UBUSHINJACYAHA BW’U RWANDA BURAREGA ABARI ABAYOBOZI B’IMPUNZI ZA KIZIBA KWITA ABAPOLISI BA KAGAME ABICANYI KANDI ARIBO KOKO!

Spread the love

Ubushinjacyaha butagira isoni bwa Kagame, burega abahoze ari abayobozi b’impunzi za Kiziba kuba barabwiye ibitangazamakuru bya BBC na VOA ko igipolisi cyabateye kitwaje intwaro, imodoka zitwara indembe (Ambullance) n’izitwara imirambo (Corobillard) bukanita abapolisi abicanyi ariko ntibugaragaze uwishe impunzi 11 zishwe zirashwe!

Mme Clemence Mukeshimana wafashe umwanya munini yiregura yabwiye urukiko ko nyirabayazana yabaye umukozi wa Minisiteri  yitwa  MIDIMAR ariyo  MINEMA  y’ubu ifite impunzi mu nshingano zayo, ndetse n’uhagarariye Immigration mu nkambi batangaga raporo (amakuru) z’ibinyoma bakavuga ko mu nkambi harimo umutwe urwanya ubutegetsi buriho kandi atariko bimeze.

 Umwunganizi wa Clemence yavuze ko kuba ubushinjacyaha bushingira ikirego cyabo kubyo bakuye kuri YouTube bidafite ireme kuko ari ibyagiye bitoragurwa ku mbuga nkoranyambaga atanga urugero kuri video yakuye kuri You Tube  yitwa The anonymous 250 aho ubushinjacyaha bwagiye muri video yabo yari ikubiyemo ibintu byinshi ariko bagacamo agace gato karimo Clemence na Maombi!

Kubijyanye na BBC na VOA umushinjacyaha ubwe yavuze ko nabyo ibyo yazaniye urukiko ari ibyo yatoraguye kuko atigeze yandikira ibyo bitangazamakuru byombi, bityo Maître Gilbert avuga ko nta mwimerere wabyo bemera. Clemence ashimangira ko we ibyo yabwiye BBC na VOA atari ibihuha kuko mu myaka yose bamaze mu nkambi bwari ubwa mbere babonye barinzwe bidasanzwe bene ako kageni!

 Clemence yabwiye urukiko ko kuba ubushinjacyaha bubarega ko bohereje abasore bagera kuri 700 mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko nta mubyeyi wabuze umwana ngo ubushinjacyaha bube bwamwerekana.

 Mme Clemence Mukeshimana yatangajwe no kumva mu rukiko ikirego gishya atigeze abazwa mu bugenzacyaha cyo guteza imidugararo muri rubanda hagamijwe gukuraho ubutegetsi buriho . Icyakora avuga ko ibyo yavuze byose nta gihuha kirimo kuko byari ibintu byariho. Ko kuvuga ko amazi yari yarenze inkombe nta bubasha yari afite bwo gusubiza impunzi mu nkambi kandi zari zafashe umwanzuro wo gutaha.

Maître Umulisa  umwe muri babiri bunganira iri tsinda, yavuze ko kuba baravuze ngo babayeho nabi mu Rwanda ko bashaka igihugu cya gatatu  atari icyaha ko ahubwo cyari igitekerezo cyangwa icyifuzo. Yashimangiye ko gukoresha uburenganizira bemererwa n’amategeko bitagize ibyaha.

Iyo urebye ibyo umushinjacyaha arega ashingiraho uratangara cyane kuko adakomoza narimwe kubahitanywe n’igipolisi cy’u Rwanda nibura ngo anabihanganishe cyangwa ngo abereke ko ababarasheho ari amakosa bakoze cyangwa ngo habe haranabayeho iperereza ngo babe banahanwa!

Emmanuel NYEMAZI