NKUSI WO MU ISHYAKA RYA DR CHRISTOPHER KAYUMBA AFUNZE BUNYAMASWA

Spread the love

Yanditswe na Cecile Uwamwezi

Amezi abaye 13, ni ukuvuga umwaka urengaho ukwezi, Jean Bosco Nkusi atawe muri yombi, nyuma yo gushimutirwa mu nzira n’abantu batazwi agafungwa n’abantu batazwi bari bambaye gisivili, bamukuye hafi y’ibitaro bya CHUK, mu Mujyi wa Kigali, ku wa 21 Werurwe 2021. Ni umunyapolitiki wari ushinzwe ubukangurambaga (Mobilisation Secretary) mu Ishyaka Riharanira Kubaka Demokarasi mu Rwanda (Rwanda Platform for Democracy-RPD), ryari riherutse gushingwa na Dr Christopher Kayumba, nawe ufunzwe. Akimara gufatwa, Dr Kayumba yandikiye Polisi abaza aho umuntu we aherereye, kuko yari yabajije Umuvugizi wa Polisi téléphone igendanwa yanga gucamo, Umuvugizi wungirije wa Polisi ndetse n’uwa RIB, bavuga ko nta makuru bafite. Yabandikiye umuryango we uhangayitse bikomeye kuko batari bazi icyo yazize, ndetse n’icyo afungiye.

Nyuma y’igihe kitari gito yaraburiwe irengero, RIB yaramwerekanye, ariko agenda ahindurirwa inyito z’ibyaha, kugeza ageze mu Bushinjacyaha, nabwo buhindagura ibyaha. Bivuze ko mu by’ukuri nta cyaha yari afite niyo mpamvu bamuregaga iki cyaha, ejo bakamurega ikindi. Yagejejwe mu rukiko yaranegekaye, maze urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rukajya rwimurwa, bimara hafi umwaka. Yategereje gusomerwa nk’abandi araheba. Na n’uyu munsi ntazi igihe cye cyo gusomerwa. Ntazi n’uwo yabaza, imiryango ye yarirukanse yararushye, no kumenya aho afungiye byaragoranye cyane.

Nyamara nubwo bimeze bityo, Ijisho ry’Abaryankuna ryamenye neza ko Nkusi amaze iminsi myinshi afungiye mu kato ku mpamvu atazi. Iki gihano Nkusi yahawe ntikiri mu mategeko y’u Rwanda. Ufunze agomba gufunganwa n’abandi kandi yisanzuye, anabona ibyangombwa nkenerwa byo kumubeshaho, akagira uburenganzira bwo kuryama heza, kwambara no kugaburirwa.

Muri make, afungiye ahantu anyagirwa, mu kazu gato cyane kadafite ubwinyagamburiro, ibi bikaba byaraje kandi amaze iminsi afungiye mu ihema rishyuha cyane, aho yahoraga abira icyuya nk’uri muri Sauna, byagera ku mugoroba, iri hema rigakonjeshwa ku gipimo cy’ubushyuhe buri hafi ya 0° Celcius. Ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, kandi igihe yashakaga kwivuza ntiyabyemererwaga. Ubu n’ubwo hari duke twakosowe turimo kuvanwa mu ihema, nabwo ntaho yavuye, ntaho yagiye, kuko afungiye mu kazu gato kameze nko mu mwobo, aho izuba riva ntagire aho aryikinga, imvura nayo yagwa ikamuhitiraho. Ntabwo azi amaherezo.

Jean Bosco Nkusi aracyafunze bunyamaswa, nk’uko abyita. Gusura imfungwa n’abagororwa birashoboka ariko ntibyoroshye na mba kuri we, kuko atemerewe gusurwa, mu gihe nta perereza rigikorwa, ngo habe havugwa ko yaryica. Abandi bafunganywe bemerewe gusurwa n’umuntu umwe inshuro imwe mu cyumweru, ariko we ntabwo abyemerewe na busa, icyakora abanyamategeko bo bemerewe kumugeraho.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wunganira Dr Christopher Kayumba, akunganira kandi Cyuma Hassan Dieudonné, akanunganira Nkusi Jean Bosco, yatangarije itangazamakuru aho dossier ya Nkusi igeze. Yagize ati : « Yavuze ko yagombaga gusomerwa kuri 15/04/2022, byimurirwa kuri 27/04/2022, ariko nabwo ntirwasomwa, rwimurirwa ku itariki itazwi ». Me Ntirenganya abajijwe icyo avuga ku buryo umukiliya we afunze, yagize ati : « Yambwiye ko afunze mu buryo bubi cyane, bwa kinyamaswa, ho yakuwe mu ihema, ajyanwa gufungirwa mu kazu gato cyane ku buryo atabona uko aryama, kandi iyo imvura iguye imunyagira ». Yongeyeho ati : « Ubu simperuka kumusura ariko ubwo mperuka yo yambwiye ko bamujugunyira ibiryo byagaze, amasaha yo kurya yarenze, kandi ngo ntanywa amazi kugira ngo adashaka kujya ku bwiherero kandi atabyemerewe, ngo yemerewe kujyayo rimwe ku munsi, mu gitondo gusa, kandi akaba agiye kwicwa n’umwuma ».

Abajijwe icyo bakora iyo uwo bunganira afunzwe muri conditions mbi nk’izo zitameze nk’iz’abandi, yagize ati:

«Iyo tubivuze mu rukiko batubwira ko nta bimenyetso tugaragaza. Ikibabaje ni uko ataremererwa kuvurwa, ku buryo ubuzima bwe buri mu mazi abira, ejo cyangwa ejo bundi wakumva ngo yanapfuye ». Ati : « Nta kindi abanyamategeko twabikoraho kuko tutemerewe kwinjira muri gereza, ngo tujye kureba aho barara ».

