TUMENYE U RWANDA FPR YASENYE, UKO RWARI RWUBATSE MURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI N’UKO RWUBATSE UBU.

Spread the love

Yanditswe na Mugenzi Emmanuel

Kuki FPR yahinduye imiterere n’imitegekere y’igihugu? Ingaruka byateje bizanateza mu bihe biri imbere? Iyi nyandiko irashingira kandi irasubiza ibi bibazo byombi.

Mu magambo yahuranije, Ku kibazo cya mbere, FPR yahinduye uturere ku mpamvu ebyiri z’ingenzi:

Impamvu ya mbere mbere ni kugira ngo isibanganye ibimenyetso by’ubwicanyi yagiye ikorera ahantu hatandukanye mu gihugu.

Impamvu ya kabiri ni ukugira ngo ibone uko igenzura System yayo neza abaturage babure epfo na ruguru bahere muri muzunga.

Muri iyi nyandiko turabagezeho imiterere y’u Rwanda nkuko rwari rwubatse muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Muri rusange u Rwanda rufite ubuso bungana na Km2 26.338

rukaba rwari rugizwe na ma Prefecture 11 mbere y’uko FPR iyavangavanga.

Izo Precture zari izi zikurikira: Ruhengeri, Byumba, Gisenyi, Kibuye, Cyangugu, Gikongoro, Butare, Gitarama, Kigali, Kigali y’Umujyi na Kibungo.

U Rwanda rwa FPR ubu rwahinduriwe amazina maze icyari  Perefegitura gihinduka Intara, icyari Komini gihinduka Akarere, icyari Segiteri gihinduka umurenge naho icyari Selire gihunduka akagari.

Uko perefegitura zari ziteye mbere ya FPR:

Perefegitura ya Ruhengeri yari ifite Komini 16 ari zo: Cyabingo, Ruhondo, Gatonde, Ndusu, Nkuli, Nyamutera, Mukingo, Nyakinama, Kigombe, Kinigi, Nkumba, Kidaho, Butaro, Nyamugali, Nyarutovu na Cyeru. Ubu igice kinini cy’aha hiswe Intara y’amajyaruguru.

Perefegitura ya Byumba yari igizwe na Komini 17 ari zo: Kiyombe, Kivuye, Cyumba, Mukarange, Ngarama, Kabarore, Muvumba, Murambi, Muhura, Rutare, Giti, Bwisige, Buyoga, Kibali, Kinyami, Cyungona Tumba. Nanone igice kinini cy’aha hiswe mu ntara y’Amajyaruguru.

Perefegitura ya Gisenyi yari igizwe na Komini 12 ari zo: Karago, Giciye, Gaseke, Kibilira, Ramba, Satintsyi, Nyamyumba, Kayove, Mutura, Rwerere, Rubavu na Kanama. Ubu igice kinini cy’aha hagizwe Intara y’Uburengerazuba.

Perefegitura ya Kibuye yari igizwe na Komini 9 ari zo: Kivumu, Bwakira, Mwendo, Mabanza, Rutsiro, Gishyita, Rwamatamu, Gisovu na Gitesi aha hose ubu ni mu cyo FPR yise Intara y’uburengerazuba.

Perefegitura ya Cyangugu yari igizwe na Komini 11 ari zo: Kirambo, Gafunzo, Gatare, Karengera, Nyakabuye, Kagano, Gisuma, Bugarama, Gishoma, Cyimbogo na Kamembe. Aha naho ubu hari mu cyo FPR yise Intara y’Uburengerazuba.

Perefegitura ya Gikongoro yari igizwe na Komini 13 ari zo: Nyamagabe, Musange, Mudasomwa, Kinyamakara, Nshili, Karama, Musebeya, Kivu, Nyarusange, Mubuga, Rwamiko, Karambo na Muko. Ubu igice kimwe kiri mu kiswe Intara y’Iburengerazuba mu gihe ikindi gice kiri mu kiswe Intara y’Amajyepfo.

Perefegitura ua Butare yari igizwe na Komini 18 ari zo: Gishamvu, Muganza, Nyakizu, Huye, Nyaruhengeri, Ndora, Ntyazo, Shyanda, Maraba, Rusatira, Mugusa, Nyabisindu, Kigembe, Muyira, Ngoma, Muyaga, Kibayi na Runyinya ubu aha hari mu kiswe Intara y’Amajyepfo.

