UBUTEGETSI BWA FPR BUKOMEJE KWIHISHA INYUMA Y’IBIZA BUGASENYERA ABATURAGE

Spread the love

Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya COVID19, ubutegetsi bwa FPR bwo bukomeje kuzengereza abaturage, aho bwibasiye imitungo yabo bukayisenya.

Bimaze kumenyerwa ko ubu butegetsi burangwa no kwica, kwiba, gusahura no gusenya, bukomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi, bugafata ku ngufu imitungo bwite y’Abanyarwanda nta ngurane cyangwa se bugatanga ingurane y’intica ntikize, bikaba bituma Abanyarwanda bakomeje gutuzwa mu mwuka w’ubwoba, agahinda n’amaganya bidashira, nkuko raporo nshya yagaragaje ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku isi mu kugira abaturage batarangwa n’ikitwa umunezero ahubwo bibasiwe n’agahinda gasaaze.

Impamvu z’ibi  nta handi zishingiye uretse ku bikorwa bibi kandi by’iterabwoba abaturage bakomeje gushyirwaho n’ubutegetsi.

Igikorwa cyo gusenyera abaturage mu buryo budakurikije amategeko kandi butubahirije uburenganzira bwabo kiranze kibaye umuco mu Rwanda rwa FPR.

inzu z’abaturage ziri gusenywa zegeranye n’inzu z’abakire zitazakorwaho

Mu nkuru twabagejejeho bushize, twerekanye uko igikorwa cyo kuzengereza abaturage batuye Nyarutarama mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera ahanzwi ku izina rya Bannyahe, cyababaje abaturage, kuri uyu wa gatandatu icyo gikorwa kirakomeje ariko noneho cyiyongereho icyo gufunga mu buryo munyuranyije n’amategeko abagerageje kugaragaza imiterere y’icyo kibazo n’uwo ari we wese ugerageje gufata amashusho n’amafoto aho ubwo bugizi bwa nabi buri kubera.

Byari bizwi ko ubu butegetsi butagira isoni, ariko noneho aho bigeze bwagize isoni, ikaba ari yo mpamvu bwamaganye uwagerageza kugaragaza ubugizi bwa nabi buri gukorera Abanyarwanda.

Ibyo iki gikorwa kigaragaza:

  1. Ubutegetsi bwa FPR ntibushishikajwe n’inyungu rusange z’Abanyarwanda, ahubwo bushyize imbere guhohotera no kwambura Abanyarwanda utwabo.
  2. FPR ikomeje umugambi wo kugurisha igihugu nkuko abaturage bagaragaje ko ibyo bibanza byabo ubutegetsi bwamaze kubigurisha kandi ko mu gihe cya vuba abashoramari bahaguze baraba bahamanitse imiturirwa.
  3. Mu gihe ibindi bihugu bihangayikishijwe n’icyakiza abaturage babyo icyorezo kibugarije, ubutegetsi bwa FPR bwo bukomeje kwifatanya n’icyorezo kubazengereza.
“abashoramari bahaguze baraba bahamanitse imiturirwa”

Icyo Abaryankuna bavuga kuri iyi ngingo:

  • Abaryankuna ntibazakomeza kwihanganira aka karengane, Abanyarwanda twese turimo.
  • Abaryankuna barihanganisha umuntu wese wahuye n’akarengane ka FPR by’umwihariko abaturage bose basenyewe muri uyu mwaka wa 2020 no mu mpera za 2019.
  • Abaryankuna baributsa ko ibibazo Abanyarwanda baterwa n’ubutegetsi bubi nta wundi uzabibakiza uretse bo ubwabo, bityo bakibutsa Abanyarwanda b’ingeri zose kutarangara, ahubwo bagashyira hamwe tukarwanya iki cyorezo cya FPR gikomeje kutwibasira twese.

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali.