PEREZIDA KAGAME YABA YITEGUYE GUSUBIZA IBARUWA YANDIKIWE NA DIANE RWIGARA?

Spread the love

Kuwa 15 Nyakanga 2019 nibwo umunyapolitiki Diane Shimwa Rwigara yandikiye perezida w’u Rwanda Paul Kagame ibaruwa ifunguye, amugaragariza agahinda yatewe n’urupfu rw’umucungagereza Mwiseneza Jean Paul wishwe byagashinyaguro kuwa 10 Kamena 2019 nyuma y’imvururu n’imyigaragambyo byabereye muri gereza ya Mageragere yakomerekeje benshi abandi bakahasiga ubuzima, amugaragariza impungenge atewe n’uko Abanyarwanda bakomeza kwicwa n’uwakabarengeye anamubaza niba yiteguye kugira icyo akora kuri ako karengane Abanyarwanda bakomeje gukorerwa.

Usibye bamwe mu bo twakita abidishyi n’inkomamashyi za Kagame bagize icyo bavuga mu cyiswe gusubiza Diane ku byo yanditse muri iyo baruwa ariko nanone bigaragarira buri wese ko ntacyo bamushubije kuko ibyo bavuze bihabanye n’ibyo Diane yabajije. Nubwo ibi byazamuye ibiganiro hirya no hino abantu babivugaho uko buri wese abishaka ariko kugeza ubu nta cyo nyiri ubwite Kagame aratangaza, bikaba byaduteye kwibaza niba hari icyo azayitangazaho, nubwo bishobora kutazamworohera, kuko ibikubiye muri iyo baruwa ari ihurizo rikomeye kuri we.

Nubwo abantu benshi bahugiye mu kumva amagambo menshi yakurikiye isohoka ry’iyo baruwa, birasa nkaho bibagiwe ko Kagame ari we wayandikiwe, bityo kagame nawe ubwe ashobora kuba yaratewe ubwoba n’iyi baruwa ariko agakomeza kwihisha inyuma y’ibikomeje kuyivugwaho akicecekera ngo bucye kabiri kuko yamaze kubona ko amazi atari yayandi ko iminsi y’igisambo igenda ivaho umwe umwe.

Muri iyi baruwa birasa nkaho ari bwo bwa mbere Kagame abajijwe ibibazo bikomeye kandi akabibazwa n’umuntu atari yiteze ko yabimubaza no mu buryo atigeze atekereza, kuko ubundi usibye ibyo abanyamakuru bamubazaga biciriritse nabyo ibyinshi akabikwepa, umwana w’umukobwa yaramwitondeye amubaza ibibazo by’indobanure kandi bishingiye kubibera mu Rwanda binarebana n’ubuzima rusange bw’abanyagihugu bukomeje gukomwa mu nkokora n’abakaburengeye.

Kugeza ubu birashoboka ko perezida Kagame yasubiza iyo baruwa kandi akayisubiza neza nubwo bigoye, biranashoboka ko atayisubiza cyangwa se akayisubiza bya nyirarureshwa.

None reka twibaze; perezida Kagame aramutse adasubije iyi baruwa yaba abiterwa n’iki? Hano hari impamvu zigera kuri eshanu (5) tubona zishobora gutuma Kagame adasubiza iyi baruwa:

Impamvu Kagame ashobora kudasubiza iriya baruwa

  • Nk’umunyagitugu ashobora kwanga kuyisubiza bitewe n’uko yayandikiwe n’utavuga rumwe nawe kandi mu buzima bwe akaba adakunda umuntu umuvuguruza cyangwa ngo amubaze ibimugora.
  • Ashobora no kwanga kuyisubiza bitewe n’uko ibyo yabajijwe byose ari ukuri kandi bimuhama.
  • Ashobora kugira isoni z’uko ibyo bamubwiye byose ubundi biri mu nshingano ze bidasabye kubimwibutsa.
  • Ashobora no kwanga kwishora mu ihanganishabitekerezo nk’ibisanzwe ahubwo agahitamo guhimbira uyu mwari ibyaha akamusubiza mu gihome.
  • Ese mu bugome bwe asangwanwe buriya ntiyatekereza ibyo kugirira nabi uriya mwari nkuko yabigiriye benshi mu bari ku rutonde Diane yagaragaje muri iriya baruwa rw’abahitanywe n’inzego zakabacungiye umutekano?

Ibi byose ni ibintu bishoboka, ariko ku rundi ruhande ashobora no kwinyara mu isunzu agasubiza. Ariko se ubwo yasubiza iki?

