LETA-MPOTOZI YA KAGAME NONEHO YAHISEMO KWICISHA INZARA ABATUYE BANNYAHE

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Nk’aho kubasenyera no kubasiragiza mu nkiko bitari bihagije, icyemezo cyo kubicisha inzara nicyo cyafatiwe abatuye muri Kangondo na Kibiraro, ahazwi nka Bannyahe. Ni icyemezo cyatunguye buri wese wacyumvise kuko ntaho kirabaho mu mateka y’isi yose. Ni icyemezo cyafashwe na Leta, gitanzwa na Prudence Rubingisa, Mayor w’Umujyi wa Kigali, ubwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 15/09/2022, yagiranaga inama y’umunsi umwe n’abaturage bashwiragijwe muri aka gace, wagira ngo ntikakiri ak’u Rwanda kuko amabwiriza akagenga akarishye, bakaba barabuze n’uw’umuti wabacira akari urutega, ngo abatabare cyangwa abatabarize. Ni icyemezo cyahise kigira ingaruka z’ako kanya bituma abenshi mu bahatuye barara rwantambi.

Iki cyemezo cyatunguranye kuko abasigaye muri Bannyahe, nyuma yo gusenyerwa ku maherere, noneho babwiwe ko nta gahunda yo kurya cyangwa kunywa, ko nta gahunda yo guhaha, nta gahunda yo kumva iradiyo cyangwa kureba televiziyo. Aba baturage bamenyeshejwe kandi ko nta gahunda yo gushyira umuriro muri telefoni, yewe ngo na gahunda yo gukaraba yahagaritswe. Babujijwe kongera guteka kugira ngo uw’inzara izatobora igifu azibwirize asohoke, yinginga asaba kwerekwa icyerekezo cyatuma abasha kugarura ubuzima. Ibi byemezo birakarishye akaba ariyo mpamvu twabagereyeyo ngo twumve uko babyakiriye.

Nk’uko bisanzwe iyo ugeze muri aka gace wakirwa n’amarira, agahinda gakabije n’uruhuri rw’ibibazo, ariko ibi byemezo bya Leta noneho byatumye babura ayo bacira n’ayo bamira, baraharirwa baranyukirwa. Nyuma y’iyi nama, abaturage babwiwe ko guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16/09/2022, nta boutique n’imwe ifungura, ko kandi nta wongera kubona amazi n’umuriro. Babwiwe ko nta muturage wemerewe kongera gusohoka mu nzu iwe cyangwa hagira abaturanyi bamusura, ngo batava aho babona ibyo kurya n’ibindi bakeneye. Babwiwe kandi ko amavuriro yose afunze ku buryo uzajya arwara ari ukugwa mu itongo rye.

Aba baturage bagiye imyaka hafi itanu bajujubywa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR, babwiwe ko nta wuzongera gusohoka mu nzu ye kugeza ubwo bazemera kujyanwa aho ubutegetsi bushaka, baba bahemera cyangwa batahemera. Iki cyemezo cyafashwe mu buryo bukomeye nyuma y’aho Mayor w’Umujyi wa Kigali, yari amaze gutangariza abaturage bo muri aka gace ko kwimuka ari itegeko, ko ari ihame kandi ko bitagomba kurenza iminsi ibiri uhereye ku wa Kane. Babwiwe ko ku munsi wa Gatatu, ni ukuvuga ko Cyumweru , nta muntu ugomba kuba akihasigaye, ndetse nta n’uzaza kuhasengera kuko insengero zose zizaba zifunze.

Aho bimurirwa ni mu Busanza, ariko amazu ariyo ntiyabakwira bose uko bangana, nk’uko bamwe muri bo babyitangariza. Bavuga ko hari abajyanyweyo baragaruka kuko amazu yabaye make kandi nta yandi yubatswe. Aha rero niho abantu batandukanye batangiye kwibaza niba u Rwanda rutayobowe n’abarwayi bo mu mutwe, kuba bimura abantu ku ngufu, nyamara ntaho kuberekeza hahari, nta n’indi gahunda ihari.

Mu bucukumbuzi twakoze mu minsi yashize twamenye ibihabanye n’ibirimo gutangazwa, ko mu Busanza hari amazu aciriritse, kandi atubatse neza ku buryo ashobora kubagwa hejuru, ariko bakirengagiza ko abajyanyweyo mbere bahawe amazu meza kandi akomeye, aba baturage basigaye bakibaza impamvu badafatwa nka bagenzi babo, aho bivugira ko ari igihano barimo guhabwa kuko hari abatakambiye inkiko ariko biranga biba iby’ubusa.

Ikindi kidatangazwa ni uko hamaze kwimurwa imiryango 626 kugeza ubwo iyi nama yabaga. Hari hakenewe kwimurwa imiryango 2461. Ni ukuvuga ko hari hasigaye imiryango 1835, ikaba igiye guhura n’akaga ko kwicirwa n’inzara mu mazu n’ubundi yari yarabasenyeweho nta handi ho kwerekeza bafite. Ikinyoma cya Mayor w’Umujyi wa Kigali dukwiye gukubitira ahakubuye n’uko yatangarije muri iyi nama ko hasigaye kwimura imiryango irenga gato 600 ikaba itageze no kuri 1/3 cy’imiryango igomba kwimurwa. Icyo bivuze ni uko hari imiryango igera ku 1250 itabonerwa amazu n’ubwo yaba ishaka kwimurirwa aho mu Busanza.

