MISS RWANDA : IBIBERA MURI BOOT CAMP – KUKI MUHETO NA MUTESI BAKORESHEJE IJAMBO IMFURA ?

Spread the love

Nkuko byagaragariye buri Munyarwanda muri iyi minsi kandi nkuko twari twarakunze kubigarukaho, amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yiyerekaniye ko ari ubucuruzi bw’abantu (human traficking), ikibazo kimaze gufata intera ndende mu Rwanda. Buri mwaka abakobwa barenga 1000 baturuka mu Ntara zose bakaza gutoranywamo 70, abandi bagataha uko baje. Mu kindi cyiciro ho hatoranywa abakobwa 20 bajyanwa kozwa ubwonko muri boot camp. Tugiye kureba uko abakobwa bahacururizwa ndetse n’urwango bahigira.

Abakada (caders) ba FPR kandi nabo batoranyijwe neza nibo biherererana aba bakobwa 20 bakabarundamo amacakubiri ashingiye kuri za ngirwamoko zoretse u Rwanda, abandi 50 baba bahambirijwe rikirasa batabahaye n’impamba.

Ikibabaje rero si aba bagenda bavamo kuri buri cyiciro ahubwo igiteye agahinda ni uko aba 20 basigaramo baba batoranyijwe habanje gukorwa amaperereza ku miryango baturukamo, ndetse ikanabasinyira ko bagiye kozwa ubwonko. Mu by’ukuri aba bakobwa baba bamaze kuba bakuru, nta wujyamo ari munsi y’imyaka 18. Baba bamaze kugira expérience y’ubuzima runaka baba barabayemo. Abenshi baratungurwa iyo bahageze bagatangira kubwirwa ko nta Nyampinga w’umuhutu cyangwa umutwa wabayeho mu Rwanda. Bamwe bahita bananirwa guhuza inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge bahora bahabwa, maze bakabona ko ari igipindi gusa.

Ntibiciraho bumvishwa ko bagiye kwigishwa imihango, imigenzo n’imiziririzo by’ibwami, maze ababyemeye bikabagira ho ingaruka kuko baba baramaze kwigishwa ko abagore bose ari ab’umwami, ko kizira kumutera umugongo mu buriri n’andi mabi utarondora, maze bigaha icyuho ba Mucutsumumpe barimo ba Gen James Kabarebe, Jack Nziza, Dan Munyuza, n’ibindi bikomerezwa biba byubikiriye nk’uko agaca kubikira umushwi w’inkoko, bategereje abakobwa bazigaragaza ariko bafite amikoro make, bakabasezeranya ubukire, bakabasambanya kakahava. Umwe mu ba Miss yigeze kuganiriza bagenzi be ko yasambanyijwe na Gen Kabarebe, arangije amuha amafaranga yo kumuhonga, yari yamwemereye, ariko agerekaho n’andi aramubwira ati : « aya yashyire iwanyu bayacuruze, nupfa bazabone ayo kugurira isanduku ». Umukobwa byaramunaniye, agwa igihumura, yongera gukanguka arimo kuvurwa n’abaganga bane mu ivuriro atigeze amenya kugeza n’ubu. Ikibabaje ni uko kuva uwo mwana yabivuga yahise yoherezwa muri Nigeria, abeshywa ko ajyanwe kwiga na Minisitiri Joseph Habineza, ariko yisanga yagizwe umukozi mu rugo rwa Olsegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, yagizwe ihabara rye (concubine).

Abandi basambanywa n’ibi bikomerezwa bibashukisha kuzabaha akazi mu nama mpuzamahanga zibera mu Rwanda, bakizezwa ko bizabaha guhura n’abanyamahanga, maze babashimisha mu gitanda, bakabajyana i Burayi n’Amerika, dore ko aba ari zo nzozi z’urubyiruko rw’u Rwanda. Kandi ni mu gihe umwana aba arangije kwiga HEG, HEL, EFK, LKK, MEG, MPG, MCE, PCB, MCB, PCM n’ibindi bitamuha ubumenyi bwamuhesha akazi, yakubitira ku manota adahagije kugira ngo yige Kaminuza, akabwirwa ko i Burayi n’Amerika amafaranga ari ukuyora, agasara agasizora, icyo bamubwiye cyose akagikora. Bamwe muri aba nibo bakoreshwa mu guha uburozi abatavuga rumwe na Leta, kuko iyo batabarogeye mu tubari, babarogera mu ndege, bigize aba hôtesses de l’air. Ni uko ba Richard Sezibera, ba Alfred Gasana n’abandi bagiye barogwa mu bihe bitandukanye. Ubu abakurikiyeho ku rutonde rw’abatahiwe kurogwa ni abo muri opposition, nibarangara. Abakobwa bamaze guhabwa imyitozo ihambaye, igisigaye ni imbarutso bakabatahaho.

