Icyo Abaryankuna bavuga ku ibaruwa ifunguye Diane Rwigara yandikiye Paul Kagame, n’ibyo IBUKA na CNLG batangaje.

Spread the love

Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, umwari Diane Shima Rwigara kuwa 15 Nyakanga 2019, yandikiye ibaruwa ifunguye Paul Kagame, amugaragariza impungenge atewe n’imfu za hato na hato zibasira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi ntibikurikiranwe! Ku mugereka w’iyo baruwa yashyizeho urutonde rw’abantu bagera kuri 40 biganjemo abarokotse jenocide nyamara bakaza kwicwa n’inzego z’umutekano! ( Aha twakwibutsa ko mu Rwanda inzego z’umutekano ziyobowe na Paul Kagame ubwe! Ubwo uwicishije abo bantu va ku giti dore umuntu).


Iyi baruwa imaze kujya ahagaragara umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) Dr Bizimana n’umunyamanga nshingwabikorwa w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA, bumvikanye mu binyamakuru bamagana Diane Rwigara bamushinja guta umurongo no kwifatanya n’abagambanira igihugu! Ibi ubwabyo ni ikibazo kuko ibyo bamushinja inkiko zabimugizeho umwere!


Nyuma yo kubona iyi baruwa ya Diane Rwigara no gusoma ibyavuzwe n’aba bayobozi bombi, Ubunyamabanga bukuru bw’Abaryankuna bwifuje kugira icyo bubwira izo nzego eshatu n’abandi banyarwanda bakumviraho kuko bigaragara ko ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku byiswe amoko mu Rwanda bikomeje gusigasirwa rwo kuhirwa ku buryo tutabaye maso byakomeza gufata intera.


1) UMUNTU NI NK’UNDI: Birakwiye ko mu Rwanda abantu bose bumva ko ubuzima bw’umuntu ari ntavogerwa uko yaba ameze kose. Yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umupagani cyangwa umwizera, yaba umuhutu, umutwa, cyangwa umututsi, yaba yararokotse jenoside, intambara, impanuka, cyangwa n’ibindi byago! Gukomeza kurebera Abanyarwanda mu byiciro runaka cyane cyane ibigira aho bihurira n’amoko niko kubagarira inzigo tujya tuvuga kandi dusanga biganisha ishyanga ahabi.


2) BURI WESE AFITE INSHINGANO N’UBURENGANZIRA BYO KUVUGANIRA ABARENGANA: Kwita ku barokotse jenoside n’undi muntu wese no kubavuganira igihe barengana ntibyakagombye kugirwa umwihariko w’inzego z’ubutegetsi, CNLG, IBUKA cyangwa indi miryango yavutse Kabera jenoside. Kuko “ jenoside atari ikibazo cy’abantu bamwe, itsinda cyangwa ubwoko bumwe. Ni ishyano ryagwiriye u Rwanda” kubw’ibyo ni ikibazo cy’Abanyarwanda! CNLG na Ibuka kimwe n’indi miryango yumva ko ibafiteho ubutware kurusha abandi nigarukire aho! Kwifatira Diane ku gahanga ngo ni uko yavuze ku bacitse ku icumu, usibye ko ku ruhande rumwe bigaragaza guhubuka no kutumva neza icyo uwo mwari yagaragaje mu ibaruwa, ku rundi ruhande dusanga ari uguca ibice mu banyarwanda arinako kubagarira inzigo tubabwira.


3) AMAHEREZO Y’IVANGURA N’ITONESHA BURI GIHE ABA MABI: Byaragaragaye ko kuvangura kose kugira ingaruka mu kubiba amacakubiri mu gihugu. FPR ishinjwa umunsi ku munsi kuvanvura abapfu n’abazima, hakiyongeraho ko Ibuka ivuga ko yubatse inzego kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza hejuru, akaba ari inzego zigizwe kandi zita n’uruhande rumwe mbese ntimubona ko biteye impungenge? Niba nta n’ikibi gikorerwamo, kivugirwamo cyangwa gitegurirwamo mubona byakwizerwa gute mu gihugu bibujijwe gukoresha amanama ashingiye ku bwoko cyangwa irindi vangura ryose! Ntimubona ko iyo mikorere itera urwicyekwe mu gihugu! Izo nzego zose n’iyo miryango yose ishingiye ku moko yakagombye guseswa kubw’ineza n’ahazaza h’igihugu hakubakwa izihuza Abanyarwanda bose.