Umunyamategeko avuga ko bahawe itariki yo kuburana kuri 14/04/2022, nyuma mu bwanditsi bw’urukiko babwira abunganira mu mategeko ko urubanza rwimuwe, bigira mu bindi, nyuma batungurwa no kumva ko kuri iyo tariki Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwabahatiye kuburana batunganiwe. Ibi rero ni bya bindi batangiye kera byo kubahimbira ibyaha bitabaho, noneho ubushinjacyaha bukabona buzasebera mu rukiko, rugahitamo kugambana n’aba greffiers, kugira bayobye uburari, babeshye abanyamategeko babunganira ko urubanza rwasubitswe, nibarangiza bababuranishe batunganiwe. Ni nako byagenze uwo munsi.

Umunyamategeko Ntirenganya avuga ko kuba abo bunganira barasabye ko urubanza rusubikwa, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukabibima, ahubwo rukabategeka kuburana batunganiwe, bambuwe uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga. Ibi rero ni bimwe duhora tuvuga, mu Rwanda hakurikizwa amabwiriza yatanzwe kuri téléphone, ntihakurikizwa amategeko yanditse. Iyo akurikizwa baba baraburanishijwe bunganiwe.

Me Ntirenganya avuga ko ko uwo yunganira atari kubona uko yandikwa kuko aho afungiye mu kato agerwaho n’umucungagereza umwe, kandi uwo aba amufata nk’umwanzi, ntiyamwemerera kwandika ibaruwa ijuririra urukiko umwanzuro rwafashe wo kumuburanisha atunganiwe. Akomeza avuga ko uwo yunganira afungiye mu kato kuva kuri 18/10/2021, kandi mu by’ukuri si urukiko rwabitegetse ahubwo ni gereza yabisabwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu. Asanga kandi uko afunze binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, kuko ibyo akorerwa ari iyicarubozo rikabije.

Ubu aho urubanza rugeze ategereje gusomerwa ku itariki atazi, atanyurwa n’imyanzuro akaba yemerewe kujuririra Urukiko Rukuru rukorera mu ifasi Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rurimo. Birababaje rero kuba yarabunye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo none akaba umwaka n’ukwezi n’iminsi 10 akiburana iminsi 30 y’agateganyo (détention provisoire). Twibutse ko mu bushakashatsi Dr Christopher Kayumba yakoze muri gereza muri 2019 yasanze umuntu umwe muri batanu, ni ukuvuga 20% aba afunze akiri umwere, atarahamwa n’ibyaha, ibyo nyine bita iminsi 30 y’agateganyo, ukibaza icyo babikorera ukakiyoberwa, uretse ubugome bwokamye iyi ngoma y’agahotoro ya FPR-Kagame.

Ibyaha aregwa byagiye bihindagurika kugeza mu rukiko aho noneho ubu ashinjwa ibyaha… birimo:

  • Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo;
  • Ubujura bukoresheje kiboko ;
  • Kwiyitirira umwuga utari uwawe cyangwa impamyabumenyi. Tubibutse ko ibi byaha byose ari ibihimbano kuko kuri buri rwego byagiye bihindurwa, bikarangira yimwe uburenganzira bwo kunganirwa kuko babonaga yatsinda.

Mwishywa wa Nkusi Jean Bosco witwa Mushimiyimana Henriette yabwiye abanyamakuru ko yamusuye ku wa gatanu tariki ya 22/04/2022, ntiyemererwa kumubona ariko amenya amakuru ko akato afungiyemo yakajyanywemo ku itariki ya 12/04/2022, afungirwa ahantu hato atabasha kuryama, no kurya ntarya. Ngo umwuma urenda kumwica kuko yanga kunywa ngo adashaka kujya kwihagarika kandi atabyemerewe.

Uyu mwishywa we avuga ko icyo azira bakigize politiki kandi mu by’ukuri arazira ubutaka bwa Se witwaga Murekezi Augustin, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu butaka bwatwawe n’Akarere ka Gasabo, gakatamo ibibanza 20 karabigurisha ariko bamwima ingurane, none agiye gupfa abizize. Bahengereye ikibazo cyarageze ku rwego rw’Umuvunyi yaranategetse ko babasubiza ubutaka bwabo, baramufata baramufunga, afungishwa n’uwitwa Mudenge Jean Paul utuye mu butaka yaguze n’Akarere ka Gasabo, none ntiyemerewe kuvugana n’umuryango we ngo ababwire aho ikibazo cyari kigeze ngo gikurikiranwe. Umuryango urimo mushiki we Gahongayire Christine uvuga ko bafite amakuru ko Nkusi Jean Bosco amaze imyaka myinshi cyane yarabwiwe n’abapolisi n’abasirikare bakuru babatwariye ubutaka ko bazamugirira nabi.

Mu kwanzura rero twavuga ko RCS ikwiye kubazwa iri yicarubozo ikorera Nkusi Jean Bosco, ikabazwa n’impamvu adafungiye mu buryo bumwe n’abandi. Nawe agahabwa uburenganzira nk’ubw’abandi bafunze. Turasaba inzego zose n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’impirimbanyi ko bose bashyira hamwe ijwi bakavugira iyi nzirakarengane ifungiwe mu iyicarubozo aho ari mu kato i Mageragere.

FPR, UKOMEJE IYICARUBOZO KU NZIRAKARENGANE, GIRA UGENDE NTITUZAGUKUMBURA !!!

Uwamwezi Cecile