Abanyarwanda baravuga ngo «Agapfa kaburiwe ni impongo!» naho mu gifaransa bakavuga ngo «un homme avertit en vaut deux!» Ubwo rero natwe twagira tuti: « A bon entendeur salut! ».

Ikindi giteye inkeke kurusha ibindi ni urwango rukomeye FPR-INKOTANYI yamaze kubona kurwigisha abakuru bitagikunda kuko abenshi bagenda bisobanukirwa, abandi bakaba bazi neza ubwicanyi yagiye ikora aho yagiye inyura hose, maze ihindura umuvuno, itangira kwigisha urwango mu bana bato cyane bavutse nyuma ya 1994. Aba rero ibabonamo inyungu kuko nta kindi baba bazi kubapakiramo ibyo bashaka bikaba akanyuzo!

Dufashe nk’urugero rworoshye mu rwango rubibwa mu bana bato ni ukugoreka ibisobanuro by’amagambo. Muri rya yozabwonko ribera muri boot camp y’abakobwa 20 baba batoranyijwe, byitwa ko bagiye kwigishwa Indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. Nyamara siko bikorwa kuko abatwaye ikamba rya Miss Rwanda babiri barimo Mutesi Jolly waritwaye muri 2016, ndetse kuko yari intyoza ahabwa akarusho ko kuzajya atoranya abandi mu myaka yakurikiyeho mu Rwanda no muri EAC, yakoresheje ijambo “Ubupfura” mu buryo yabwiwe, abantu bamuha amashyi, ariko wasesengura ugasanga abayamuhaye baba batumvise n’icyo yavuze. Undi ni Muheto Divine waritwaye muri 2022, wongeye kurikoresha muri bwa buryo bugoramye. Aha rero niho abasesenguzi bibaza bati: «Ese Muheto Divine wigaga mu mashuri abanza igihe Mutesi Jolly yagorekaga iri jambo uko yaryigishijwe na FPR, yari afite ubushobozi bwo kuribika, nawe akazarikoresha nyuma yi’myaka itandatu (6)?» Twizere ko nta wasubiza ngo “YEGO! ”

Uwatekereza ko igisubizo cyaba yego yaba yaba yibeshye kuko niyo habaho gukopera kungana gute, Muheto Divine yatinyuka gute gukoresha imvugo ya Mutesi Jolly, amubona mu ba judges, nta wabimuhayemo uburenganzira cyane cyane ko bose ari abana b’ibikomerezwa, ndetse bizewe kurusha abandi ba Miss bose babayeho ? Kugeza uyu munsi FPR-Inkotanyi izi neza ibyo ikora, iziko kwica urubyiruko bihagije ngo iyobore uko ibyumva, nishyiraho utubari two mu mihanda yo ku Gisimenti, urubyiruko ruyikomere amashyi, ubundi rubeho muri “extase”, rudashobora kumenya igihugu kirwana n’ikindi. Ubwo kandi ni ko abana babo baba bategurwa mu mashuri yo mu Burayi n’Amerika, ndetse bayarangiza bakanyuzwa mu myitozo ya gisirikare i Gabiro bakitwa “Indangamirwa”. Mu mvugo yo ku Gisimenti “Indangamirwa” bivuga “Indaya yigurisha”.

Igisobanuro cy’ijambo “Ubupfura”…

Mu Kinyarwanda ijambo «Ubupfura » ryumvikana mu buryo bubiri (2) budafite aho buhuriye n’iby’amoko:

(1) «Imfura» bivuga umwana wa mbere mu muryango. Ni kimwe n’ «Uburiza». Umwana wa kabiri mu muryango yitwa «Ikironda-mfura » cyangwa «Ubuheta », uwa gatatu akitwa «Ubuheture», bityo bityo. Ugendeye kuri iki gisobanuro kikoreshwa ku bantu no ku matungo, ubona ko nta muryango n’umwe utabamo imfura kereka utarabyara na rimwe;