Perefegitura ya Gitarama yari igizwe na Komini 17 ari zo: Nyamabuye, Murama, Mukingi, Tambwe, Mugina, Kigoma, Ntongwe, Bulinga, Mushubati, Rutobwe, Musambira, Masango, Taba, Runda, Kayenzi, Nyabikenke na Nyakabanda.

Perefegitura ya Kigali yari igizwe na Komini 11 ari zo: Rushashi, Musasa, Tare, Mbogo, Mugambazi, Gikoro, Shyorongi, Kanzenze, Ngenda, Gashora na Bicumbi.

Perefegitura ya Kigali y’umujyi yari igizwe na Komini 6 ari zo: Nyarugenge, Kanombe, Rubungo, Butamwa, Gikomero na Rutongo.

Perefegitura ya Kibungo yari igizwe na Komini 11 ari zo: Birenga, Kigarama, Kabarondo, Muhazi, Kayonza, Rutonde, Sake, Mugesera, Rukara, Rukira na Rusumo ubu hose hitwa Intara y’I Burasirazuba.

Ku ngoma ya FPR u Rwanda rwahinduye amazina n’uburyo bw’imitegekere ku buryo bukurikira: Intara ni icyahoze ari Perefegitura, Uturere ni ibyahoze ari Komini, Imirenge ni ibyahoze ari Segiteri, Utugali  ni ibyahoze ari Selire FPR yo rero yakoze ishyano yongeraho ibyiswe Imidugudu n’amasibo byose bigamije guhungeta Abaturage .

Ubundi Muri 1994 FPR yasanze u Rwanda rugizwe na Komini 145.

Mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwavuye ku ma Komini 145 rugera ku makomini 154 bikaba byaratewe n’uko bongereye ama Komini mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangungu na Kibungo yiyongereho Komini 9  ari zo: Kagitumba, Nyagatare, Karangazi, Kahi, Gabiro, Rwisirabo, Busozo, Nyarubuye.

FPR yafashe icyemezo cyo kongeramo ayo makomini kuko bashakaga kubona ubutegetsi ariko basanga kubicunga bitakoroha nibwo muri 2001 byose babikuyeho barabivangavanga biva kuri Komini 154 hasigara 91 n’imigi 15.

Icyahoze ari Perefegitura kivaho muri 2006 hasigara ibyo bise Intara 5 ari zo: Intara y’Uburasirazuba, Intara y’Uburengerazuba, intara y’Amajyaruguru, Intara y’Amajyepfo, n’Umujyi wa Kigali.

Ibyo byatumye za komine zari zavuye kuri 154 zikaba 91 n’imijyi 15 bihita biba ibyiswe uturere 30.

Izo Komini zari zigizwe na Segiteri 1545 zihindurwa imirenge 416 gusa. Kuva ubwo umuturage atangira gusiragizwa atyo. Ni yo mpamvu usanga bahora basiragira iminsi yose kuri ibyo byiswe imirenge n’uturere. Ibi byose bagiye babivanga kugira ngo umugambi wabo ugerweho.

Muri Repubulika ya kabiri amakomini 154 yari agize Ubutegetsi bw’uturere tw’u Rwanda bwari uburyo bwo kwegereza abaturage ubutegetsi bwabo, Nyamara FPR yaraje ibikuraho irabihindura hasigaye amakomini 106 harimo ayo mu mijyi n’icyaro. Bivuzeko umutururage bari bamaze kumukura kuba hafi y’ubutegetsi.

Muri 2006 nibwo Igihugu cyagabanijwemo Intara 5: Intara y’Uburasirazuba, Intara y’Uburengerazuba, Intara y’Amajyaruguru, intara y’Amajyepfo n’Umugi wa Kigali. Uko niko ma Komini 106 yibumbiye mu byiswe uturere 30, naho Segiteri ziva kuri 1545 zibumbira mu byiswe imirenge 416 igize Uturere 30.

