UBUSHINWA, KOREYA YA RUGURU N’UBURUSIYA BISHYIRA IHEREZO KU BUHANGANGE BWA USA: IBISASU BYA KIRIMBUZI BYATEGUWE NGO BITERWE

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Mu minsi ishize twumvise USA ivuga ko yongeye gufatira ibihano bikakaye iki gihugu kiyobowe na Kim Jong Un, kubera ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi. Ibyo bihano byaje bisanga ibindi iki gihugu cyagiye gifatirwa mu bihe bitandukanye. Ibi rero Perezida wa Koreya ya Ruguru, asa n’uwabirambiwe, ndetse yageze aho yerura ko igihugu cye cyiteguye guhangana na USA mu buryo bwa gisirikare, igihe cyose byaba bibaye ngombwa.

Mu by’ukuri tuvuze ko intwaro z’ibihugu bikomeye ku isi zerekeje kuri USA ntabwo twaba twibeshye kuko n’igihugu cy’Ubushinwa kitasigaye inyuma. Ibi bihugu bikunda guhangana mu bintu bitandukanye kuko ahanini ibihugu biyingayingana, haba mu bukungu, mu ikoranabuhanga ndetse no mu bindi byinshi bitandukanye.

Gusa by’umwihariko muri iyi minsi ibi bihugu ntibirimo kurebana neza kuko Ubushinwa bushaka ko igihugu cya Taiwan kitigenga, kuko buvuga ko ari intara yabwo. Ibyo rero bituma Ubushinwa burebana ay’ingwe na USA, yigize umujandarume (gendarme) w’Isi yose. USA ishyigikiye Taiwan ndetse ikaba inashaka koherezayo intwaro kugira ngo Taiwan ihinduke isibaniro nk’iririmo kuba mu ntambara Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.

Perezida wa USA, Joe Biden, aherutse kubwira mugenzi we w’Ubushinwa, Xi Jiping, bari bemeranyije kuzahura imbona nkubone, ubwo bagiranaga ibiganiro kuri téléphone, ko atishimiye uburyo Ubushinwa burimo kwitwara mu kibazo cy’ubwigenge bwa Taiwan. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28/07/2022, Perezida w’Ubushinwa yihanangirije Joe Biden, amubwira ko agomba kwirinda gukina n’umuriro yiha ibyo kwivanga mu bibazo bya Taiwan.

Si ibyo bihugu byonyine kuko n’Uburusiya buri hafi aho. Uburusiya bwifatanyije n’Ubushinwa mu kwamagana Umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare uhuza Uburayi n’Amerika, OTAN. Ibi bihugu bibiri Uburusiya n’Ubushinwa ntibikozwa na gato gukomeza kwaguka kwa OTAN. Bivuze ko uyu munsi wa none USA itunzwe imbunda n’ibihugu bitatu kandi nabyo bitoroshye, haba mu bukungu, mu gisirikare no mu kugira ijambo ku isi (influence).

Ese Amerika izabasha kwikura imbere y’ibi bihangange? Yo se irimo kubyitwaramo gute? Twitegure iki muri politique mpuzamahanga ? Ibi bibazo ndetse n’ibindi nibyo byatumye, nk’Abaryankuna, turaranganya amaso hirya no hino ngo tubagezeho uko ibintu byifashe hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku isi, bihangana abatuye isi bose bakahahangayikira.

Perezida w’Ubushinwa Xi Jiping wagiye ku butegetsi muri Werurwe 2013 asimbuye Hu Jintao, yarangije mandat ye ya mbere mu 2018, akaba yiteguye kongera kwiyamamaza muri mandat ya 3 umwaka utaha wa 2023, kuko Itegeko Nshinga ry’Ubushinwa ridateganya umubare wa mandats Perezida adashobora kurenza. Kuri uyu wa Kane, yavuganye na Perezida Joe biden hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho ku nshuro ya gatanu kuva uyu mu Perezida yajya ku butegetsi muri USA, baganira ku kibazo cya Taiwan batavugaho rumwe, bikaba bishobora guteza intambara isaha iyo ari yo yose.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byinshi birimo www.fmrpc.gov.cn, www.cnn.com, www.cnbc.com, www.voanews.com, n’ibindi byahamije ko aba baperezida bagiranye ibiganiro ku kibazo cya Taiwan. Bemeranyije ko bazahurira mu nama amaso ku maso kandi ikazaba ibaye iya mbere bahuriyemo imbona nkubone. Gusa ntihatangajwe igihe bazahurira n’aho iyo nama izabera.

Umwe mu bayobozi ba USA yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko hashyizweho amatsinda abiri agamije gushyira ku murongo iyo gahunda, kuko bemeranyije ko ari iy’agaciro ku mpande zombi. Ikiganiro bagiranye kuri téléphone cyamaze amasaha abiri n’iminota cumi n’irindwi (2h17min), kigaruka ku makimbirane akaze, ibi bihugu bikomeye mu by’ubukungu ku isi bifitanye.