(2) «Imfura» na none ni ijambo rikoreshwa iyo bashaka kuvuga umuntu mwiza mu mico no mu migirire, aba yararenze ibyiciro bitatu bibanza ari byo abantu b’umutima-nda, ab’umutima-ngeso n’ab’umutima-nama cyanga umutima-mana. Baba ari abantu beza cyane buje ubuntu (bonté), ubumuntu (humanisme), ubwenge (intelligence), ubumenyi (connaissance) n’ubuhanga (sagesse). Muri make baba basatira « Ubumana (Divinité), uhageze akitwa « Imana y’i Rwanda » kandi ari umuntu. Ushingiye kuri ibi bisobanuro ubona na none ko ntaho « Ubupfura » buhuriye n’ubwoko ubu n’ubu, umunyarwanda ashobora kuba imfura kimwe n’uko umudage, umushinwa cyangwa umunya-Columbia yaba imfura, kuko ibikugira imfura si ubwoko ahubwo n’imico, imigirire, imigenzereze, ndetse n’umwanya abandi baguha muri société baba barimo. Kubyitirira ubwoko ni ukuyoba no kuyobya abandi.

Nyuma ya 1994, FPR yazanye ikinyoma cy’uko ikuyeho amoko ariko irakomeza irayigisha rwihishwa no ku mugaragaro. Abatutsi bitwa « Imfura », inzirakarengane, abacitse ku icumu rya jenoside yakozwe n’interahamwe naho Abahutu bitwa « Abicanyi Ruharwa», abajenosideri, inkoramaraso, inkoramahano, ibipinga, n’andi mazina menshi apfobya. Ibi byose nta kindi kigamijwe uretse gutanya Abanyarwanda. FPR-Inkotanyi imaze kubona ko hari abo yitaga « Imfura », ariko bayivumbura bakitandukanya nayo, yahise izana indi turufu yitwa « Ibigarasha ».

Ibi byose rero tumaze gusobanura ni byo abambari ba FPR bigisha ariko bagera ku « bupfura », bakerura « Imfura » zikitwa Abatutsi bikanararimbwa mu ndirimbo cyane cyane izo kwibuka nka Imfura zo ku Mugote, Imfura zo ku Mayaga, Imfura zï Nyanza,Iyo nibutse imfura z’iwacu…

Muri Politique ya FPR-Inkotanyi, aho ijambo « Imfura » rikoreshejwe washyiramo bihwanye n’Abatutsi, noneho Abatutsi bananiwe kwihanganira amabi ya FPR bakitwa « Ibigarasha ». Umuhutu waziyobotse zikamukoresha zimwita « Umwana mwiza wumvise gahunda ya Ndi Umunyarwanda», naho Abahutu bose basigaye bakitwa « Abicanyi Ruharwa », mu gihe abaturage bose bari mu Rwanda mbere ya 1994, batemerewe kubona ku byiza by’igihugu bakitwa « Abasope ». Undi wese uvuye muri ibi byiciro akavuga ibitagenda afite Ingengabitekerezo, arahakana, apfobya jenoside cyangwa yangisha ubutegetsi abaturage, akicwa.

Ibi rero nibyo FPR-Inkotanyi yigisha urubyiruko rurimo na ba Nyampinga muri boot camp nk’uko byagaragajwe na Miss Mutesi Jolly, mu 2016, bigasubirwamo na Miss Muheto Divine, mu 2022, aho bahurije ku mvugo igira iti : « Imfura zose ni Inyangamugayo, ariko Inyangamugayo zose si Imfura ». Bamwe bakubiswe n’inkuba, abandi bakomerwa amashyi karahava, ndetse batwara amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda, kuko berekanye ko urwango FPR ibiba mu bana bato rwabacengeye. Ukurikije ibyo baba bigishijwe, aba bakobwa bashakaga gusubiramo politiki ya FPR ivuga ko « Abatutsi bose ari Inyangamugayo, ariko Inyangamugayo zose si Abatutsi ». Ibi bikaba bivuze ko no mu Bahutu cyangwa mu Batwa wabonamo abantu beza b’Inyangamugayo, ariko bitabagira « Imfura » kuko kuri bo Ubupfura byahujwe n’ubwoko bw’Abatutsi. Aba bahezanguni ba RPF babigoreka babizi kandi babishaka kuko badashaka ubumwe bwuzuye.

INKOTANYI NTITUZAZIKUMBURA

Ndabaga TV