Ubusanzwe mu byifuzo by’ubutegetsi bwiza uru rwego rw’Umurenge ni rwo rwagombaga kuba ishingiro ry’amajyambere! Nyamara ahubwo ni rwo rwego ruhungeta abaturage no kubambura ibyabo.

Dore uko u Rwanda rwa FPR ruteye ubu:

Ikitwa Intara y’Amajyaruguru, harimo iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri n’igice kimwe cya Byumba.

Ikitwa intara y’Amajyaruguru kigizwe n’Uturere dutanu ari two: Gakenke, Musanze, Burera, Gicumbi, Rulindo.

Ikitwa akarere ka Gakenke kigizwe n’ibyahoze ari komini 4 zikurikira: Cyabingo, Ruhondo, Gatonde na Ndusu.

Ikitwa akarere ka Musanze kigizwe n’ibyahoze ari kominizi 6 zikurikira: Nkuli, Nyamutera, Mukingo, Nyakinama, Kigombe na Kinigi.

Ikitwa akarere ka Burera kigizwe n’ibyahoze ari kominini 6 arizo: Nkumba, Kidaho, Butaro, Nyamugali, Nyarutovu, Cyeru. Ayo kandi niyo makomini yahoze agize Perefegitura ya Ruhengeri.

Ikitwa akarere ka Gicumbi kigizwe n’ahahoze ari komini 12 ari zo: Kiyombe, Kivuye, Cyumba, Mukarange, Ngarama, Kabarore, Muvumba, Murambi, Muhura, Rutare, Giti na Bwisige.

Naho ikitwa akarere ka Rulindo cyafashe ahahoze komine 5 zikurikira Buyoga, Kibali, Kinyami, Cyungo, Tumba.  Ayo yahoze ari amakomini yahoze agize Perefegitura ya Byumba.

Ikitwa Intara y’i Burengerazuba kigizwe n’uturere 8 tukaba tugizwe na Perefegitura yahoze ari iya Gisenyi, Kibuye n’igice cya Cyangugu.

Ikitwa akarere ka Ngororero kiri ahahoze hari komini 6 ari zo: Karago, Giciye, Gaseke, Kibilira, Ramba, Satintsyi.

Ikitwa akarere ka Nyabihu kiri ahahoze komini ebyiri ari zo: Nyamyumba, Kayove

Ikitwa akarere ka Rubavu kiri ahahoze hari kominin 4 ari zo: Mutura, Rwerere, Rubavu, na Kanama. Aya rero niyo ma komine yahoze agize Perefegitura ya Gisenyi.

Ikitwa akarere ka Karongi kiri ahahoze hari amakomini 3 ari yo: Kivumu, Bwakira na Mwendo

Ikitwa akarere ka Rutsiro kari ahahoze hari komini 4 ari zo: Mabanza, Rutsiro, Gishyita, na Rwamatamu.

Ikitwa akarere ka Karongi kiri ahahoze komini 6 ari zo: Gisovu, Gitesi, Kirambo, Gafunzo, Gatare , Karengera.

Ikitwa akarere ka Nyamasheke kiri ahahoze hari kominini 3 ari zo: Nyakabuye, Kagano, Gisuma.

Ikitwa akarere ka Rusizi kiri ahahoze hari komini 4 ari zo: Bugarama, Gishoma, Cyimbogo, na Kamembe.

Ikitwa Intara y’amajyepfo nayo igizwe n’uturere 8 tugizwe n’ibyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, Butare, na Gitarama.

Ikitwa akarere ka Nyamagabe kiri ahahoze komini 8 ari zo: Nyamagabe, Musange, Mudasomwa, Kinyamakara, Nshili, Karama, Musebeya na Kivu.

Ikitwa akarere ka Nyaruguru kiri ahahoze hari komini 5 ari zo: Nyarusange, Mubuga, Rwamiko, Karambo na Muko.

Ikitwa akarere ka Huye kiri ahahoze hari komini 8 ari zo: Gishamvu, Muganza, Nyakizu, Huye, Nyaruhengeri, Ndora, Ntyazo na Shyanda.

Ikitwa akarere ka Nyanza kiri ahahoze hari komini 8 ari zo: Maraba, Rusatira, Mugusa, Nyabisindu, Kigembe, Muyira, Ngoma na Muyaga.

