DUSABIMANA EUGÈNE NA NKORERIMANA FABRICE BABURIWE IRENGERO KUBERA IJAMBO RUTWITSI RYA DEPITE MUREBWAYIRE CHRISTINE WASIMBUYE UBUTABERA

Spread the love

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Kuva ku itariki ya 01 Werurwe 2022 kugeza uyu munsi kuri iyi tariki ya 09 Gicurasi 2022, iminsi 70 irashize abantu babo baburiwe irengero, inzego zose z’umutekano biyambaje babaririza amakuru y’abantu babo zababwiye ko ntayo zifite, kandi ntabo zifite. Aba ni abarimu babiri muri bane batawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka bakekwaho ko ari bo bafashe bakanakwirakwiza video y’ijambo rutwitsi ryavuzwe na Depite Murebwayire Christine, aho mu ruhame yasabiye umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan kuzagwa muri gereza. Ibyo kandi akabisaba yirengagije ko Se umubyara na basaza be bafungiwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu busabe bwa Depite Murebwayire Christine yabutangaje nyuma y’ubujurire bwa Cyuma Hassan, ibyumweru bitatu mbere y’uko asomerwa bundi bushya. Uyu mudepite uvuka muri aka gace yihereranye abarimu n’abanyeshuri mu kigo cya G S Muramba agira ati: «Rero hari umugabo wihaye kuvuga amagambo mabi cyane, yica ubumwe bw’Abanyarwanda. Muramuzi? Yize na hano, muramuzi? Uwo bita Cyuma Hassan? Cyuma ntiyize hano? Umva, aragahera iyo ari! Kuko avuga amagambo mabi!» Mu minsi ishize twabagejejeho ubusesenguzi kuri iri jambo rutwitsi rya Depite Murebwayire, tunabagezaho izimira ry’abantu bane, bakekagwaho kuba ari bo bafashe iyi video. Impungenge zari zihari ku babikurikiye zari uburyo byashyizwemo imbaraga n’inzego z’umutekano, mu gihe gufata video ari ibintu bisanzwe. Nyamara siko kuri iyi nshuro siko byagenze n’ubwo iri jambo ryari ryavugiwe mu ruhame.

Bamwe babigendeyemo bidakwiye, ikigo aba barimu bakoreragamo kibura ayo gicira n’ayo kimira. Iki kigo ni G.S. Muramba, kiri mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru. Imiryango y’ababuriwe irengero yararize irihanagura, ariko nyuma y’ukwezi, babiri muri bane baburiwe irengero barataha, ndetse basubizwa mu kazi. Abandi se bari he? Iki kibazo nicyo cyahagurukije Ijisho ry’Abaryankuna ryerekeza i Muramba ngo ricukumbure impamvu nyamukuru yo kuburirwa irengero rya Dusabimana Eugène na Nkorerimana Fabrice, kugira ngo bakorerwe ubuvugizi aho bishoboka hose, izi nzirakarengane zirekurwe, kuko kubwo gukangwa no gukangaranywa imiryango yabo yari yanze gutanga amakuru.

Iyi miryango yari yaraburiwe n’inzego z’umutekano ko nibakomeza kubariza ababo baburiwe irengero bizatuma bababura burundu, bakanabwirwa ko nibakomeza kuvuga nabo bazababakurikiza. Ariko uko iminsi ishira indi igataha, ntibagishoboye kwihangana, ntabwo batuza kubera intimba ibashengura umutima. Bananiwe guceceka, baratobora baravuga kuko bifunguriye Ijisho ry’Abaryankuna maze bavugana ubwitonzi bwinshi.

Abagize iyi miryango ntibashinja kandi ntibatunga agatoki, ahubwo barasaba inzego z’umutekano kubamenyesha aho abantu babo bafungiwe. Barasaba kandi ko babwirwa icyo abantu babo bakurikiranyweho kuko bo bazi neza ko ari abere, bakibaza rero igihe aka karengane kazarangirira.

Iyo biza kuba bikurikije amategeko Ubugenzaha bwari kubamarana amasaha 120 ahwanye n’iminsi itanu, Ubushinjacyaha ntabwo ntiburenze iyo minsi. Ni ukuvuga iminsi 10 ntarengwa, none bamaze iminsi 66 yose.

Ubu se twavuga ko muri iyi minsi yose icyasha cyangwa icyaha cyatumye badashyikirizwa urukiko ni ikihe? Kuba bakekwaho gusa gufotora umudepite ni icyaha cyatuma bakatirwa urwo gupfa? Ese ikimenyetso bashingiraho ni ikihe? Kuba batunze smart phones gusa? Ubundi byakabaye igisebo kuba mu barimu 34 ba G.S. Muramba, bane bonyine aribo batunze smart phones. None abazitunze barabizize amanywa ava.

Uyu munsi imiryango yabo irihebye kuko bibaza aho abantu babo bari bakibaza n’uko babayeho. Ubu aho bakuriranirwa haba hazwi, byanasaba ko bunganirwa imiryango yabo igashaka abanyamategeko.

M’urgendo rwarwo, Ijisho ry’Abaryankuna ryabanje kunyura mu Mudugudu wa Nyarubande, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, aharasiwe Nshimiyimana Alexis, azira gusa ko avugana na bene wabo batuye muri Uganda, agashinjwa gucuruza kanyanga kandi ari umurokore, maze mu gutaha biba ngombwa ko hasurwa G.S. Muramba, kugira ngo harebwe impamvu Directeur w’iri shuri acecetse kandi yarabuze abarimu nawe yemera ko ari abahanga.