Iyo urebye iyi mitegekere ya FPR itagira igenamigambi rihamye, usanga nta handi iganisha u Rwanda uretse mu manga. Uhita kandi wibaza icyateye Leta kwicisha inzara abaturage bene kariya kageni, kandi ntaho kubajyana hahari. Mbere hose bavugaga ko bubatse amazu 1050 akaba rero ugereranyije n’abagombaga kwimurwa bose, ari make cyane ku buryo bose atabakwira. Abantu rero bakomeje kumvikana ku mbuga nkoranyambaga nta n’umwe werekana ko yishimye, bamwe bakabicamo imigani ngo bitabagiraho ingaruka.

Aha rero niho uruhuri rw’ibibazo rutangirira. Ese bizagenda bite ko imiryango igomba kwimurwa iruta kure amazu ahari? Uyu munsi amatangazo ariko gutangwa n’indanguraramajwi iziritse kuri drone avuga ko aba baturage bagomba kwimuka ku kibi na cyiza, ko ari ihame ndakuka batagomba kurengaho.

Ku itariki ya 15/09/2022, ubwo gasopo ya nyuma yatangwaga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yihanangiriza abatuye Bannyahe, ababwira ko bagomba kwimuka, yanababwiye ko uzabura inzu mu Busanza azaba yihombeye kuko bakomeje kubingingira kujyayo zigihari zikarinda iyo zibashiriraho. Ese kuba amazu yateganyijwe ari make, ikosa ni iryande? Umujyi wa Kigali se ntiwari ufite imibare y’imiryango igomba kwimurwa? Ntiba se nta mazu ahagije bubatse baricisha abaturage inzara ngo biyimure bajye hehe?

Ibi byose ni bya bimenyetso duhora tuvuga bya FPR igeze mu marembera, ikaba ifata ibyemezo bipfuye kandi bigamije kugirira nabi abaturage. Ese ninde utabona ko ibyemezo bidashingiye ku mategeko bishyiriyeho bigamije kwica urubozo abaturage b’inzirakarengane?

Ikindi cyatunguye abaturage bo muri Bannyahe ni ukuntu bafungiranywe mu mazu ngo inzara nibarembya bagende shishi itabona, kandi bamwe muri bo, haburaga icyumweru kimwe ngo basomerwe mu rubanza baburanyemo n’Umujyi wa Kigali basaba guhabwa ingurane ikwiye. Ubu Rubingisa ntiyari abizi?

Aho kugira ngo iyi ngirwa-muyobozi ikomoze ku isomwa ry’urubanza yakomeje kuvuga ko kwimuka ari ihame, akabisubiramo kenshi, abari aho bose bagwa mu kantu, babura ayo bacira n’ayo bamira. Ikibazo ni uko Pudence Rubingisa yari yigize mwiza avuga ko aje kubatabara kugira ngo batazihitanwa n’ibiza by’imvura byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, aho cyavuze ko hagiye kuzagwa imvura nyinshi mu minsi iri imbere. Yarindaga abatega imvura se iyo batabasenyera bari babaye iki ko bahatuye imyaka n’imyaniko.

Muri iyi nama yabaye nko gutanga amatangazo kuko nta muturage wari wemerewe kugira ikibazo abaza. Uwazamuraga akaboko ngo abaze ikibazo abapolisi na DASSO babaga bamuteye imboni bagahita bamusanga bakamutwara amaguru adakora hasi ngo arashaka kugumura abasigaye.

Abanyamakuru bigenga bari bakumiriwe, bigiye guhumira ku mirari, Radio Rwanda igiye gutangaza ibyabereye hariya yumvikana yogeza ubwiza bwa Busanza nk’uko isanzwe ibigenza. Ibi rero ni bimwe FPR ikora byo kwicira abantu ku rwara, yarangiza ikabakina ku mubyimba, ibashinyagurira, inabishima hejuru.

Mu kwanzura rero twababwira ko akarengane gakorerwa aba baturage ba Kangondo na Kibiraro kamaze kurambirana. Ntako batagize ngo batabaze ariko ikibazo cyarirengagijwe nyamara bitwa ngo bafite intumwa za rubanda zibavuganira. Zabavuganira iki se ko atari bo bazitoye kandi zigomba gushimisha abazigabiye imyanya? Nyamara ubu umwaka utaha bazahirahira baza kubasaba gutora amashyaka yabo!!! Birababaje kuba Leta yishimira ko yafungirana abaturage bayo ngo bicwe n’inzara basohoke bangare. Mbere y’uko dusoza, twanababwira ko ijoro ryo ku wa 15 rishyira uwa 16 Nzeri 2022 ryabaye ribi cyane kuko abaturage bose bagoswe n’inzego z’umutekano, ugerageje guhunga akagarurwa akubitwa, ariko nta bapfira gushira,

hari abagerageje guhunga, barabishobora, ni nabo barimo gutabariza abari mu kaga, kuko umwijima wacuze hose nyuma yo gukupa amazi n’amashanyarazi. Kuri uyu wa Gatanu, hari abari bagifite umuriro mu ma telefoni, ariko uwafatwaga ahamagara yahitaga ayamburwa, ku buryo natwe tutazi ikigiye gukurikiraho.

Iri yicarubozo rero nta kundi ryarangira uretse kwihutisha Impinduramatwara Gacanzigo kugira ngo akarengane gacike, buri muturage abeho mu Rwanda rumuhesheje ishema, kandi ntazongere kubona bibaho intambara umunyarwanda arwana n’undi, ahubwo tukazagira igihugu cyiza twaraga abana bacu bagasigara bishimye, iby’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwaragiye mahere nk’amahembe y’imbwa.

FPR, AHO WAHEREYE UBUZA UBURYO ABATURAGE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!