Ese ahubwo Kagame ntashobora gukoresha igipimo cy’ubujijuke bucye no guhubuka biganisha ku gusubiza ibyo atabajijwe, ibyo yabajijwe akabisimbuka nk’uko umunyamabanga wa CNLG n’umuhuzabikorwa wa IBUKA babikoze nawe agasubiza ibyo atabajijwe ibyo yabajijwe akabisimbuka?

Aho Kagame ntazibagirwa akavuga ko ibyo bamubajije ntacyo abiziho? Ariko ntiyabikora azihagararaho nk’umuntu w’umugabo. Ariko se mu by’ukuri azasubiza iki?

  • Azasubiza iki ku rupfu rwa Mwiseneza Jean Paul rwabaye imbarutso yo kwandika iriya baruwa?
  • Ahubwo se umwuka mubi umaze iminsi muri gereza ya Mageragere wahitanye abafungwa ukanakomeretsa benshi, ari na wo wabaye intandaro y’urupfu rwa Mwiseaneza, Paul kagame yaba afite icyo yayivugaho?
  • Paul Kagame azabona icyo avuga ku bo abeshya ko yarokoye jenoside none akaba abamaze abirenza umwe umwe? Ubwo byaba bivuze ko yabarokoye kugira ngo abirenze?
  • Ubwoba bwa CNLG na IBUKA butuma batabasha kuvugira abarengana Paul Kagame azabuvugaho iki? Ko ari we nyirabayazana wabwo azavuga ko ari byiza ko babugira cyangwa azavuga ko nta bwoba bakoreraho? Ese amabwiriza aturutse hejuru abo muri izo nzego bagenderaho ko ava kwa Kagame aho ntazavuga ko ari byo byiza ku gihugu nk’iki kiyobowe n’umunyagitugu?
  • Paul Kagame azasobanura ate ko Abanyarwanda bibuka biyubaka kandi akomeje kubarigisa no kubirenza? Cyangwa wenda azavuga ko biyubakira aho abashyira (mu mva)?
  • None se buriya Kagame azemera ko aha icyubahiro abapfuye kidahabwa abazima? Cyangwa azasubiza ko abazima abica kugira ngo nabo abahe icyubahiro? Cyangwa wenda arabikiza kugira ngo batazamutamaza mu kinyoma cy’uko ari we wabarokoye? Azavuga iki ku mpuhwe agaragariza abapfuye ariko atagaragariza abazima? None se koko Kagame azavuga iki ku kuba ava gushyira indabo ku rwibutso agahita ajya kurasa no guca amajosi abarokotse?
  • Ese ubundi Kagame yazabihuhuye byose akabihakana? Akavuga ko nta gihano cy’urupfu kiba mu Rwanda ko abapfa ari bo biyica? Nyamara byamuha umutuzo kuko yakwibwira ko twabyemeye twese. Ariko se ijambo yavugiye i Rubavu kuwa 10 Gicurasi ko ryamutabaza ra? Ahubwo na ririya jambo umuyobozi wa Mageragere yavuze naryo ntiryabura kumutabaza. Ariko kugira ngo abyikureho Kagame yabanza nawe akamwirenza agasigara abisobanura uko ashaka.
  • Hari ni bya “Never again” ibi byo ariko ntibyamunanira kubisobanura, ashatse yanavuga ko ari we wenyine ufite uburenganzira bwo kumena amaraso, bityo ko abandi bose bitazongera kubaho.
  • Ibyo kugoreka amateka no gupfobya jenoside byo azabisobanura ate?
  • Hari n’ibyo kubohora abantu no kubarokora jenoside yarangiza akabashyiraho iterabwoba no kubatoteza. Ariko iki cyo kiroroshye ashatse yavuga ko nta mutwe w’iterabwoba afite. Ariko koko aho Kagame ntiyaba yarabohoje Abanyarwanda kugira ngo ababohe?
  • Ibyo kuba ba “ntibindeba” byo se Kagame azabivugaho iki? Ko Abanyarwanda baretse kuba ba ntibindeba ari we byagiraho ingaruka, azabirwanya cyangwa azabishyigikira?
  • Ese Kagame yiteguye guhagarika ubu bwicanyi bukorerwa Abanyarwanda umunsi ku munsi? None niba atabyiteguye azasubiza iki uyu mwari n’Abanyarwanda muri rusange?
  • Ikibazo gikomeye rero ni uko Diane yamuhaye ibihamya ashyiraho urutonde rw’abapfuye. Kagame azaruvugaho iki?

Ubanza umwanzuro mwiza uzaba uwo gusubiza ko byabaye atari mu gihugu yazerereye hirya no hino nkuko n’ubundi ibyinshi biba yazerereye!!!

Isesengura ry’umuryankuna

Umujyi wa Kigali

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info