KAGAME NAWE YARENZE UMURONGO ! : IBINTU 8 BIKOMEYE YAHISHUYE ASA N’URAGA ARIKO BIZAMUGEZAYO!

Spread the love

Ukurikije amagambo Kagame yavuze atangiza umwiherero w’abayobozi wa 16,biragaragara ko ashobora kuba yari azi ko ari kubwira abari aho gusa! Itangazamakuru n’ibyuma bifata amajwi n’amafoto birasa naho atabibonaga! Kuko uretse umuntu abazimu bamereye nabi,usibye n’umukuru w’igihu nta n’undi wahishura ibintu nk’ibyo Kagame yahishuye!

  1. Kagame yerekanye ko ubufasha Uganda yahaye FPR na APR atabuha agaciro na gato!

Mu buryo butunguranye Kagame yatangaje ko Uganda yashatse guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda butaramara n’imyaka 4! Yabwiye isi yose ko mu 1998 abajenerari ba Uganda bakoranye inama na Seth Sendashonga bakemera kumutera inkunga yose ishoboka harimo n’iya gisirikare! Aha wakwibaza ikibazo Uganda yahibibikanye ifasha inkotanyi mu buryo bwose yaba yari imaze kugirana n’u Rwanda mu gihe gito gutyo. Reka nibutse ko Uganda yahaye inkotanyi icyo bita Base arrière. (Uburenganzira bwo kwifashisha ubutaka bw’ikindi gihugu wisuganya cyane cyane igihe ukubitswe inshuro!) Yabahaye kandi ibikoresho,ibafasha mu bya Diporomasi ndetse banafashe igihugu ibaha abantu bo kubafasha kubaka inzego no kuzimenyereza.

Isi yose izi ko iyo inkotanyi zitagira Uganda ntaho zari kumenera!

Hari uwakibeshya ko amakimbirane yaba yarahari kubera ya ntambara yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda i Kisangani. Ashwi! Iyo ntambara yabaye 1999-2000. Izo ngabo zarwanye inshuro 3 zose,iya nyuma yarangiye kuwa 10 Kanama 2000. Ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Karenzi Karake wari Colonel icyo gihe,iza Uganda ziyobowe na General James Kazini.

Twibaze:

  • Ni iki Uganda yaba yarapfuye n’u Rwanda cyatumye ishaka guhita ihirika ubutegetsi bwayo butaramara na kabiri?
  • Niba koko hariho uwo mugambi,ni iki cyatumye u Rwanda rutumira Uganda ngo ijye kurufasha mu ntambara yo gukuraho Mobutu Seseko wa Zaïre?

2. Kagame yemeye ko ari we (inzego z’ubutasi bw’u Rwanda) wishe Seth Sendashonga!

Kagame yigeze kuvuga ko niyo wamusanga ku ntumbi y’umuntu adashobora kukwemerera ko ari we wamwishe! None amaraso amaze kumubana menshi ubwonko bwaguye ikinya asigaye abyemerera kuri bose babireba! Mu magambo ye yagize ati “…Sendashonga yapfuye kubera ko yari yarenze umurongo. Kuvuga ibi ntibintera isoni icyakora na none simbisabira imbabazi…”! Umugore wa nyakwigendera Madame Nikuze Sendashonga,amaze kumva ibyo yatangaje ko umugabo we amaze gushwana n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi,abantu benshi bagerageje kumwegera ngo bamwunge n’ubutegetsi. Aha yavuze Abanyamerika n’Abagande. Yavuze ko bitari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi. Ariko Kagame we yavuze ko usibye no gushingira mu byanditse mu gitabo cyitwa  “Africa’s World War : Congo, the Rwandan Genocide, and the Making of a Continental Catastrophe”cyanditswe n’uwitwa Gerald Prunier, n’abashinzwe ubutasi bwe nabo bari bafite amakuru ko Seth Sendashonga ashaka gukorana na Uganda ngo bakureho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi! Bivugwa ko Sendashonga uyu ari mu bantu bafashije Kagame kamuntu tureke no gufasha icyama cyose! Niba yari yanarenze umurongo,habe no kwibuka ineza yamugiriye ngo wenda abanze amutumeho intumwa ngo amubwire ko ibyo arimo yabimenye…ko ibyiza ari uko yabireka…Amutumaho abajya kumwica!