Ibiro Ntaramakuru by’Ubushinwa byatangaje ko Perezida Xi Jiping yavuze amagambo akakaye kuri politique y’Amerika kuri Taiwan, ikirwa gifitanye ubufatanye bwa hafi na USA. Gusa Ubushinwa bugifata nk’agace kabwo. Yagize ati : « Abakina n’umuriro amaherezo bazashya. Nizeye ko uruhande rw’Amerika rubyumva neza ». Aha Xi Jiping yasubiragamo amagambo yari yavuze m’Ugushyingo umwaka ushize.

Bigaragarira buri wese ko umwuka mubi uri hagati y’Ubushinwa na USA ugenda ufata indi ntera.

Iki rero ni ikimenyetso simusiga ko Xi Jiping ashobora gushora intambara kuri USA kuko atabashije kwakira neza ibitekerezo bya Joe Biden ku bwigenge bwa Taiwan. Byongeye kandi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko wa USA, Nancy Pelosi, yateteganyaga gusura Taiwan. N’ubwo abayobozi b’Amerika badahwema gusura Taiwan, Ubushinwa bwafashe urugendo rwa Nancy Pelosi nk’ubushotoranyi, bitewe n’ububasha afite nyuma ya Perezida Joe Biden. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 02 Kanama 2022, Ubushinwa bwongeye kwamagana urugendo rwa Nancy Pelosi, bufata nko kurengera nk’uko tubikesha CNN.

Xi Jiping yabwiye Joe Biden ko uko Guverinoma y’Ubushinwa n’abaturage babwo bafata Taiwan bitigeze bihinduka, bityo ko Amerika izirengera ingaruka urwo ruzinduko niruramuka rubaye. Mu gusubiza, Joe Biden nawe yabwiye Xi Jiping ko politique y’Amerika kuri Taiwan itigeze ihinduka. Amerika ngo yemera ubusugire bw’Ubushinwa, ariko ikamagana ko bwagira amategeko ayo ari yo yose bwashyira kuri Taiwan, nayo ikaguma uko yari imeze uyu munsi cyangwa igahabwa ubwigenge busesuye.

Si Ubushinwa gusa bufitanye amakimbirane n’Amerika, ahubwo na Koreya ya Ruguru ntibacana uwaka. Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yavuze ko igihugu cye cyiteguye guhangana na USA mu buryo bwa gisirikare igihe icyo ari cyo cyose byaba bibaye ngombwa. Ibi yabigarutseho ku wa 27 Nyakanga 2022, ubwo Koreya ya Ruguru yizihizaga imyaka 69 ishize ivuye mu ntambara yayihanganishije na Koreya y’Epfo.

Mu 1950 nibwo Kim Il Sung wayoboraga Koreya ya Ruguru yateye Koreya y’Epfo kugira ngo yongere agire Koreya zombi igihugu kimwe nk’uko byahoze. Icyo gihe ingabo za USA ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye nizo zatabaye Koreya y’Epfo, ariko intambara irangira isize Koreya ya Ruguru n’Amerika badacana uwaka.

Iyi ntambara ikirangira Koreya y’Epfo yashatse guhita ikomerezaho ngo ifate Koreya ya Ruguru ariko ntibyayikundira kuko Abarusiya n’Abashinwa bahise binjira mu ntambara batabara Koreya ya Ruguru. Ku wa 27 Nyakanga 1953, nibwo ibihugu byombi byemeranyije gushyira intwaro hasi, nyuma y’uko urugamba rwo kongera kwihuza rwari runaniranye.

Kuri uyu munsi Koreya zombi zitandukanyijwe n’igice cyakumiriwemo ibikorwa byose bya gisirikare cyiswe

« Demilitarized Zone ».

Ku wa 27 Nyakanga 2022 nibwo Koreya ya Ruguru yizihije isabukuru ku nshuro ya 69, imaze isinye amasezerano yo guhagarika intambara yari yashoje kuri Koreya y’Epfo.

Nyuma y’iyi ntambara, Koreya ya Ruguru yashoye imbaraga nyinshi mu kubaka ibitwaro bya kirimbuzi, ivuga ko ari ukwitegura guhangana n’umwanzi uwo ari we wese wayigerereza. Ibyo byatumye ikunda kujya ifatirwa ibihano byinshi ariko ikabyirengagiza. Ubwo bizihizaga iyi sabukuru, Perezida wa Koreya ya Ruguru yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gucura ibitwaro bya kirimbuzi byinshi mu rwego rwo guha gasopo abanzi bayo aribo Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Koreya y’Epfo.

