ABASAGA 30 BAMAZE GUHITANWA N’INZEGO ZISHINZWE UMUTEKANO ZA KAGAME MURI UYU WA 2019 GUSA!

Spread the love

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda nizo ziri ku isonga mu guhitana abanyarwanda benshi! Abasaga 90% bamenyekana baba bishwe nazo! Muri uyu mwaka wonyine wa 2019 inzego bivugwa ko arizo zakarinze umutekanow’abaturage (Polisi, Igisirikare, Igicungagereza n’izindi)  zimaze guhitana abasaga 30. Aba ni abamenyekanye. Ijisho ry’Abaryankuna ryabakusanyirije urutonde rwabo:

Ku italiki 14 Mutarama 2019, Polisi yarasiye  Bavugwayabo Sylivestre mu Murenge wa Kinyinya,Akarere ka Kicukiro akekwaho kwica umugore we.

Mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira kuwa 24 umuyobozi wa gereza ya Huye SP James MUGISHA afatanyije n’abacunga gereza be bishe barashe abafungwa 5 babaziza ko bagerageje gutoroka. Babiri barashwe na Mugisha we ubwe bamaze gufatwa banasabye imbabazi. Abo ni BYIRINGIRO Gédéon wavutse 1994 ,KARANGANWA Gilbert wavutse 1983 NTEZIRYAYO Patrick wavutse 1998, UWITONZE Claude wavutse 1982 UWIRINGIYIMANA Jérémie wavutse 1992 .

Abicwa bose bigaragara ko bishwe n’abicanyi kabuhariwe bica kinyamwuga!

Ku italiki 6 Werurwe 2019, mu Mudugudu wa Bisizi, Akagali ka Rukoko, mu Murenge wa Rubavu abasirikare b’u  Rwanda cyarashe  abantu 3 bazize kuvana caguwa muri Congo hatangwa ubusobanuro bw’uko baciye inzira zitemewe.

Ku italiki 6 Werurwe 2019, umupolisi yarasiye umumotari ku Gisozi azira gushikuza isakoshi umuzungu kazi w’umwongereza.

Ku itariki ya 09 Werurwe 2019, Anselme Mutuyimana yasanzwe mu ishyamba rya Gishwati mu karere ka Rutsiro yishwe anizwe nyuma yo kwirukankanwa n’abantu atazi muri Gare ku Gisenyi, ariko akaza gutwarwa n’abantu bambaye imyambaro y’igipolisi cy’u Rwanda.

Ku italiki 27 Werurwe 2019,Polisi yarasiye ku muhanda Kigali- Shyorongi umugabo ukekwaho kwiba ibirayi mumodoka igenda ahita apfa.

Kuwa 27 Werurwe 2019, umusirikare w’u Rwanda yirukankanye Elizabeth ku mupaka w’u Rwanda na Uganda aherekera Cyanika amubuza kujya guhahira yo ibiribwa ahasiga ubuzima.

 Ku 28 Mata 2019, Polisi yarasiye umugabo utarabashije kumenyekana mu Murenge wa Gitega ahita apfa azira gushikuza umuntu telefoni.

Kuwa 02 Gicurasi 2019, Polisi y’u Rwanda yarashe Ndahimana Innocent kumupaka wa Gatuna, imuziza kujya gucuruza ibishyimbo bye muri Uganda. Imana isasu ntiryafata mu kico rifata akaboko.

Ku italiki 11 Gicurasi 2019,Polisi yarashe abagabo ba 3 bo Mu Mumurenga wa Shangasha, Akarere ka Gicumbi bacyekwaga ho kuba Abarembetsi ( kwambutsa no gucuruza Kanyanga ) ba Kanyanga yavaga muri Uganda bahita bapfa.

Kuwa 10 Kamena 2019, Umucungagereza witwa Jean Paul Mwiseneza yiciwe mu Bugesera aciwe umutwe. Umuyobozi wa gereza ya Mageragere yatangaje ko yizize!

Ku italiki 20 Kanama 2019,Polisi yarasiye umusore uri hagati y’imyaka 25 na 27,mu Kagali ka Cyimo, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro imuziza gucukura inzu, ashaka kwiba. Kuri yo taliki kandi yarasiye undi musore mu Murenge wa Gatenga yasanze arimo kwambura umuntu ibyo yarafite bagundagurana.