Seth Sendashonga..yonkeje ingunzu i


Twibaze:

  • 1998 nyuma y’igihe gito kuriya,igihugu kivuye muri jenocide,impunzi zari kongo zigitahuka izindi zigikwira imishwaro,abatahutse batarashyira umutima hamwe, ibihugu bishyize umurego mu gushakisha abagize uruhare muri jenoside abayikekwaho bariho bagenda binyegeza,… uwari gukuraho ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi yari kubushyiraho nde?
  • Mbese Kagame afite uburenganzira bwo gukatira umuntu urwo gupfa nta rukiko ntaki yarangiza akajya no kwigamba?

3.Kagame yihamirije ko inzego ze z’ubutasi zivogera ubusugire bw’ibindi bihugu, zikajya kuhicira abantu!

Mu guhamya ko inzego ze arizo ziciye Seth Sendashonga wari wasabye ubuhungiro i Nairobi muri Kenya, ni ikintu gikomeye cyane yishinjije! Bivuze ko yavogereye ubusugire bw’icyo gihugu,akahakorera icyaha cy’ubwicanyi. Ubusanzwe ibi bintu nta muntu muzima watinyuka kubivuga.  Ibi byahise bihamiriza ibihugu byose byaguyemo abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi ko ari we wabishe. Ntawundi mugabo Kenya ikeneye ngo imenye uwishe Theoneste Rizinde nawe waguye muri Kenya. Afrika y’Epfo nayo ni uko ntawundi mugabo ikeneye ngo imenye uwishe Patrick Karegeya n’uwagerageje kwica Kayumba Nyamwasa. Ntawundi mugabo Uganda ikeneye ngo imenye uwiciye ku butaka bwayo abanyarwanda baruhunze! Yivuyemo nk’inopfo!

Twibaze:

  • Nyuma yo kumva aya magambo ya Kagame ahamya ko maneko ze arizo ziciye umuntu mu gihugu cy’amahanga,(ibyo kuba yari impunzi nidushaka tubireke) ibi bihugu biraza gufata bite abakozi ba ambasade z’u Rwanda mu bihugu byabo cyane cyane ushinzwe ubutasi?
  • Ko Kagame yavuze ko mu mwiheroro wa 16 nta muntu ukiri mu mwanya yatangiriyemo usibye we,aho ntatunze agatoki abamaze abantu bahoze mu nzego z’ubutasi hanze wenda bahinduriwe imirimo?
  • Ko bigaragara ko Kagame asigaye ari “irabu”(avuga byose) abagikorana nawe muri izo nzego z’ubutasi ubwo hari aho muri? Umuntu yariyubashye kera! Ubu aho muri hose ko muraza kugaragara nk’aho mugenzwa n’ubwicanyi muraza kubyitwaramo mute?

4. Kagame yahamije ko kutavuga rumwe nawe ari ukurenga umurongo. Ko ahita agushyira ku rutonde rw’abagomba kwicwa!

Mu kuvuga ko yishe Sendashonga amuziza kuganira n’abantu ngo bapange uko bakuraho ubutegetsi,nta gikorwa na kimwe kirabaho,ugashoka umwica,ibyo birahamya ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose kuri we barenze umurongo,ko yamaze kubakatira urwo gupfa. Niba yiyemerera abaguye ikantarange hanze y’imipaka y’u Rwanda,birumvikana ko ntawakwirwa abaza abaguye imbere mu gihugu. Igihe yari ariho yigamba urwo rupfu rwa Sendashonga nibwo hamenyekanye iby’urupfu rw’umuvugiza wa FDU-Inkingi, Bwana MUTUYIMANA Anselme! We n’abandi barwanashyaka b’ishyaka ryabo kimwe n’abandi banyepolitike baguye mu gihugu n’abandi bantu bose bapfuye imfu zitamenyekanye Kagame yerekanye ko ari inzego ze z’ubutasi zabishe!

