Inzira yo kubaka igihugu: Tandukanya igihugu n’umutegetsi. (Igice cya mbere).

Spread the love

Abasobanura igihugu bagisobanura mu buryo butandukanye bitewe n’ikigamijwe. Ariko uko abanyagihugu bumva cyangwa se basobanukirwa igihugu ni ko kugena uko bakitwaraho, uko bagikorera, uko bakirwanira n’uko bakitangira.

Amateka y’isi agaragaza uko ibihugu byabayeho n’uko byiyubatse, bikaba bimeze uko bimeze ubu. Gusa muri rusange usanga harabayeho intambara nyinshi zo kubaka, kwagura no gukungahaza ibyo bihugu. Ibi bikorwa byose byayoborwaga n’uko abanyagihugu biyumva mu gihugu cyabo n’uko biyumvamo igihugu cyabo.

Nyamara ku rundi ruhande mu bihugu bimwe na bimwe mu bihe bitandukanye, abanyagihugu hirya no hino ku isi hari ubwo bisenyeye ibihugu byabo mu myumvire igayitse bazi ko babyubaka. Urugero rwa hafi ni u Rwanda. Niyo tutajya mu mateka ya kure, isi yose yabonye uko Abanyarwanda bisenyera igihugu cyabo mu myaka itari myinshi ishize, bitewe n’imyumvire twavuga ko igayitse. Ibi bisa nk’ibyabaye umurage muri Afurika, ariko si Afurika gusa kuko n’indi migabane nk’umugabane w’u Burayi nawo wigeze guhura n’ingorane zishingiye kuri iyi myumvire.

Ni kenshi igihugu cyahujwe n’abategetsi cyangwa se ubutegetsi, bigatuma abantu bumva ko kuvuga neza umutegetsi ari ukuvuga neza igihugu, kunenga umutegetsi bigahuzwa bya hafi no kuba umwanzi w’igihugu. Ibi usibye ko byatumye Abanyarwanda bakomeza kuba ingaruzwamuheto z’abategetsi kuko bakomeje gukorera abategetsi no gushyira imigambi yabo rimwe na rimwe mibi mu bikorwa, ku rundi ruhande byatumye Abanyarwanda bakomeza gushwana no kuryana bya hato na hato.

Reba nawe uko abiswe cyangwa se abiyise “Interahamwe” bahemukiye bagenzi babo bazi ko bakorera igihugu, kandi muri rusange bari kurwanirira abategtsi! Amacakubiri yakomeje kuranga Abanyarwanda ashingiye ku byiswe amoko (twa, hutu na tutsi), yakomeje kubagarirwa no gushyigikirwa n’iyi myumvire yo kutabasha gutandukanya igihugu n’abategetsi cyangwa se n’ubutegetsi. Kutabasha gutandukanya igihugu n’abategetsi binateza indi ngorane yo kutabasha gutandukanya umwanzi w’igihugu n’umukunzi wacyo.

Abaryankuna ni abantu bubaha igihugu kurusha uko biyubaha!

Igihugu ni ikintu gikomeye cyane mu myumvire y’Abaryankuna, kandi dusanga kigizwe n’ibintu byinshi, byose by’agaciro gakomeye.

Abaryankuna twubaha ibintu bitatu dufata nk’inkingi za mwamba z’igihugu, kuko iyo imwe muri izo nkingi ihungabanye igihugu cyose kirahungabana ndetse imwe ivuyemo izisigaye ntizabasha gukora igihugu; izo nkingi ni ahantu (ubutaka, amazi n’ikirere), abantu (abakivukamo n’abagituyemo), n’ukuntu (umuco, indangagaciro, kirazira, ururimi n’ibindi bigendanye n’imyumvire bidafatika, ariko bigenga ibifatika). ariko byose izingiro ryabyo ni abantu kuko utavuga igihugu wirengagije abantu.

Uwashaka yanavuga Ibintu (amazu, imihanda, ibibuga by’indege n’ibindi) ariko iki cya kane ntitugiha agaciro cyane, kuko iyo biriya bitatu bihagaze neza, ibintu nabyo bigerwaho. Ariko nanone ibintu ntitubyubaha cyane kuko bigira agaciro bitewe n’akamaro bigirira abantu.

Muri uru ruhererekane rw’inkuru tuzagaruka ku gisobanuro cy’igihugu mu ijisho ry’Abaryankuna, tunerekane uko tubona urugendo rwo gukorera igihugu rukwiriye kumera mu rwego rwo guteza imbere igihugu. Tuzashingira kuri izo nkingi eshatu za mwamba z’igihugu, kandi ibi nibyo bizadufasha kugaragaza uko ubutegetsi bwa FPR nubwo bubeshya Abanyarwanda batajijutse n’abanyamahanga batazi u Rwanda ko bwubaka igihugu, muzasanga umugambi wabwo ari unyuranye nabyo.