Ikitwa akarere ka Gisagara kiri ahahoze hari komini: Kibayi na Runyinya.

Ikitwa akarere ka Ruhango kari ahahoze hari amakomini 8 ari yo: Nyamabuye, Murama, Mukingi, Tambwe, Mugima, Kigoma, Ntongwe na Bulinga.

Ikitwa akarere ka Muhanga kiri ahahoze hari komini 5 ari zo: Mushubati, Rutobwe, Musambira, Masango, Taba.

Ikitwa akarere ka Kamonyi kiri ahahoze hari komini 5: Runda, Kayenzi, Nyabikenke, Musambira na Nyakabanda.

Ikitwa Intara y’umujyi wa Kigali kigizwe n’uturere 3 ari two Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Ikitwa akarere ka Nyarugenge kiri ahahoze hari komini 4 ari zo: Nyarugenge, Kanombe, Rubungo na Butamwa.

Ikitwa akarere ka Gasabo kiri ahahoze komini 2 ari zo: Rushashi na Musasa.

Naho ikitwa akarere ka Kicukiro kiri ahahoze komini 5 ari zo: Tare, Mbogo, Mugambazi, Gikoro na Shyorongi.

Ikitwa Intara y’i Burasirazuba kigizwe n’uturere 7 ari two Bugesera, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Kayonza na Kirehe.

Ikitwa Bugesera kiri ahahoze komini ebyiri ari zo: Kanzenze na Ngenda.

Ikitwa akarere ka Gatsibo kiri ahahoze komini ebyiri ari zo: Gashora na Bicumbi.

Ikitwa akarere ka Ngoma kiri ahahoze komini ebyiri ari zo: Birenga na Kigarama.

Ikitwa akarere ka Rwamagana kiri ahahoze komini ebyiri ari zo: Kabarondo na Muhazi.

Ikitwa akarere ka Kayonza kiri ahahoze komini 4 ari zo: Kayonza, Rutonde, Sake na Mugesera.

Akarere ka Kirehe kari ahahoze hari komini 3 ari zo: Rukara, Rukira na Rusumo.

Twasoza tubazaAbanyarwanda niba tuzakomeza kwemera kubeshywa kugeza ubwo banatubeshya aho twavukiye?

Biragaragara ko FPR yahinduye ibi bintu ku nyungu zayo bwite, Abanyarwanda tugakomeza kubikubitikiramo, niyo mpamvu igihe kigeze ngo duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu.

MUGENZI Emmanuel.

2 Replies to “TUMENYE U RWANDA FPR YASENYE, UKO RWARI RWUBATSE MURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI N’UKO RWUBATSE UBU.

  1. Uratubeshye kbs Rulindo niho ntuye ariko ntaho ihurira n’izari Kinyami na Kibari ahubwo wibagiwe izingenzi arizo Mugambazi yose Mbogo yose igice cya Shyorongi, igice kimwe cya Rutongo, na Tare ari nayo yubatsemo ibiro by’akarere mu murenge wa BUSHOKI kuri 0m uvuye ku muhanda wa kabrimbo KIGALI-MUSANZE-RUBAVU wenda kugera kwa SINA Nyirangarama. Rwose ndabinginze iyi nkuru ni muyisibe cg se muyapudetinge (ap-date) kuko yuzuyemo amakosa menshi. Rwose GASABO ntaho yahurira na komine TARE isize RUTONGO, MUGAMBAZI na MBOGO. Murakoze.

  2. DUKOSORE: Nta Komini Kabarore yigeze iba ku ikarita y’u Rwanda. kariya gace hari muri Murambi. KIGALI kera yari igizwe na Komini 17 Nyuma hashinzwe P.V.K zisigara ari 16 Mugambazi, Rutongo (Masoro gusa) ubu biri muri RULINDO y’ubu. GAKENKE y’ubu yafashe na Komini 2 zahoze muri Kigali Ngali arizo : Musasa na Rushashi + Segiteri VA yari muri TARE… ku bindi bisobanuro soma itegeko ryo kuwa 01/01/2006 n’utanyurwa umbwire nkusangize amakarita ya biriya hihe byose twanyuzemo

Comments are closed.