MU KAGALI KA BUSANZA YA KANOMBE KUBAKA UDATANZE RUSWA NI IKIZIRA:UMUTURAGE YASENYEWE YARI YAREMEREWE KUBAKA!

Spread the love

Bimaze kuba ihame ko ugiye gukora umushinga ugaragara mu Rwanda agomba guteganya amafaranga y’igikorwa akanateganya aya ruswa ku ruhande! Nk’uko bisanzwe iteka u Rwanda ruzwi gupfunyikira ikinyoma amahanga mu mibereho y’abaturage barwo ruvuga ko ibintu byose ari sawa sawa ko ari urwa mbere muri byose yemwe no mu kurwanya ruswa, nyamara abarubamo nibo baruzi. Igishobora kugutera ikibazo ni uburyo utanga ruswa n’ingano yayo. Uyitanze nabi urafungwa,unatanze nke nabwo ni uko!

Umuturage utishoboye utuye mu Karere ka Kicukiro , Umurenge wa Kanombe , Akagari ka Busanza , Umudugudu wa Bamporeze ya Kabiri ,

yagize amahirwe abona umuntu w’umugira neza umufasha kwigondera inzu yibyumba 2 na Salon , Yegera abayobozi bamuyobora abasaba uburenganzira bwo kubuka inzu baramwemerera ariko bamwe muribo banyura ruhinganyuma baza kumwaka ruswa, arabyanga kuko nubundi ntabushobozi yari afite. Baramureka arubuka aranasakara, babonye inzu amaze kuyikinga batangira kujya bamusura buri munsi bamubwira ko niba adatanze amafaranga nta kabuza bazayisenya!

Kuri uyu wa28 Kanama 2019 yagiye kubona abona bamuteye mu rugo bahamagara imodoka y’umurenge nabashinzwe gusenya inzu baraza barayisenya kandi yari imaze icyumweru cyose yararangiye !

Umuturage yabajije impamvu baje kumusenyera kandi bamwe mubayobozi bari bamwemereye kubaka, arongera abaza impamvu ariwe usenyewe gusa mu mudugudu wose kandi afite amakuru y’impamo ko hari n’abandi bubatse mu buryo nk’ubwo nawe yubatsemo, ariko baranga bayishyira ku butaka!

Inzu yasenywe nyuma yogutwara umuturage agera kuri miliyoni eshanu yasabye inshuti n’abavandimwe!

Kubera isoni z’ibyo bariho bakora hari umwuka mubi hagati y’abaturage, abakozi b’umurenge na za DASSO kuko abantu bageragezaga gufotora babamburaga telephone bavuga ko nta nta foto cyangwa ijwi bashaka kubona byavuye aho! Hakomeje kwibazwa impamvu ubuyobozi bwa FPR bukunda kandi bwishimira gusenya! Kuko ubegereye baramureka akubaka bareba yamara kwikokora yakoreshe udufaranga twose yarafite bagahita baza inzu bagasenya!

Usibye uyu muturage uri mugahinda abantu bavuga ko adakurikiraniwe hafi ashobora no kwiyahura, abari bamuteye inkunga bagira ngo bari kumugirira neza, nabo agahinda ni kose. Ayo mafaranga yakabaye yarakoze ibindi! Abaturage bakomeje kwibaza ikizabakura hejuru ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi!

REMEZO Rodriguez

Ijisho ry’Abaryankuna-Kigali.