UMUNYAKENYA GERMAIN KAMWALA MOLA, WAFUNZWE AGAKORERWA IYICARUBOZO AKANACUZWA UTWE NA LETA YA KAGAME YAMAZE KUYISHYIRA HANZE, AKABA ANITEGUYE KUYIJYANA MU NKIKO.

Spread the love

Kamwala Mola yagaragaje amabi ya Leta y’u Rwanda iyobowe na Kagame yaba ayo yakorewe we ubwe (gufatwa binyuranyijwe n’amategeko akamburwa ibye, gushimutwa akuwe muri gereza ya Nyanza akajya gukorerwa iyicarubozo, kunyagwa amafaranga ye yari kuri konte asaga 57,000 by’amadorali y’Amerika…) cyangwa ayakorewe abandi mu maso ye. Byose yabikubiye mu gitabo yanditse kitwa: “Equal Right for All” (Uburenganzira bungana kuri bose).

Mbere y’uko afatwa agafungwa Germain Kamwala Mola, yari umuyobozi wa Kampani yitwa “ Afrika Real Deals”  yatangiye gukorera mu Rwanda guhera muwa 2013, aho yari umuhuza hagati y’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB (Rwanda Edication Board) na Kaminuza zinyuranye zo mu gihugu cy’Ubwongereza  yari abereye nk’umuranga (Agent) afasha abanyeshuri bo mu Rwanda kubona amashuri muri icyo gihugu.

Nk’uko bisanzwe mu Rwanda, iyo abari mu gatsiko kari ku butegetsi babonye ahantu hari kuva umugati niyo bwaba ari abuvungukira, baba bashaka kuwikubira uko wakabaye. Ni muri urwo rwego haje uwitwa Honoré IYAKAREMYE bariho bapiganira amasoko, abonye atakoramo aramugambanira bamushyiraho idosiye yo guhimba inyandiko, bamuroha muri gereza batyo!

Kuwa 04 Nzeri 2015 ubwo yari ageze ku kibuga k’indege  i Kanombe  akubutse i Nairobi, yakirijwe amapingu ahita atabwa muri yombi n’igipoli cy’u Rwanda kimunyaga ibyo yari afite byose birimo amatelefone, projectors, ipad n’ibindi ndetse banafatira passport ye.

Kamwala Mola ubwo yari muri Gereza ya Nyanza, yagambaniwe n’umugororwa mugenzi we wakoranaga n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda kandi ari muri gereza witwa NKUSI Hussein [Uyu yahoze ari mu barindaga Gen James Kabarebe (Body Guard)] amushinja ko azi abashaka kwica perezida Kagame maze kuwa 20 Kanama 2018 inzego z’ubutasi ziramushimuta zijya kumukorera iyicarubozo!

Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kubona nyirubwite maze rimubaza ubwo bw’iyicarubozo yakorewe ubwo yashimutwaga akavanwa muri gereza ya Nyanza. Bwana Mola yatubwiye ko yakubitishijwe amashanyarazi, ashyirwa mu cyumba kitarimo umwenge n’umwe nta buhumekero kandi nijoro bagasukamo amazi ngo adasinzira, bamwima ibyo kurya ndetse bakajya banamubuza kujya ku bwiherero! Ubwo buzima yabubayemo iminsi 18 kuko yagejejwe kuri gereza ya Mageragere kuwa 08 Nzeri 2018 mu ijoro!

Germain Kamwala Mola siwe wa mbere washimuswe avanywe muri Gereza ya Nyanza kuko Boniface TWAGIRIMANA Vice prezida wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi nawe yashimuswe mu ijoro kuya 08 Mutarama 2018 avanywe muri iyo gereza kugeza magingo aya akaba ataracibwa iryera!

Bwana Kamwala Mola yarangije igihano cye kuwa 14 Kanama 2019, ageze hanze agiye kureba kuri konti ye yariho amadorari y’Amerika ibihumbi mirongo itanu na birindwi magana ane  (57,400$) asanga iramuhamagara yose barakukumbye! Kamwala yitabaje ambasade y’igihugu cye imufasha gutaha ariko inamenyeshwa ubwo bujura bwakozwe buhagarikiwe na Leta!

Ageze muri Kenya Bwana Kamwala Mola, yihuje na bagenzi be biganjemo abunganira abandi mu mategeko (Lawyers), Abanyamakuru (Journalists) Abigisha (Professors), n’abandi bahanga baminuje (Doctors) maze bashing umuryango bise “Equal Right for All” (Uburenganzira bungana kuri bose). Uyu muryango ni nawo uzamufasha gushyira ku mugaragaro igitabo yanditse akanawukitirira.

Igitabo “Equal Right for all” gishyira hanze ibya Kagame, kiramurikwa mu mpera z’uku Gushyingo 2019.

Muri icyo gitabo, mu gice cya kabiri (chapter 2) kiswe “Prisoners fundamental Rights” (Uburenganzira bw’ibanze bw’abafungwa) kuva ku rupapuro rwa 28 kugeza kurwa 70 Bwana Mola yavuze ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikorwa na Leta y’u Rwanda iyobowe na Kagame, cyane cyane yibanda kubyo yiboneye n’ibyamukorewe, we ubwe ku giti cye!

Germain Kamwala Mola yabwiye Ijisho ry’ Abaryankuna ko ntakabuza vuba aha bidatinze araba amaze gushyikiriza ikirego cye urukiko rw’Umuryango w’ibihugu by’Afurika yiburasirazuba (EAC) ruri Arusha muri Tanziniya, akaregera ibintu bye n’amafaranga ye byose byatwawe n’abambali cyangwa na Leta y’u Rwanda.

Igitabo “Equal Right for All”, Kizamurikwa ku mugaragaro kuwa 29 Ugushyingo 2019 kuri Alliance Francaise de Nairobi mu Mujyi wa Nairobi.

Uwakwifuza kumenya byinshi kuri Kamwala Mola cyangwa ku gitabo cye yasura urubuga rwabo kuri www.heroz.org

Kagame ujya mu Bajiji, wari Umujiji? Abo muri Commonwealth yayobotse barikumuraza atagohetse!

Kagame ashaje nabi…  ahabwa impundu nk’iza Bihehe aho ageze hose! Ubu arimo arahibibikana ngo azakire muri Kamena 2020 inama ya Commonwealth (Umuryango uhuza ibihugu byahoze bikoronezwa n’u Bwongereza)… ariko Ubwongereza ubwabwo, Australiya, Canada, Amerika, Uganda, Tanzaniya none n’abo muri Kenya, bose ntibasiba kugaragaza amabi akorwa na Kagame n’ubutegetsi bwe! None Kaga, urazibandwa uziganisha he? urayitara mu ki?

NTAMUHANGA Cassien