Ngubu ubuzima Kagame abayemo mu gihe u Rwanda ruhangayikishijwe n’amadeni atagira ingano n’ubucyene buvuza ubuhuha mu banyarwanda.

Spread the love

Imyaka ibaye myinshi u Rwanda rutewe n’agatsiko benshi bita ak’amabandi kiyimitse ku butegetsi bw’u Rwanda, kakaba gakomeje kuyogoza u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gusubizwa inyuma no kubuzwa uburenganzira n’amahirwe by’igihugu cyabo, bamwe bakagihunga, abandi bakicwa n’ubutegetsi cyangwa n’imibereho mibi ubutegetsi bubi bukomeza kubashyiramo.

Uyu munsi Ijwi ry’Abaryankuna rirabereka uburyo KAGAME n’umuryango we n’agatsiko aturukamo bikwije umutungo w’igihugu bakabaho mu buzima bwo gusesagura batitaye ku baturage b’u Rwanda bakomeje guhangayikishwa n’ibibazo bitagira ingano birimo ubukene buvuza ubuhuha, ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, igwingira ry’abana, guterwa inda zitateguwe ku bana b’abakobwa b’Abanyarwanda n’ibindi byinshi.

Mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’amadeni atagira ingano rukura mu bihugu bindi kandi amenshi muri ayo madeni ntiyishyurwe kuko ubushobozi bwo kuyishyura ntaho bwava nayishyiwe bigasaba gufata andi bityo akiyongera umunsi ku munsi ku buryo u Rwanda rumaze kujya mu kiciro cya ba karyamyenda, ikigeretse kuri ibyo ayo madeni agakoreshwa nabi mu bidafitiye igihugu akamaro n’inyungu harimo gutunga urugo rwa Kagame mu buryo buhenze cyane ugereranije n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda, ingendo za hato na hato zihenze cyane za Kagame mu bihugu byose by’isi ku buryo ubu asigaye yitwa inzererezi kuko bigoye ko yamara icyuweru mu gihugu atazerereye amahanga, mbese nyine ukaba wagira ngo imbwa zamurigase mu karenge, hari kandi ugushyira amafaranga atagira ingano mu bikorwa bidafitiye Abanyarwanda akamaro.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2019, Abanyarwanda bose batunguwe n’uko Kagame yagize atya, akuzanira irobo (Robot) yitwa Sophia ngo aje kwereka Abanyarwanda ibyo yabonye mu mahanga yirirwa azerera abenshya ngo aba yagiye guhahira u Rwanda. Iki gikorwa bivugwa ko cyatwaye akayabo k’amafaranga yakagiriye Abanyarwanda akamaro kandi aba yavuye mu misoro bigomwa ngo bubake u Rwanda ariko agakoreshwa mu bidafite akamaro.

Nyuma y’ibyo bikorwa byangiza umutungo w’igihugu no gushora u Rwanda mu madeni atagira ingano, Kagame yasohotse ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu batanu bya Afurika babona agatubutse ariko ntacyo ashobora guha abaturage ahubwo agakomeza kubiiba uko bwije n’uko bucyeye. Ahora apfunda imitwe ashaka aho yiba abo yagafashije, biciye mu kwiharira isoko ry’ubucuruzi, mu misoro idahwitse ya buri kanya, kwishyurira inzu uraramo utanakoreramo, amafaranga y’ibishingwe aho kugira ngo abe ari we wishyura kuko aba ahawe ifumbire n’ibindi bidasobanutse.

Mu gihe mu Rwanda ikibazo cy’uburezi budafite ireme gikomeje gufata indi ntera, Kagame afata amamiriyoni n’amamiriyoni kugira ngo abana be bose bige mu mashuro ahenze muri Amerika ntiyibuke ko Abanyarwanda nabo bacyeneye amashuri meza n’uburezi bufite ireme, ugasanga umwana w’umunyarwanda arigira mu ishuri riva, ikibaho cyaramenetse, atabona ibyo kurya, ku buryo ubu Kagame atangiye gutegeka ababyeyi batishoboye kujyana ibiryo ku mashuri y’abana n’ibindi.

Uretse ko Kagame yafunze amayira yose Umunyarwanda yabonamo uburyo bw’imibereho, nko kubuza Abanyarwanda guhinga ibyo bashaka, imisoro ikabije ibuza ushatse gukora kuba yatera imbere, ubu noneho Kagame yafunze imipaka yose y’ibihugu by’abaturanyi, ku buryo nta rujya n’uruza rw’ibintu rubaho, ikindi kandi Abanyarwanda bakaba barakuriweho uburyo bakoreragamo bwaboroheraga mu kubona icyo kurya hano twavuga nk’abacuruza caguwa babibujijwe bagahatirwa gucuruza imyenda ya Kagame yitiriye “Made in Rwanda” ikaba ihenze cyane kandi Abanyarwanda bakaba badafite amikoro ayigura.

Ibyo byose byiyongera ku kuba Umunyarwanda ubonywe na Kagame ko afite imitungo myinshi kurusha iyo aba ashaka ko Abanyarwanda bagarukiraho, ahatirwa kwinjiza Kagame mu bucuruzi bwe akamugira umunyamigabane wakwanga ukaba wahigwa bukware aho birangira wishwe nka Rwigara byaba byiza agafungwa cyangwa aguhunga nkuko byagendeye umukire Rujugiro.

Hari amakuru avuga ko ubu Kagame ashaka ibikamyo binini bitwara ibimashini byahoze mu ruganda rwa Rwigara, akajya kubikoresha mu ruganda agiye gushinga muri Marawi.

Nubwo Kagame akomeje guhemukira Abanyarwanda muri ubwo buryo, ntahwema kwigwizaho imitungo y’igihugu.

Dore bimwe mu bigo by’ubucuruzi mirongo ine (40) Kagame yamaze kwigarurira mu Rwanda mu bigize ikiswe Crystal Ventures Ltd kimeze nk’ikofi ya Kagame: Inyange Dairy afatanije n’umugore we, Investment Bank Mauritius, Umutara Enterprises, Rwanda Cement, Bank of Kigali, Ecobank, Liquid Telecom, Horizon, Rwanda Metals, The Mirrors Hotel, WASAC, Kigali Marriott, Laparis Group, Imprimerie Nationale, Akagera Game Lodge, Gorilla Hotel, Kigali Height, Telecom House, Burbon Coffee, Green Hills Academy, n’ibindi biza byiyongera ku binyamakuru byinshi yigaruriye, kopanyi zitwara abagezi n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

Abanyarwanda bararira ayo kwarika bibaza igihe bazava ku ngoyi y’umubi wabazengereje igihe kitari gito kandi akaba agishaka kwikubira na ducye twari dusigaye.

Kurikira hasi aha uko Jean Paul Turayishimye wa Radio Itahuka yavuye imuzi uburyo Paul Kagame yasahuye igihugu kandi nanubu akaba atarahaga!

UWERA Sandra.

Ijisho ry’Abaryankuna.