ABAKOZI BA KAGAME BATANGIYE GUTERA UBWOBA UMUNYAKENYA GERMAIN KAMWALA MOLA: NGO NAHAGARIKE IBYO ARIMO, BUMVIKANE CYANGWA BAZAMURANGIZE.

Spread the love

Kuva ku mugoroba wo kur’uyu wagatanu taliki ya 22 Ugushyingo 2019 Bwana Kamwala Mola, yatangiye kwakira telefone zimutera ubwoba zivuye mu Rwanda harimo n’izimubwira ko ibyo ari gukinamo atabizi. Ngo nakomeza gahunda afite yo gutamaza u Rwanda ngo azabisigamo ubuzima!

Kuri telefone ya Bwana Mola,haragaragaraho nomero zavuye mu Rwanda zamuteraga ubwoba. (Screenshot photo)

Ni nyuma y’inkuru twasohoye kuya 08 z’uku, aho twababwiraga ko uyu Munyakenya agiye kujyana Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ruri Arusha muri Tanzaniya, aregera ihohoterwa yakorewe ubwo yarafungiwe mu Rwanda.

Muri iyo nkuru, twababwiye uburyo yashimuswe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zimukuye muri gereza ya Nyanza, zikamumarana iminsi 18 zimukubitisha amashanyarazi, ashyirwa mu cyumba kitarimo umwenge n’umwe nta buhumekero kandi nijoro bagasukamo amazi ngo adasinzira…, bamwima ibyo kurya ndetse bakajya banamubuza kujya ku bwiherero. Twaje kumusobanuza neza, atubwira ko babanje kumujyana mu ishyamba rya Nyungwe bamutera ubwoba ngo bagiye kumwica bamujugunyemo…Yatubwiye ko adashobora kwihanganira ibyo yakorewe!

Ikindi gituma ashaka kurega ubutegetsi bwa Kagame ni amafaranga ye  amadorari y’Amerika ibihumbi mirongo itanu na birindwi magana ane  (57,400$) ahwanye na miliyoni mirongo itanu n’ebyiri ibihumbi mirongo irindwi n’umunani na magana ane y’amanyarwanda ( 52,578,400 Rwf), Banki  ya “Access Bank Rwanda” yarigishije ifatanyije cyangwa ibyumvikanyeho na Leta y’u Rwanda .

Usibye ibyo kurega Leta y’u Rwanda mu nkiko, Bwana Kamwala Mola, yanakubiye amabi yayo yose mu gitaba yise “Equal Right for All” ateganya kumurika ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2019 i Nairobi mu Kenya. None mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo icyo gikorwa kibe, abakozi ba Kagame basaze basizoye, telefone ziracicikana zimutera ubwoba ngo nahagarike ibyo arimo!

Nkuko twabitangarijwe na nyirubwite Kamwala Mola, mu bihe bitandukanye nomero +250788641016 na +250784009189 zamuhamagaye zimubwira kwihutira guhagarika ibyo kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko, bitaba ibyo ngo bakazamurangiza!

Mu wundi mwanya, indi telefone +250788453843 nayo yaje guhamagara Bwana Kamwala Mola, imubaza kuby’igitabo yenda gusohora kandi kikaba hari aho kivuga u Rwanda. Uyu we ngo yamubwiye ko niyibeshya akagisohora nta kabuza azicwa!

Bwana Mola, yahamagawe na telefone bakunda kuvuga ko ari iza’abayobozi n’abantu bakomeye +250788308632 uyu yamubwiye ko yitwa Eugene Kabasha wo muri Police y’u Rwanda…!

Nyuma y’amasaha make noneho hahamagaye abameze nk’abayobozi, basa n’abavuga boroheje imvugo. Ukoresha nomero +250788308632 yamubwiye ko yitwa Willy kandi ko ari mu mutwe w’abarinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) amusaba ko yareka gusohora igitabo no kujyana Leta mu nkiko ubundi bakumvikana. Nyuma ye hahamagaye +250788302946 uyu we ngo yamubwiye ko yitwa Eugene Kabasha akaba akora muri Police y’u Rwanda. Nawe yamubwiye nk’uko uwo wiyise Willy yamubwiye!

Uwitwa Willy wo mu mute urinda Kagame, nawe yahamagaye: +250788302946, ngo baramusaba ko bumvikana…Yumvikane n’impyisi!

Bwana Kamwala Mola, ugifite ihahamuka y’ibyo u Rwanda rwamukoreye yihutiye kugeza iki kibazo ku gipolisi cya Kenya kugira ngo yishinganishe nibinaba ngombwa bakore iperereza kuri aba bari kumuhamagara baturuka mu Rwanda bamukangisha no kumwica.

Leta ya Kagame ikora bugurube igashaka kugaragara nk’inyange, ubu iyo igitabo kiba kiyivuga neza iba yitegura kuzaba yateye amatako muri Kenya, mu muhango wo gushyira ku mugaragaro kiriya gitabo. Ariko kuba kirimo amabi yayo, ubu abicanyi bayo barasya batanzitse. Kagame ubwe aherutse kwiyemerera ko abicanyi be aribo biciye Seth Sendashonga muri Kenya imyaka myinshi ishize. Kuba Mola yagira ubwoba n’impungenge z’umutekano we bifite ishingiro, kuko Kagame n’abicanyi be basa n’abatagira umutima! Ntibazi aho imipaka y’u Rwanda igarukira!

Bwana Kamwala Mola, yadutangarije ko byanga bikunze igitabo azagisohora kandi ko ikirego cyamaze gutegurwa, ko kujyana Leta ya Kagame mu rukiko ari ntabanduka ari ntagisibya!

NTAMUHANGA Cassien