Iyi niyo mpamvu yahereye ku bantu ikica Abanyarwanda b’ingeri zose n’uyu munsi ikaba ikomeje kwica umunsi ku munsi Abanyarwanda ikanabyigamba ku mugaragaro abatazi gutandukanya igihugu n’abategetsi bagakoma amashyi. Ntushobora kuvuga ngo urateza imbere igihugu ariko ukaba uwa mbere mu kwica ba nyiracyo, ntushobora kuvuga ngo urubaka igihugu hanyuma ngo ube uwa mbere usenya umuco n’ururimi byacyo cyangwa ngo ugoreke amateka yacyo nkana.

Ibi nibyo bituma urukundo FPR ikunda igihugu rucyemengwa, kuko nubwo biri mu mayeri yayo yo kubaka ibintu kugira ngo iyobye uburari, ku rundi ruhande ikomeza guhitana ubuzima bw’Abanyagihugu. Yubaka amazu imaze gusenyera rubanda rugufi, ikanarwirukana mu mijyi ibita umwanda, abagerageje kwihagararaho icyo ibakorera ni bo bakizi.

Biragoye rero ko wavuga ngo urubaka igihugu kuko wubaka amazu n’imihanda n’ibibuga by’indege (nubwo nabyo atari bibibi) kandi uhonyora uburenganzira bwa muntu, wica, utoteza, urigisa abo wakabaye wubakira ibyo bintu. Mu rugendo rwo kubaka igihugu kandi ingingo y’igihe ni ingingo ikomeye cyane kuko ibyo dukora byose bitagomba kuba iby’ubu n’aha gusa, kuko ubundi uwubaka igihugu atagomba na rimwe kwirengagiza ahahise hacyo, ubu, n’ahazaza hacyo. naho kubaka ibya none ntushyireho uburyo bizaramba, nabyo nta kamaro bigira.

Izi nkingi uko ari eshatu ni zo zituma hari igihugu tubamo, hakaba n’igihugu kitubamo. Iyo igihugu tubamo gihungabanye, natwe turahungabana, ariko kandi n’iyo igihugu kitubamo gihungabanye, twe ubwacu duhungabanya igihugu tubamo. Ariko nanone iyo igihugu kitubamo gikungahaye, n’icyo tubamo kirakungahara. Iyi ni yo mpamvu Abaryankuna dusanga ubukoloni ari umwanzi ukomeye w’igihugu ndetse tugasanga bwaragize uruhare rukomeye mu gusenya u Rwanda kuko bwibasiye iguhugu kitubamo maze ubuyobozi bubi bukoresheje Abanyarwanda ubwabo bisenyera u Rwanda babamo nabo ubwabo batiretse.

Iyi ni yo mpamvu kandi dusanga uwakubaka igihugu ari uwakubaka igihugu mu bantu, uwakungahaza igihugu akaba uwagikungahaza mu mitima ya bantu. Mbese urugendo rwo kubaka igihugu ntirukwiriye kuba urwo kubaka amazu n’imihanda (igihugu abantu babamo) gusa ngo hirengangizwe igihugu kiba mu mitima y’abantu kuko ubundi ari cyo gikwiriye kuba igishushanyo mbonera cy’igihugu abantu bakwiriye kubamo. Ibi ariko bifitanye isano ya hafi n’umuco kandi tuzabisobanura birambuye.

Kutumva ibi ni byo byatumye umunyarwanda aba umwanzi w’umunyarwanda, u Rwanda ruhinduka umwanzi w’u Rwanda. Usibye ko “Impinduramatwara gacanzigo” igomba guhindura uburyo igihugu cyacu kiyoborwamo, aho ukiyoboye ahinduka igihugu bigatuma abantu bamukorera kurusha uko bakorera igihugu, izanadufasha gushyira iherezo kuri uru ruhererekane rw’amacakubiri rwakomeje kugira umunyarwanda umwanzi w’umunyarwanda.

Ariko se mbere ya byose igihugu ni iki?

Inzira yo kubaka igihugu iteye ite? Tucyubaka dute kandi nacyo kikatwubaka gite?

Igihugu kitubamo n’igihugu tubamo bihurira hehe kandi bitandukanira hehe?

Isano y’umuntu n’igihugu  iteye ite?

Itandukaniro ry’igihugu n’abategetsi ni irihe?

Umukoresha ni nde muri gahunda yo kubaka igihugu?

Ibi ni bimwe mu bibazo inkuru zacu zikurikira iyi zizibandaho.

Uru ruhererekane rw’inkuru rwateguwe n’ubunyamabanga bukuru bwa RANP-Abaryankuna, bushingiye ku murage wa NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerard.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info