashaka atari amaramuko!

Igisirikare  cyatabajwe n’umukuru w’Umudugudu w’Isangano Agnes Muhayimana  wacerereje bikomeye abo baturage abavugira amagambo menshi batavuze nko kuvuga ngo bavuze ngo “Mwari muzi ko Interahamwe zashize? Turaje tubereke..!” . Ibyo byatumye abasirikare kigwa nabi abo baturage bo mu miryango y’abishwe abagera kuri 5 batabwa muri yombi barafungwa!.

 Bwaba ubuyobozi bw’ingabo bwaba ubwa gisiviri,kuri ubu bwose bwamaze gukatira urubanza rumwe abaturage bari basanzwe batunzwe no kwambutsa ibintu baba banyuze ku mupaka cyangwa batanyuze ku mupaka byaba ari ibyo kurya iwabo mu ngo cyangwa gucuruza,bose bavuga ko abo baturage bazwi ku izina ry’Abacoracora ntaho bataniye na Adui(Umwanzi),ko bagomba kubafata kimwe!Kugeza ubu igisirikare kimaze kurasa abaturage batagira uko bangana mu Karere ka Rubavu abandi bagafungwa bazira amaherere. Bikaba bisa nk’aho abantu nta gaciro bafite kuko kuraswa bisa nko kwica inzoka bihita birangirira aho. Colonel MUHIZI Pascal uyobora Burigade ya 301 ikorera muri aka gace yavuze ko ntawamuzanaho ibyo kwigarambya kandi ko abacoracora agomba kubarasa kuko ngo aribo bereka inzira abacengezi ba FDLR igihe cyose bashatse gutera mu Rwanda!

Colonel Muhizi Pascal ahora yigamba imbere y’abaturage ko azabarasa paka!

Ugendagenda mu giturage usanga abaturage bibaza amaherezo y’ubu butegetsi bwa FPR byarabayobeye. Abaturage bo ku Gisenyi bo bafite agahinda kadasanzwe kuko batigeze bagirara amahoro n’amake kuri ubu butegetsi bakaba bibaza ko ahari bubaziza kuba ariho abenshi mu bategetsi bategekanye na Habyalimana ariho bakomokaga.

Abaturage baribaza niba bazemera  bagakomeza kwicwa gutyo,bakicwa n’inzara, cyagwa niba nabo bagomba gufata icyemezo cyo kujya biyahura ku musirikare bagapfana. Kuko witonze urapfa,uhunze uraraswa,kandi nta mpuhwe bafitiwe n’ubutegetsi!

Abaturage babajwe cyane n’uburyo wabonaga abayobozi babajwe n’abakubiswe bariho,batitaye na busa kubarashwe! Kugeza ubu haribazwa niba hari itegeko ryo kurasa abacuruza magendu riri mu mategeko y’u Rwanda? Bisa nk’aho Igisirikare n’Igipolisi by’u Rwanda bifite amategeko abyemerera kwica abantu ku mpamvu iyo ariyo yose,nta nkurikizi n’imwe ku babikoze!

CYUBAHIRO Amani

Gisenyi-Intara y’Uburengerazuba.