Twibaze:

  • None ko Kagame yishyize ku karubanda akanahashyira abakorana nawe, aho murakeka ababuze abantu babo muzabakira? Mukeka ko bizarangira gutyo gusa?
  • Ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi ari ukurenga umurongo,mbese Kagame niwe wenyine uzi guca umurongo? Ubu we n’abambari be bari aho batararenga umurongo?
  • Ko yajyaga yirwa abeshya amahanga,nyuma y’ibyo yivugiye araza kujya noneho avuga iki?

5. Kagame yemeje ko amaze gufungiranira abanyarwanda mu gihugu kandi ko abona ari byiza kuko atari we biba byaturutseho!

Urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’u Burundi,rwagabanutseho 70%…Uganda nayo bigomba ho Kagame yifuza 100%

Mu gihe bitigeze byitabwaho ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yaba ifunze,Kagame yabigaragarije abantu kandi asa nk’ubyishimiye. Abaza ushinzwe abinjira n’abasohoka, yamubwiye ko urujya n’uruza rwagabanutseho 70%. Iyo 30% nayo ijya i Burundi, nayo ngo ni abantu baba bafiteyo imiryango ngo baba bagiye nko gushyingura cyangwa mu bindi bidafite aho bihuriye n’ubuhahirane! Kagame mu isoni nke yamwongereyeho ko nabo kandi ari abaturiye umupaka!

Yavuze ko n’ubwo yabanje gusa n’ugaya ijambo Kabarebe yakoresheje mu ruhame ryo kujya “Guhunahuna muri Uganda” ko noneho nawe abona noneho ryaragize agaciro. Akaba yemeje ko yasabye ko Abanyarwanda batajya muri Uganda ngo batazahagirira ibibazo. Icyakora ngo abashaka kuza mu Rwanda bo bajye baza!

Twibaze:

  • Uyu muperezida udahangayikishijwe n’ubuhahirane bw’ibihugu 2 kuri 4 bimukikije,ahubwo akaba abyishimiye afite migambi ki?
  • Mu gutangira kuvuga ku kibazo cya Uganda,yavuze ko we yirwa agendaaaa ko yabaye inzererezi! None niba we yirwa agenda ajya guhaha yahahira u Rwanda cyangwa urugo rwe,kuki atatuma abandi bagenda ngo nabo bijajabire! Kuba anyura mu kirere akoresha umutungo w’abanyarwanda ni byo byatuma afunga imipaka y’abanyura ku butaka?
  • Banyarwanda ko muruzi atitaye ku buzima bwanyu,amaherezo azaba ayahe?

6. Kagame yahishuye ko ari we utanga amabwiriza yo kunyaga abacuruzi n’abashoramari bakomeye badakorera mu kwahwa kwe ngo hato batazatera inkunga abatavuga rumwe na we!

Avuga ku muherwe Tribert RUJUGIRO, yavuze ko yasabye Museveni kugira icyo akora kuri business za Rujugiro muri Uganda kuko ngo abona amafaranga akayateramo inkunga abamurwanya. Yavuze ko Museveni yamusubije ko ikibazo abanyarwanda bagira ari ukutamenya gutandukanya politiki na business! Ati naramusubije nti : “Thank you Sir!” (Bisobanuye ko atari ugushimira gusa,ahubwo ni nk’aho yamubwiye ati nzabyikemurira).

Niba Kagame atinyuka kujya gusaba igihu gifite ubusugire,amategeko,ubwigenge n’imikorere yacyo,gufungira umuntu business cyangwa kuyihungabanya ashingiye ku makuru (ashobora kuba ari yo cyangwa atariyo),ashingiye ku marangamutima se, nimutekereze noneho abakorera imbere mu gihugu kiri mu maboko ye aho akoresha urwego rwose ashatse nk’ukoresha umucakara we! Ntagushidikanya imitungu myinshi yanyazwe,iyangijwe,iyatejwe cyamunara n’iyadindijwe,ba nyirayo mwisuzume. Ubwbo mwaketsweho gushyigikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi!

Ng’iyo imitungo yo kwa Rwigara, kwa Rujugiro,kwa Ndamage n’indi itarondoreka icyo izira.

Top Tower Hotel,ya Ndamage Musoni yashyizwe hasi ngo ntiyujuje ubuziranenge!!!