Kuwa 21 Kanama 2019,Polisi yarashe umuntu ukekwaho gukorana n’abacukura amazu mu Murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro  mu Mujyi wa Kigali arapfa.

Kuwa 21 Kanama 2019 kandi nano Polisi yarasiye undi musore mu Mudugudu wa Murambi, Akagali ka Cyimo, Umurenge wa  Gatenga ho mu Karere ka Kicuro mu Mujyi wa Kigali, imujijije kumukekaho kugerageza kwambura umugenzi mudasobwa!

 Ku italiki 14 Nzeli 2019,Abacungagereza barashe abagororwa batatu I Mageragere, babakekaho kugerageza gutoroka gereza no guteza umwuka mubi muri bagenzi babo!

Ku italiki 23 Nzeli 2019,Polisi yarasiye umugabo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana imuziza ko yararimo gucukura  inzu y’umuturage ngo amwibe.

Kuwa 24 Nzeri uwari umuhuzabikorwa w’ishyaka FDU-Inkingi imbere mu gihugu, Dusabumuremyi Syldio yiciwe muri Canteen y’Ikigonderabuzima cya Shyogwe ahagana saa mbili z’ijoro ateraguwe ibyuma.

Ku italiki 27 Nzeli 2019,Polisi yarasiye Habarurema Jean Claude I Nyabihu azira agafuka k’inkweto za Caguwa yaravanye I Rubavu.

Ku italiki 18 Ukwakira 2019,umusirikare yarashe Bizimungu Thomas w’imyaka 56 mu Murenge wa Rubavu, amwikanzemo umwanzi w’Igihugu.

Ku italiki 26 Ukwakira, Polisi yarasiye Niyihaba shadrack  mu Murenge wa Gatsata acyekwaho gukora amafaranga.

Kuwa gatandatu taliki ya 26 Ukwakira 2019 Ingabo za RDF-Kagame zarashe abagore 2 barapfa (hari amakuru avuga ko abarashwe ari 6). Abo bagore barasiwe mu karere ka Nyagatare bakaba bararashwe bazirako bavuye kugura inzoga muri Uganda. Abasilikare ba Kagame bakaba basobanura ko abo bagore barashwe bitewe ni uko barwanyije abasilikare bakabatera amabuye!

Kuwa   03 Ugushyingo 2019, Jean Pierre Havugimana yarasiwe  kumupaka w’u Rwanda na Uganda aherekera Gatuna Imana ikinga akaboko, bakaba barazize kujya guhaka ibyo kurya muri Ouganda..

Igipolisi cy’u Rwanda cyarasiye impunzi mu nkambo no ku cyicaro cya HCR!!!

Aba banyarwanda bose barashwe nta n’umwe ugejejwe imbere y’umucamanza kandi niyo yahagezwa igihano cyo gupfa nta kikiba mu mategeko y’u Rwanda usibye aya Kagame wavuze ko agiye kurasa abantu ku manywa y’ihangu! Aba banyarwanda bishwe muri uyu mwaka baje biyongera inyuma y’abandi bamenyekanye cyane bishwe n’izi nzego za Kagame mu myaka mike ishize.

Abo barimo Assinapol Rwigara, Dr Gasakure, umunyamategeko Toy Nzamwita, umunyamategeko Donat Mukunzi, Boniface Twagirimana Vice Perezida wa 1 wa FDU-Inkingi, impunzi 11 z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba, n’abandi benshi baburiwe irengero.

Ari abaraswa akenshi baraswa mu kico, ari abanigwa banigwa gihanga, ari abaterwa ibyuma baterwa ibyuma nk’abanyamwuga yemwe n’abashimutwa, bashimutwa “kinyamwuga”icyakora abagaragara muri ibyo bikorwa, bakunda kuba bambaye umwenda w’igipolisi cy’u Rwanda!

Ijisho ry’Abaryankuna ryagize amahirwe umwe mubari muri icyo gipolisi yemeye kugira icyo abwira Abanyarwanda kuri ubwo bwicanyi, bukorwa cyangwa bukitirwa icyo gipolisi. Ubuhamya yaduhaye tuzabubagezaho mu nkuru yacu itaha ntimuzacikwe.

UBWANDITSI BW’IJISHO RY’ABARYANKUNA.