4) IGIHUGU CYAHOMBYE ABISHE N’ABISHWE MU GIHE CYA JENOSIDE: Tuributsa Abanyarwanda bose ko muri jenoside, mbere yayo na nyuma yayo igihugu cyatakaje abayiguyemo n’abayikoze! Ko jenoside yagizwemo uruhare abari bashyigikiye ubutegetsi bwa MRND n’abayirwanyaga ku isonga harimo FPR-inkotanyi. Yagizwemo uruhare kandi n’abarebereye, abataratabaye n’ababujije abandi gutabara! Uburyo igihugu cyatakaje abayikoze nticyumvikana kuri benshi cyane cyane abimirije umugambi w’ivangura, ariko bakwiriye kumenya ko iyo u Rwanda rudatakaza abayikoze (ngo bave mu murongo muzima) rutari no gutakaza abayikorewe. Ntibikwiye rero kwigira mwiza ngo hagire uwigira umucunguzi w’abayirokotse bityo ngo hagire uwumva ko afite ijambo kuruta abandi! Abanyarwanda bazi ukuri, nta mpamvu yo guterana amagambo hejuru y’amateka twese dusangiye!


5) KUROBANURA ABAPFU MU BAPFU, ABICANYI MU BICANYI N’ABAROKOTSE MU BAROKOTSE BIKWIRIYE GUSAHYIRWAHO IHEREZO: Jenoside yabanjirijwe n’intambara kandi yakurikiwe n’ubwicanyi ndengakamere. Byose byahitanye abantu batagira ingano kandi ingaruka zabyo zageze ku banyarwanda benshi! Abaguye muri ibyo uko ari bitatu (3) bose baritahiye nubwo bakomeje gukoreshwa mu buryo butandukanye mu nyungu z’agatsiko kabagize ibicuruzwa byako, ababirokotse bose bavuye kure n’ababigizemo uruhare bose ni inkozi z’ibibi! Ntibikwiye guhora tuvugira uruhande rumwe, twita ku ruhande rumwe, dufasha uruhande rumwe, dushinja uruhande rumwe, dukurikirana tunahana uruhande rumwe! Igihe kirageze ngo ikibazo cya jenoside n’ingaruka zayo kimwe n’andi mateka y’igihugu cyacu areberwe mu ndorerwamo y’ishyanga rya bose kandi ry’iteka ryose bive mo nderarwamo y’amoko n’udutsiko twa none n’aha.


Dusanga Diane Rwigara kimwe n’undi munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuvugira abadafite kivugira no kugira uruhare mu gukosora ibitagenda neza mu gihugu cye. Kumwamagana ngo ni uko yakoze inshingano ze, ni ukurengeera uburenganzira bwe no gusuzugura Abanyarwanda muri rusange!


Abaryankuna dusanga ari ngombwa gutekereza uko Abanyarwanda baca inzigo yabaye Karande mu gihugu no kunamura icumuryahitanye benshi mu ntambara n’ikiswe jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi bwose bwahitanye Abanyarwanda kuruta uko abantu bashyira imbaraga mu kuzamura ubuzima bw’igice runaka kabone n’iyo cyaba icy’abacitse ku icumu, kuko igihugu ari icya bose kandi bakaba bataracitse ku icumu ry’umunyamahanga! Igihe ibyo bitarangiye, abana bazajya bakomeza bavuke bisange muri ibyo byiciro bitagamije ineza y’igihugu ahubwo byakomeje gushyira igihugu mu kaga.