Mu nzira igoranye kuko kaburimbo irangirira ahitwa Gicuba, ntabwo Ijisho ry’Abaryankuna ryatinye umuhanda w’igitaka urimo ubunyereri buteye ubwoba. Kugenda ku ipikipiki bimaze kuba akamenyero k’Ijisho ry’Abaryankuna, ariko hari aho byanze, biba ngombwa kugenda n’amaguru. Tubibutse ko aho ari mu bilometero 180 uvuye i Kigali. Ntabwo biba byoroshye kugenda ibi bilometero byose ushobora kuhasiga ubuzima. Ariko uko byagenda kose, mu rwego rwo gukubitira ikinyoma ahakubuye turabikora.

Kuva mu Gicuba ukazagera mu Masha n’ahandi si urugendo rworoshye, gusa ni agace k’imisozi myiza ibereye ijisho, impande zose. Hari umwuka mwiza wo guhumekwa, dore ko ibiti bikiri byose, iburyo n’ibumoso. Abayoboraga Ijisho ry’Abaryankuna berekanaga inzira zo kunyura n’izo kwirinda, bakavuga ko iki kibazo cyakorwagaho ubucukumbuzi cyamaze kuba icya politiki, bityo hasabwa kwitonda birenze ibikenewe.

Mu kugera kuri G.S. Muramba, hari hafashwe abarimu bane, ariko nyuma y’ukwezi kurenga babiri bararekurwa. Imiryango yabo yari yarasabwe guceceka. Abakomeje kuburirwa irengero ni Nkorerimana Fabrice na Dusabimana Eugène. Imiryango yabo ya hafi irahangayitse, nta cyizere cyo kongera kubabona.

Nkorerimana Fabrice waburiwe irengero afite imyaka 28 gusa, aracyari ingaragu mu gihe mugenzi we Dusabimana Eugène afite imyaka 32, akaba afite umugore n’abana babiri. Mu kuganira n’imiryango yabo, igihita kigaragara ni agahinda kenshi, kuko bagera aho bakarira, kubahoza bikaba ingorabahizi. Bahangayikishijwe no kutamenya nibura ababo bakiriho, ngo bamenye aho baherereye.

Ntabwo intabaza yabo ifatwa nko kwihimura cyangwa guhangana, ahubwo bavuga ibyo bahagazeho naho ibyo bakeka babirekera inzego zibishinzwe. N’ubwo byari bibagoye, bemeye gushinjagira bashira. Kamikamuntu Henriette, umugore wa Dusabimana Eugène yagize ati: «Mpangayikishijwe n’izimira ry’umugabo wanjye kuko niwe wari utuze umuryango». Naho Kabera Annonciata, akaba nyirasenge wa Nkorerimana Fabrice, ahangayikishijwe n’ibura rya mwisengeneza we wari ukiri muto. Kantarama Dancille ni nyina wa Nkorerimana Fabrice. Avuga ko ari we mwana wenyine yasigaranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yari akimutwite, igihe abandi bana batatu n’umugabo we bari barokotse, ariko Inkotanyi zikabica mu nama yabaye ari ku Cyumweru, tariki ya 17/07/1994, mbere gato yo gushyiraho guverinoma ya FPR-Inkotanyi. Ahangayikishijwe bikomeye n’uko agiye kuba inshike kuko nyuma y’uko FPR imuhekuye, ikanamugira umupfakazi atongeye gushaka, none ikaba imuhekuye ubugira kabiri.

Iyi miryango nta hantu na hamwe itabarije ariko irengero ry’abantu bayo riracyari ihurizo mpaburabaswa. Mu kwanzura rero twasaba ko abagifite umuntu wa kimuntu bahaguruka bagatabariza izi nzirakarengane, zidafite icyaha na kimwe uretse gusa kuba zarafashe video ikubiyemo ijambo rutwitsi rya Depite Christine Murebwayire. Byaba bibabaje ducecetse tukarebera ubu bugizi bwa nabi. Iminsi 66 ni myinshi cyane abantu babuze ababo ku maherere, bazira gusa bari mu batunze smart phones. Ese gutunga telephone ukayikoresha ufotora ubwabyo bigize icyaha? Ese uwakoresheje imvugo rutwitsi we yahanishijwe iki? Birababaje kandi biteye agahinda kuba abantu bagikomeje kunyerezwa bazira akarengane katagira urugero.

Babiri barekuwe aribo Cyizere Sangano Olivier na Ndayisaba Ildephonse bavuze ko aba bagenzi babo bagifungiye muri Camp Kami. Imiryango irababaye. Irashaka kumenya icyaha abana babo bakoze. Niba bashinjwa icyaha nibajyanwe mu nkiko, cyangwa barekurwe batahe. Ibintu ni bibiri: Kumenya icyo izi nzirakarengane zashimutiwe biba iki? Kwiyakira kuri iyi miryango byaranze. Dukore iki, tubaze nde? Turabasabye, Nkotanyi, ntacyo amaraso mwakarabye abamariye, nimurekure izi nzirakarengane zisubire mu miryango yazo. Ntacyo kumena amaraso byagejejeho, nta n’icyo biteze kubagezaho. Muzanywa amaraso, mukomeze myanywe, ariko igihe kizagera Imana y’u Rwanda irutabare!!! Ubu se Rurangirwa Ferdinand, Umuyobozi w’Ikigo aba bakoragaho afite iki cyo kubwira iyi miryango iri mu gahinda?

FPR, ABO WANYEREJE BARAHAGIJE, IGIHE NI IKI NGO UGENDE, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Umurungi Jeanne Gentille