LONI YONGEYE GUHAMYA AGAHINDA N’UMUBABARO BY’ABANYARWANDA

Spread the love

Mu myaka ibiri Abaturage b’u Rwanda barakomeza kugenda bababara, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abaturage bababaye, bihebye, kandi batarwangwa n’umunezero. Ijisho ry’Abaryankuna ryasesenguye urutonde rwasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 ngo ribamenyeshe ibyarebweho kugira ngo umunezero wa buri gihugu uhabwe amanota.

Muri raporo isohoka buri mwaka, ipima ibyishimo by’abaturage ku isi, abaturage b’u Rwanda bakomeje kuboneka nk’abababaye, bihebye kandi biganyira.

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwaje k’umwanya w’ijana na mirongo itanu na riwe (151), kikaba cyari igihugu cya gatandatu mu bya nyuma, bifite abaturage batishimye. Cyari imbere y’igihugu cya Yemen cyuzuyemo intambara n’inzara kandi kikaba inyuma y’igihugu cya Syria nacyo cyugarijwe n’intambara!

Mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwari rwataye umwanya umwe aho rwaje kumwanya w’ijana na mirogo itanu na kabiri (152), hagati ya Yemen na Tanzaniya.

Mu mwaka wa 2020, muri raporo yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020, u Rwanda rwongeye guta umwanya umwe, aho rwabaye iguhugu cya kane uturutse inyuma, hagati y’igihugu cyo muri Afurica yo hagati na Zimbabwe.  Tukabamenyesha ko Yemen, Tanzaniya, na Syria byikubise agashyi, nubwo bikiri mu bihugu bya nyuma, byegeye imbere ho gato.

u Rwanda ruri hagati y’ibihugu bifite intambara cyangwa ibindi bibazo!

Ingingo zikoreshwa mu gupima umunezero w’abaturage ku isi ni izi :

  1. Ubushobozi bwa buri muturage bwo guhaha, hakoreshejwe kugereranya ubukungu bwa buri gihugu n’umubare w’abaturage wa buri gihugu.
  2. Icyizere cyo kubaho : ni impuzandengo y’ikigereranyo rusange cy’imyaka abaturage ba buri gihugu bapfa bafite. Icyo kigereranyo bagipima bakoresheje, imibare y’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS.
  3. Inkunga mbonezamubano : ni ubushobozi bw’umuntu kuba yakwifashisha abavandimwe, umuryago cyangwa inshuti ze igihe ahuye n’ibibazo.
  4. Ubwisanzure umuntu agira mu gufata gufata ibyemezo by’ingenzi mu buzima bwe
  5. Ubumuntu (kwitanga no gufasha abandi) bipimirwa ku kigereranyo cy’ibisubizo by’abaturage b’igihugu ku kibazo, “Wigeze utanga amafaranga mu baterankunga mu kwezi gushize?”
  6. Uko buri muntu abona uko ruswa ihagaze mu gihugu : hakoreshwa ikigeranyo cy’ibisubizo by’ibi bibazo : “Haba hari ruswa muri guverinoma cyangwa ntayo?” “,” Ruswa yiganje mu bucuruzi cyangwa sibyo? “
  7. Guseka no kunezerwa : ni igipimo cy’ibyishimo, ibitwenge, n’umunezero uwo babajije aba yaragize umunsi uba warabanjirije umunsi abajijwe.
  8. Guhangayika, umubabaro no kurakara : ni impuzandengo y’ibisibizo by’abiyumvishemo ayo marangamatimu umunsi ubanziriza uwo baba babajijwe.

Umunyarwanda umwe, yarebye urwo rutonde rw’ibihugu, aravuga ati: “Hatajemo ubwoba bwa bamwe mu gusubiza, u Rwanda rwashoboraga kuba urwanyuma”.

U Rwanda ni igihugu abayobozi bakubita ababyeyi imbere y’abana babo. “Hatajemo ubwoba bwa bamwe mu gusubiza, u Rwanda rwashoboraga kuba urwanyuma”.

Twabibutsa ko Finland yaje ku mwanya wa mbere ikaba ari yo ifite abaturage bishimye ku rusha ibindi bihugu byose, igakurikirwa na Denmark na Switzerland.

By’umwihariko k’u Rwanda, hari impamvu nyinshi umuntu yavuga zitera Abanyarwanda kuba mu gahinda n’umubabaro, ariko inyinshi zishingiye ku butegetsi bubi.

  1. Kuva FPR yatera u Rwanda Abanyarwanda bakomeje kubabazwa, kwicwa, gufungwa, kwamburwa ibyabo n’ibi bibi byose byatuma umuntu ababara.
  2. Abanyarwanda bakomeje guca mu bihe bigoye by’agahinda, inzangano, inzigo, amacakubiri n’ibindi byanahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda benshi.
  3. Abanyarwanda bari bafitiye ikizere FPR aho batekerezaga ko yabamara agahinda, iza ije kugakuba inshuro nyinshi, ari yo mpamvu nyamukuru ituma Abanyarwanda bahora mu gahinda.
  4. Impamvu yanyuma umuntu yavuga nkuko dukunze kubigarukaho mu makuru yacu, ni ibikorwa by’uruhererekane byo kubuza Abanyarwanda ubwigenge, ubwisanzure n’uburenganzira bw’ibanze bwabo bikorwa n’ubutegetsi nko kwica Abanyarwanda, kubasenyera, kubambura utwabo, kubategekesha igitugu aho nta munyarwanda wemererwa kuvuga ibyo atekereza yewe n’ibimubabaza, mbese ako gahinda Abanyarwanda bagategekwa kukamira buri wese akakimenyera.

Ubwanditsi