NTAMUHANGA CASSIEN ARAGIRA ATI: “NTIMURANGAZWE N’IBIHUHA!”

Spread the love

Nyuma y’aho Ikinyamakuru ABC News cya Leta ya Australia, gitangarije ibikorwa bya KAGAME binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga byo gukoresha intasi muri za amabasade inkuru yasubiwemo n’ibinyamakuru bikomeye nka “The Telegraph” na “BBC” byo mu Bwongereza . Ijisho ry’Abaryankuna naryo rigasohora indi yerekana umwe mu bayobozi ba Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu arahiririra muri Ambasade y’u Rwanda muri Singapore kandi yari yarasabye ubuhungiro nk’umuntu utotezwa n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, uwo ni Emmanel Karekezi.

Byose bigahurirana n’igikorwa cy’ubunyamaswa cy’intasi za Kagame zikorera i Maputo muri Mozambique cyo kwikora mu nda bica uwari umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique Nyakwigendera Louis Baziga wishwe kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Kanama 2019, murwego rwo kugerageza kurangaza rubanda, abambari b’ububutegetsi bwa FPR-Kagame bahimbye ikinyoma ko NTAMUHANGA Cassien yaburiwe irengero nk’uko byahimbwe kandi bigatangazwa n’ikinyamakuru “Rwanda Tribune” gisohoka kuri Internet bikanakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na za You Tube.

Turamenyesha Abaryankuna bose n’inshuti zabo ko NTAMUHANGA Cassien ari ntakibazo afite. “Inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga!” Kandi ko abasaba kutagira ubwoba n’ubujiji no kwirinda kwegera no gukorana n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi kuko bwahumanye bumeze nk’icyorezo cya Ebola. Ubwegereye arahumana!

RUBIBI Jean Luc

Comiseri ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho

RANP-Abaryankuna Kigali.