NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’IBINYOMA BYA AMBASADERI NIKOBISANZWE, NYUMA Y’URUPFU RWA LOUIS BAZIGA?

Spread the love

N’amarira y’ingona, Ambasaderi Claude NIKOBISANZWE uhagarariye u Rwanda muri Mozambique, ari mu bambere batangaje ikinyoma cyakwirakwijwe n’ibinyamakuru bya Kagame, avuga ko Louis BAZIGA mu bakekwa kuba bamwivuganye harimo abanyarwanda baburanaga mu nkiko, mu gihe uyu mugabo yatsinzwe mu nkiko akajurira byo gusesa imigeri ariko ntacyo babitangazaho!

Ibinyamakuru byo mugihugu cya Mozambique byandika ku rupfu rw’uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu, Louis Baziga, wapfuye amishijweho urufaya rw’amasasu n’abantu bataramenyekana, byanavuze ko mu wa 2016, yavuze ko yahatswe kwicwa n’abanyarwanda 3, abarega mu rukiko. Urukiko rukurikiranye rusanga ari ibinyoma rwanzura ko Louis Baziga atsinzwe. Ibinyamakuru nka  “Folha de Moputo”, “Observador” na “Lusa” byasubiyemo impamvu umucamanza yatanze yemeza ko Louis Baziga atsinzwe nkuko byabyanditse mu rurimi rw’igiportugari rukoreshwa muri iki gihugu “Depois de detidos, justificaram-se, alegando que Louis Baziga estava em Moçambique ao serviço do Governo do Ruanda para perseguir refugiados.” (Nyuma y’ifatwa, bahanaguweho icyaha, nyuma y’aho bigaragariye ko Louis Baziga yari muri Mozambique nk’umukozi wa Guverinoma y’u Rwanda ushinzwe gutoteza impunzi).

Mu gutinya guhambirizwa shishi itabona Louis Baziga yigiriye inama yo kujurira kugira ngo arebe ko yaba asunika iminsi,ariko n’ubundi rwari rusibiye aho ruzanyura! None birangiye anyujijwe iy’ibusamo yitahira iwacu wa twese.

Muti byagenze gute? Muri Nzeri 2016 Louis Baziga yagize atya ateka imitwe atateguye neza agamije gucisha imitwe abanyarwanda 3 aribo Pasitero TUGANEYEZU  Diomède, KAREMANGINGO Revocat na NDAGIJIMANA Benjamin. Akugiriye atya agiye kwibwika muri Hoteli yitwa 2001 iri mu mujyi wa Maputo ahitwa Baixa. Arangije atanga ikirego mu rukiko arubwira ko abagabo 3 twavuze haruguru bari bateguye umugambi wo kumwivugana ariko akaburirwa n’umupolisi bari baguriye ngo amwice! Urukiko rubajije umupolisi rusanga uwo mupolisi atazi abo bagabo,atanazi aho batuye yemwe n’icyo bakora! Bamubajije impamvu atagiye kumenyesha Polisi ahubwo akigira muri Hotel, ati nagira ngo mbanze mfate abashakaga kunyica! Urukiko rwongeye kumubaza impamvu agaragara muri Hotel iminsi 2 mbere y’italiki avuga ko umupolisi yamubuririyeho, akanja amanwa abura icyo avuga! Urukiko rwakomeje gukurikirana rusanga Louis yaranatanze ruswa ngo bajye kuzana Pasitoro Diomède wari mu mujyi uri kure ya Maputo witwa Tete. Mu kwisobanura yavuze ko yari yagiye kwizanira amafaranga ahitwa i Boane, ahita yifatisha na none kuko barebye bagasanga icyo gihe nabwo yari yavuze ko yari muri Hotel!

Urukiko rukurikije ibyo byose rwasanze harimo amanyanga,rufata icyemezo cyo kwikorera iperereza, maze rusanga byose yarabiterwaga n’impamvu za politiki kuko yashukwaga n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwamusabaga gutoteza impunzi ahereye kuzifite icyo zimariye!

Louis Baziga yarashwe urufaya rw’amasasu n’abantu bikekwako ari abicanyi barangajwe imbere na Amba Nikobisanzwe!

Ambasaderi NIKOBISANZWE Claude wirukanwe muri Afurika y’Epfo kubwo kugira uruhare mu bwicanyi kandi ari umudiplomate, ageze i Maputo,ntiyasubije inkota mu rwubati! Yagaragijwe abicanyi kabuhariwe maze ahabwa inshingano zo kugira Maputo indiri y’abicanyi. Mu rwego rwo kujijisha Leta ya Mozambique, bigiriye inama mbi yo kwikiza uyu wahoze ayobora diaspora Bwana Louis BAZIGA , ariko ni ay’ubusa barazwi. Igipolisi kiri mu iperereza kandi Mozambique bazahakura imbwa yiruka. Nguko uko Ambasaderi yitanguranijwe agatangaza ko yishwe nabo baburanaga urubanza yatsinzwe, akirengagiza abari bamaze iminsi baburanira mu biro bye rwarabuze gica!

Kugeza ubu twandika iyi nkuru rwabuze gica hagati ya ambasade n’umuryango wa Baziga, kuko Leta ya Kagame ishaka kwiyerurutsa ngo ijyane umurambo mu Rwanda, mugihe abo mumuryango we bo bavuga ko agomba gushyingurwa aho afite umuryango mugari, bakaba bemeza ko ari muri Mozambique. Ikindi kivugwa ni uko bose nk’abitsamuye bari kwemeza ko ari Kigali yamwishe. Bakaba basanga kujya kumushyingura mu Rwanda aho azashyingurwa n’abamwishe ari ukumushinyagurira no kumwishima hejuru bikabije!

Wonsa ingunzu ikaguca imoko!

NTAMUHANGA Cassien,

Ijisho ry’Abaryankuna.