IMISHINGA BARINGA FPR IKORESHA ISAHURA U RWANDA

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Tumaze iminsi tubagejejeho umushinga wo gucukura nyiramugengeri ahubatswe uruganda mu Gishoma, mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba. Twari twabasezeranyije ko tuzabakomereza ubushakashatsi kugira ngo tubagezeho impamvu imishinga myinshi FPR itangira ihita iburirwa irengero ukagira ngo yariwe n’imbeba. Si uyu wa nyiramugengeri wonyine wariwe n’imbeba hari umushinga wa Rukarara wari gutanga amashanyarazi angana na 18 MW ariko ukaba warahagaze utanga 4 MW.

Uwa Nyabarongo I Hydropower Plant wubatswe mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro, na Compagnie y’Abahinde yitwa Angélique International, wagombaga gutanga 28 MW ariko byarangiye utanze gusa 14 MW kuko wari ufite tribunes ebyiri kandi zitari gukorera rimwe. Hari kandi uwa Nyabarongo II Hydropower Plant waheze mu magambo, wo wari kubakwa hagati ya Gakenke na Kamonyi ahitwa i Ngamba. Kuri iyi mishinga y’ingufu yariwe n’imbeba hiyongeraho iyo mu buhinzi yagiye iribwa n’imbeba kubeba kwigwa nabi.

Muri iyi mishinga yo mu buhinzi harimo uruganda rutunganya ibikomoka ku myumbati rwubatswe mu Ngororero nyamara nta myumbati bahinga, urundi rw’imyumbati rwubakwa i Kinazi muri Ruhango nyamara umusaruro ari muke cyane ku buryo umuturage yagombaga gutanga ibilo 20 by’imyumbati mibisi kugira ngo abashe kwigondera ikilo kimwe cy’ifu. Twababwiye kandi urwo gutunganya soya i Kayonza rwahubatswe itahera, n’urw’umutobe i Rwamagana rwaguriwe imashini yo gukora umutobe igakora igikoma.

Twababwiye kandi amahoteli yubatswe hirya no hino nka Burera na Rusizi akaba arengeje imyaka 10 adakorerwamo kuko imishinga yaje itizwe neza, ihita iribwa n’imbeba. Nta wakwibagirwa uw’amashanyarazi ya Gisagara wamaze icyumweru kimwe ugahita uburirwa irengero.

Uruganda rwa Gishoma rwariwe n’imbeba.

Twababwiye kandi uwa Kivu Watt Power Plant watangijwe muri 2012 biteganywa ko uzamara imyaka 4 ugatangira gutanga amashanyarazi muri national glid, ariko hakaba hashize imyaka 6 ntacyo uratangira gutanga kandi waratwaye akayabo katagira ingano, igahinduka imishinga ya baringa iba yatwaye akayabo, ariko amafaranga yose akigira muri FPR, icyo umushinga wari ugamije kugeza ku baturage bakagitegereza bakakibura, bakazasigara baririra mu myotsi, bagorwa no kwishyura amadeni Kagame yafashe!!!

Mu minsi yashize twabonye ku rubuga rw’Akarere ka Karongi, www.karongi.gov.org, ko Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yatangije uruganda rwa Gaz Méthane muri aka Karere, ku wa 18/08/2022, byatumye nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, dusubukura ubushakashatsi twari twasubitse bwo gucukumbura uburyo FPR izana imishinga ya baringa kugira ngo ibone uko isahura igihugu ibicishije mu makompanyi yayo yibumbiye muri Crystal Ventures.

Twamenye ko ku itariki ya 18/08/2022, kuva saa tanu (11h00) kugeza saa saba (13h00), Edouard Ngirente yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rwa Gaz Méthane, ruzacukura mu kiyaga cya Kivu, ikazakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo gucana mu ngo, gutwara ibinyabiziga no gukoresha mu nganda, bikazatwara imyaka 2 ngo rube rwuzuye.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w’imburakamaro wa MINALOC, JMV Gatabazi, Minisitiri wa MININFRA, Erneste Nsabimana, Guverineri w’Iburengerazuba, Francois Habitegeko, Mayor wa Karongi, Vestine Mukarutesi n’abandi. Ibi rero byatumye dutekereza kuri iyi mishinga baba batubwira ko izabyara ingufu zo gukoresha ibintu bitandukanye, ariko bikarangira iburiwe irengero, nk’aho yariwe n’imbeba.

Twatekereje gusesengura umushinga ku mushinga, uyu munsi tukaba twabahitiyemo igice cya mbere kivuga kuri Gishoma Peat Power Plant ya Gishoma na Kivu Watt Power Plant ya Rubavu kugira ngo turebe niba uyu watangijwe i Karongi nawo utazaribwa n’imbeba, kuko nta kindi iba igamije uretse gutuma FPR ibona uko isahura igihugu.