Twibaze:

  • None bashoramari namwe bacuruzi ko mukoresha ayanyu,mukaba mutayisanzeyemo ibyo muzabyihanganira kugeza ryari?
  • Bacamanza,Bashinjacyaha,Baheshabinkiko,Bakozi b’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro,bashumba amazina yanyu akoreshwa mu kugura ibisahurano,Bapolisi namwe mwese mukoreshwa muri ubwo buhemu, ko muruzi mushobora kuba muhabwa amakuru n’abantu b’abaswa cyangwa ubwonko bwamaze kugwa umugese kubera kumena amaraso,bakabwira mugasamira hejuru,mu minsi iri mbere muzitwara mute? Muzitwaza sinamenye? Ubwo mwumva mwarigiye iki koko?
  • Bashoramari namwe baherwe baba abari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo,ko muruzi gukekwa gusa, imitungo yanyu ihita irambikwaho akaboko,iri hanze ikagambanirwa, mufite ngamba ki? Ko ukena ufite itungo rikakugoboka, waterway ukitabaza ikikuri hafi, mwe bite?

7. Kagame yerekanye ko mu koyobora igihugu akora ibimuje mu mutwe atagira igenamigambi.

Igihu cy’u Rwanda ikibazo gifite ni ukuborwa n’abantu badafite igenamigambi. FPR iyoboye igihugu nk’ishyanga ry’aha n’ubu! Ibibazo byinshi twagize byagiye biterwa n’uko umuntu yazindukaga akaba ahinduye ibintu atabanje gutegura! Icyo kibazo kigaragarije cyane mu burezi aho ihindagura ryatumye igihugu nta reme ry’uburezi kigeze mu myaka yose FPR imaze ku butegetsi.

SIMERWA n’izindi nganda ziri mu gihugu zijandajanda zigomba gufungwa…ariko akayabo kuri Arsenal ko nta ribi!

Kagame yongeye kugaragaza ko azinduka agakora ibimuje mu mutwe ubwo yavugaga ko:

  • Agomba gufunga umupaka,hakubakwa amashuri y’abana bajyaga kwiga hakurya!

Ashwi! Ahubwo hagomba kubakwa amashuri ahagije bakabona gufunga umupaka,kuburyo ntawe urabuzwa kwiga no gufunga umupaka.

  • Ati twahagaritse caguwa ngo twikorere imyenda!

Ashwi! Hagombaga kubanza kubaka inganda zikora imyenda caguwa ikabona gucibwa!

  • Ati abazana amagi n’inkoko tugomba kubahagarika tukiyororera izacu.

Ahubwo hakagombye korora inkoko zihagije byamara gufatika iziva hanze zigahagarikwa!

  • Ati turashishikariza abantu kwihangira imirimo, bakishyiriraho inganda

maze hakabaho “Made in Rwanda”. Mukandi kanya ati uruganda rwa SIMERWa mugezehe murufunga ati “Minister,izindi zigomba gufungwa ni izihe?” Minister ati turacyazishaka ariko Kinazi iri muzirafungwa aho bukera! Inganda zifungwe nyamara Guverinoma iherutse gusuka amamiriyoni muri Marriot Hotel ngo itagwa mu gihombo! Batanze amamiliyoni muri Arsenal ariko habuze ayo kugoboka inganda zikorera kandi zigakoresha abenegihugu!

 8. Kagame yagaragaje ubwoba n’igihunga bikomeye!

Mu ijambo rye Kagame yavuze asa nk’uraga! Yavuze uko yishe abantu anavuga ko bashinjwa kwica abantu,avuga uko yaganiriye na mugenzi we wa Uganda,uko yamwifatagaho n’uko Museveni yamuniniraga,avuga ko yakwivuje kubana neza n’abandi ariko ko abana n’abantu akurije uko bamubanira,agiye kubihuhura avuga ko yakora ibindi byose ndetse akaba yababazwa cyangwa akanapfa ariko ko nta muntu yapfukamiye!