Si ibi bihugu gusa bitarebana neza na USA kuko usanga ahubwo bishyigikiwe n’Uburusiya nyuma y’ibitero bwagabye kuri Ukraine. Uburusiya bwifatanyije n’Ubushinwa mu kwamagana ko umuryango wa OTAN ukomeza kwaguka, bituma ibi bihugu bibiri birushaho kwisungana kugira ngo birwanye igitutu cy’ibihugu by’Uburayi n’Amerika. Ibihugu by’Uburusiya n’Ubushinwa byasohoye itangazo rigaragaza amasezerano yabyo ku ngingo zitandukanye, mu ruzinduko Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yagiriye mu Bushinwa mu gihe cy’imikino ya Olympique yabereye i Beijing mu gihe cy’ubukonje.

Bwana Putin yavuze ko ibihugu by’Uburayi n’Amerika birimo gukoresha ubwirinzi bwa OTAN mu kubangamira inyungu z’Uburusiya. Ibi byabaye mu gihe hariho ubushyamirane kuri Ukraine aho yahakanaga ko adateganya kuyitera. Vladmir Putin yanditse ko Uburusiya na Ukraine ari igihugu kimwe, bityo atakwemera ko Ukraine yakwinjira muri OTAN. USA yahise ibyanga yivuye inyuma n’ubwo iryo tangazo ritakomoje kuri Ukraine mu buryo butaziguye. Ibi bihugu byombi Uburusiya n’Ubushinwa bishinja OTAN kugendera ku ngengabitekerezo yo mu gihe cy’intambara y’ubutita. Ni ukuvuga kuva mu 1947 kugeza mu 1989.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko ibyo biganiro byarimo urugwiro rwinshi, cyane cyane ko ari bwo bwa mbere aba bategetsi bari bahuye bahibereye kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka muri 2019. Uburusiya n’Ubushinwa byavuze ko bihangayikishijwe bikomeye n’urugaga rwo mu rwego rw’umutekano rwatangijwe na USA, Ubwongereza na Australia mu 2021. Uru rugaga ruzatuma Australia yubaka amato y’intambara agenda munsi y’inyanja akoreshwa n’ingufu za nucléaire, bijyanye no kongera umutekano mu Karere ka Asia n’Inyanja ya Pacifique. Uru rugaga rubonwa ahanini nk’igikorwa cyo guhangana n’Ubushinwa, harimo no kongera ingufu mu Turere duharanirwa nk’Inyanja yo mu Majyepfo y’Ubushinwa.

Hagati aho Uburusiya bwavuze ko bushyigikiye gahunda ya Beijing. Perezida w’Uburusiya yashimangiye ko Taiwan ari intara yiyomoye ku Bushinwa, bityo ko idakwiye kugira ubwigenge bwuzuye, yewe habe n’ubucagase. Gusa Taiwan yibona nk’igihugu cyigenga, gifite Itegeko Nshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu nzira ya demokarasi, ndetse kikaba gishyigikiwe na USA.

Mu ntambara yo guterana amagambo Amerika yagiye yumvikana ivuga ko kuba Uburusiya bwaragabye ibitero kuri Ukraine ari ikosa ritababarirwa. Uburusiya bwabanje kubihakana ariko ku wa 24 Gashyantare 2022, buza kwerura, buvuga ko bwatangiye kugaba ibitero kuri Ukraine, isi yose igwa mu kantu.

Mu kwanzura rero twababwira ko yaba Ubushinwa, Uburusiya ndetse na Koreya ya Ruguru, ndetse n’ibindi bihugu byinshi bigenda bivuga nabi Amerika, ngo kubera ko igenda yivanga muri byinshi. Biragaragara ko imbunda za rutura zigenda zerekezwa kuri iki gihugu cy’igihangange ku isi, umuntu akaba yakwibaza amaherezo yabyo. Nta kabuza uyu mwuka ukomeje gutya havukamo intambara ya rutura ku isi.

Nta wabura kandi kwibaza uruhande Kagame azahereraho kuko mbere hose yagenderaga ku byifuzo by’Amerika none yamaze kumutakariza icyizere, ahanini bitewe no kuba yarashimuse impirimbanyi Paul Rusesabagina, akaba anashyigikira intambara zimaze kuba urudaca mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Twe rero nta kindi twakora uretse kubitega amaso tukazareba uruhande Kagame azajyaho kuko amaze kumenyerwa ku gushora abana b’u Rwanda mu ntambara Abanyarwanda badafitemo inyungu. Nta kindi rero abambari ba FPR bazamugiraho inama uretse kwipakurura Abanyamerika bamuteye uw’inyuma akayoboka Uburusiya, ubundi agashora abana b’u Rwanda bakajya gushirira mu ntambara zitareba u Rwanda nk’igihugu.

Umwamwezi Cecile