Ubu ni ubujura bukabije tutatuma butambuka tudakubitiye ikinyoma akakubuye. Nimureke ibi tubirebere hamwe duhereye ku mushinga wa Nyiramugengeri- Gishoma Peat Power Plant:

Amateka ya nyiramugengeri yo mu Gishoma ni maremare cyane kuko watangijwe n’Ababiligi bayicukuraga bakajya kuyikoresha mu ruganda rwa Sima muri Congo. Umushinga waje guhagarara mu 1960, ubwo Congo yari ibonye ubwigenge, Ababiligi basubiye iwabo, basiga bangije bikomeye uruganda rwa sima muri Congo, ruhagaze bituma nyiramugengeri itongera gukenerwa.

Byatwaye imyaka 25 kugira ngo Leta y’u Rwanda, mu 1985, ku kabanga yari yibiwe na Mobutu ko mbere y’ubwigenge Congo yari ifite uruganda rwa sima kandi bayitwikishaga nyiramugengeri yavaga mu Gishoma, yiyemeza nayo gutangiza uruganda rwa sima, rwubakwa mu kibaya cya Bugarama, hari muri Cyangugu y’icyo gihe. Rumaze kuzura hari hasigaye gucukura nyiramugengeri noneho aho kujya muri Congo igakoreshwa mu Rwanda, mu ruganda rw’u Rwanda aho kujya gukoreshwa muri Congo kandi ari ibihugu byigenga byombi.

Muri uwo mwaka wa 1985, u Rwanda rwitabaje impuguke zatanzwe na Banque Mondiale, maze zikora inyigo kuri nyiramugengeri ya Gishoma, ariko zisanga igihe gishize hadakoreshwa (imyaka 25) yarivanze n’igitaka, yarataye ubuziranenge, ku buryo itakoreshwa mu ruganda rwa Bugarama, ko hashakwa ahandi yava, cyangwa hagakoreshwa mazout mu gutwika sima. Ahandi hava nyiramugengeri harabuze, hakoreshwa mazout kugeza uyu munsi. Ibyo byatumye sima yo mu Rwanda ihenda cyane kurenza iva muri Tanzania, Uganda na Kenya.

Mu 2015, ubwo Prof. Nshuti Manasseh, wari CEO wa Crystal Ventures yaguye kuri raporo Banque Mondiale yakoreye u Rwanda, mu 1985, yiswe “Fuel Peat Resources in Developing Countries”, yerekanaga, ku rupapuro rwa 94, ko nyiramugengeri yo mu Gishoma n’iyo mu gishanga cya Nyanza, huzuyemo ibitaka byinshi, itakoreshwa mu ruganda rwa Bugarama rwari rutangiye guhomba, abibonamo amahirwe menshi, ayabwira FPR, ibisamira hejuru, bazana Abashinwa, basinyana amasezerano.

Aya masezerano yavugaga ko Abashinwa bazazana ibikoresho byo mu ruganda birimo ama fours, FPR igatanga nyiramugengeri kandi babizi neza ko yangiritse, yivanze n’ibitaka, nyuma y’imyaka 50 idacukurwa. Gusa kuko FPR yari izi icyo izakuramo yakoze uwo mushinga huti huti, amazu arubakwa, FPR itangira kubara inyungu zayo ako kanya.

Amazu amaze kuzura FPR yahise izamuka mu bukungu ku buryo bukomeye, ariko bigeze igihe cyo kuyikoresha Abashinwa bavumbura ko iyo nyiramugengeri idashobora gukoreshwa mu gutwika sima kuko yabicira amamashini, umushinga wa Gishoma Peat Plant imbeba ziwuriye gutyo, kabindi na buki, mpiru na nyoni!!!

Ubu ni bumwe mu butiriganya FPR ikoresha ngo isahure igihugu kuko yubatse uru ruganda ibizi neza ko nyiramugengeri itazakora, ariko Crystal Ventures yo yari yamaze kuvana amafaranga atagira ingano mu kubaka amazu yagombaga gukorerwamo n’uruganda rwa nyiramugengeri. Mu myaka ibiri ishize raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya Kagame yagaragaje ko uru ruganda rwahombeje imari ya Leta ariko birangirira aho ngaho.

Iri tekinika Prof. Nshuti Manasseh yariraze umukobwa we kuko uyu mukobwa aherutse kwitaba PAC, ku wa Kabiri, tariki ya 13/09/2022, abajijwe ibisobanuro ku masezerano y’ubukode hagati y’ikigo cy’imiturire cya Kagame Rwanda Housing Authority (RHA) na RSSB ku nzu Intara y’Amajyepfo ikoreramo yavuze ko ntacyo ayaziho, abajijwe uburyo ubukode bubarwa avuga ko ntacyo abiziho, nyamara ari umunyamategeko wa Rwanda Housing Authority, PAC ihita imusohora nyamara yari azi icyo akora kuko muri miliyari 7.4 z’amanyarwanda Rwanda Housing Authority yishyurira ibigo 32 bya Leta ya Kagame aho bikorera ku mwaka, amenshi ajya muri FPR. Ese Leta ikodesha aka kayabo kose kuko yananiwe kwiyubakira amazu yo gukoreramo cyangwa ni ubushake buke n’ubusahuzi bwokamye FPR?