Amakuru yasakaye ni uko yari akubutse murugendo rwo gushaka amaboko kuri Afrika y’Epfo no kuri Tanzaniya ariko agakubita igihwereye kuko yabwiwe ikinyuranyo cy’icyo yashakaga! Yabwiwe ko agomba kuganira n’abatavuga rumwe nawe ku isonga RNC. Agaruka yahungabanye niko gutangira gusa n’uraga! Uko byagaragaye kandi abakozi be bose bamaze kubona ko bahisemo nabi! Ya mashyi y’urufaya yaragiye,baba bicaye bameze nk’abari kumva misa iyo babajijwe ikibazo ugira ngo bari mu itiro!

Twibaze:

  • Niba Kagame afite ubwoba kandi bumugaragaraho abo ayoboye n’abo bakaba basigaye bicara imbere ye bakamanjirirwa, mbese baba bagifite ubushobozi bwo kuyobora abaturage?
  • Niba bavuga gufungirana abantu ntihagire umuminisitiri,umudepite cg umunyamakuru uvuga ubwo mwumva dufite abantu bafite umutima mu gitereko mu gihugu?
  • Kagame avuga ku rupfu rwa Habyarimana, yavuze ko “muri iyo ndege ntacyarimo ko nawe iyo amuca urwaho yari kumwica!…” Avuga ku baturage bahungiye Congo yavuze ko “yababajwe n’uko atabashije kubamariramo umujinya!…” Avuga kuri Karegeya na Kayumba baramugize icyo ari cyo yavuze ko ari “Ibigarasha!…” Avuga ku baturage baturage bagerageza kwirengera,yavuze ko “Bagiye kujya babarasa ku manywa!…”Avuga kuri Seth Sendashonga yavuze ko “Yari yarenze umurongo!”

Nanjye rero maze kwitegereza ibi byose,nasanze Kagame yararenze umurongo! Wowe ubibona ute?

NTAMUHANGA Cassien

One Reply to “KAGAME NAWE YARENZE UMURONGO ! : IBINTU 8 BIKOMEYE YAHISHUYE ASA N’URAGA ARIKO BIZAMUGEZAYO!”

  1. Nyamara igihugu kigeze habi abazi gusenga nimutakambire Uwiteka kuko ahazaza hacyo ndabona hacuze umwijima. Igihugu se kiyobowe n’umuntu utishimira kubana neza n’abaturanyi be, igihugu kiyobowe n’umuntu wumva kumena amaraso y’inzirakarengane ari nk’umukino, igihugu kiyobowe n’umuntu ngo udashobora gupfukama ngo asabe imbabazi abo yakoshereje, igihugu kirimo abantu bakomera amashyi amagambo y’amahomvu, igihugu kitakigira mukuru uhana abatoya, igihugu cyahindutse mabuso y’abagituyemo, igihugu cyimitswemo irondabwoko n’irondankomoko rikorwa mu buryarya bugoryamyamye, igihugu General akubitwa urushyi cyangwa agacirwa mi kanwa ntavuge, igihugu gisigaye kirebererwa na Kabarebe uvugako abantu bahunahuna, akavuga amagambure yo gucinya inkoro kandi ngo ari full general, igihugu gifite abasaza nka Rutaremara wameze imvi ariko akaba yarananiwe guhana igifu cye, nibindi byinshi ntavuze mwumva kijyahe? Njye mbona kubera ubusazi bukirimo habura ikibiriti cyo kwatsa umuriro kuko lisansi yo bakiyimennyeho kera. Kera umwami iyo yasaraga cyangwa agatangira gukora ibidakorwa ko abiru babishinzwe bamunyweshaga agatabara, ubu muri repubulika turimo harya nta biru bahari ngo bacyahe uriya murwayi? Nako abiru ba munyangire ingoma ngabe iyoboye igihugu ni abidishyi nka Kabarebe na Rutaremara baziko igisubizo ari “moja” cyangwa “ndiyo afandi” gusa. Umutware w’abidishyi nyamara araruta mu kagozi aho bukera, umunsi abiru bihaze bakamunywesha bigaca iyo biciye umenya genocide izakurikiraho noneho ntanuwo kubara inkuru izasiga ureke ibi tujya dupfa bya hutu-tutsi, murashya mwese ntawuzahonoka ikibatsi cy’umuriro uri kwenyegezwa n’umwami w’umusazi.

Comments are closed.