Mu mibare yoroshye kubara ni kuvuga ko Leta ya bamwe ya FPR yishyura miliyari 7.4 FRW ku mwaka yo kwishyurira ubukode ibigo 32 bidafite aho bikorera, bivuze ko yishyura 231,250,000 FRW kuri buri kigo, buri mwaka, ibyo nabyo bigasobanura ko buri kigo cya Leta cyishyurirwa aho gikorera nibura 19,270,833 FRW. Bashatse buri kwezi bakubaka inyubako yakorerwamo ikigo cya Leta, maze mu mwaka umwe ibigo bya Leta byose bikodesha aho bikorera, uko ari 32, bikaba bifite ahabyo kandi bigatwara arengaho gato 616,666,000 FRW. Ibyo byatuma mu mwaka umwe gusa Leta yaba yungutse arenga miliyari 6.7 FRW. Ibi rero nta wabitekereza kuko uwakabitekereje ni nawe ufite amazu akodeshwa ku buryo atifuza ko ibigo bya Leta byiyubakira amazu.

Nyuma y’uwo mushinga, nanone nimureke turebere hamwe undi mushinga wa Gaz Methane- Kivu Watt Power Plant:

Ku itariki ya 18/08/2022, Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yagiye gutangiza uruganda ruzabyaza amashanyarazi Gaz Méthane yo mu kivu, i Karongi, ku Kibuye, ariko ibi nabyo bituma umuntu wese utekereza yibaza icyo undi mushinga wa Kivu Watt wamaze.

Dukora ubu busesenguzi, icyadutangaje ni uko ku itariki ya 16/05/2016, Kagame nawe yari yagiye gutangiza umushinga nk’uyu w’uruganda rwari gucukura Gaz Méthane mu Kivu, rwari rugiye kubakwa i Rubavu. Uru ruganda rwari guhita rushyira amashanyarazi, muri national glid, angana na 25 MW, agahita akoreshwa, ndetse rugasagurira na RD Congo ! nyamara nkuko buri wese yabibonye uyu mushinga nawo wahise uribwa n’imbeba hadaciye iminsi!

Dukurikirana uru ruzinduko rwa Edouard Ngirente, nta na hamwe twigeze twumva avuga ko u Rwanda rusanganywe umushinga nk’uwo. Impamvu atavuze uwo Kagame yatangije mu myaka 6 ishize ni uko nyine yari azi neza ko imbeba zawuriye. Yari kuvuga se ko rwashoweho angahe? Rwinjirije iki Abanyarwanda ?

Dusesengura neza uruganda Paul Kagame yatashye, twahise tubona ko nta kuntu imbeba zitari kururya kuko twabonye ifoto yasohotse mu Mvaho Nshya, ku wa 18/05/2016, tubona akaryango k’uruganda katakwinjiramo n’imodoka nto, kandi tuzi ko inganda ziyungurura Gaz Méthane zikoresha imashini nini cyane, zifite numéro 20V34SG, zikorwa na société Wärtsilä Corporation yo muri Suède, zifite umurambararo wa 13 m, ubugari bwa 3.20 m n’ubuhagarike bwa 4.50 m, zigapima 136 Tones ku buryo zitakwinjiramo. Dutangiye kwibaza niba barazubakiyeho, nabwo dusanga ntibishoboka kuko zitegeze zakirwa ku ku kibuga cy’indege, kandi urebye ukuntu zingana, ntabwo zishobora kwinjira mu Rwanda ngo ntibimenyekane.

Iki nacyo ni ikinyoma dukwiye gukubitira ahakubuye kuko uru ruganda Kagame yatashye nta mashini rufite, cyane cyane ko mu mihango yo kurutambagira amagambo yavugiwe mu ihema, imbere y’uruganda, ntibigera batwereka bamutambagizamo imbere. Ni gute Perezida muzima yajya gutangiza uruganda, akahava batamutambagije hose ngo arebe imashini ? Iki kinyoma nacyo gikubitiwe ahakubuye n’ahakoropye ku Kivu!!!

Ibi rero byose byaratuyobeye, ariko twisobanurira ko ari andi mafaranga agiye kwinjira kuri comptes za FPR, ntazagirire akamaro Abanyarwanda, kandi nimara guhirima, abana b’u Rwanda bazasigara bishyura amadeni atagira ingano, ataragize n’icyo abamarira. Nta kindi cyari gukurikiraho uretse kumirwa no kubabara kuko izi nganda ebyiri urwa Rubavu n’urwa Karongi zitwa ngo zizacukura Gaz Méthane zizamera nk’urwa Gishoma.

Mu kwanzura rero twababwira ko amayeri yose FPR ikomeje gukoresha, ishyiraho imishinga ya baringa, ngo ibone uko isahura umutungo w’igihugu yamaze kumenyekana. Igisigaye rero ni uko FPR yamenya ko burya atari buno, hanyuma ntituyitakazeho umwanya, tugakaza ingamba zo gushyigikira Impinduramatwara Gacanzigo kugira ngo Abanyarwanda barebe ko bakongera guhumeka.

FPR, WASAHUYE KERA, IBYO WASAHUYE UZABIRUKA, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !!!