IMPENURE: INDI NTWARO YA FPR YO KUVANGURA NO GUTANYA ABANYARWANDA

Spread the love

Yanditswe na Uwamwezi Cecile

Muri iyi minsi ya vuba ishize Abanyarwanda batangajwe n’imvugo y’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavugaga ko “Leta itazihanganira abana bambara impenure kuko bishobora gutera irari abagabo bikabaviramo guhohoterwa, guterwa inda zitateguwe no kwanduzwa indwara”. Ndetse yikomye bikomeye abana b’abakobwa bitabira ibitaramo batambaye ngo bikwize, bisa nk’aho ari itoteza rigiye gukorerwa Abanyarwanda b’igitsina kimwe, bikaba n’ivangura rigiye gukorerwa Abanyarwanda muri rusange.

Abantu batandukanye batangiye gucika ururondogoro ndetse bamwe banibaza niba atari uburyo bwo kuvangura Abanyarwanda kuko impamvu uyu muvugizi yatangaga yasaga nk’aho zambura igice kimwe cy’abanyarwanda uburenganzira bwo kwambara ibyo bashaka. Ese ku mugani kwambara ibyo ushaka si uburenganzira bwa muntu? Ese abapolisi babuze ikindi bakora uretse kwirirwa barasa inzirakarengane no kwirukanka ku bakobwa n’abagore bambaye amajipo magufi, bo bita impenure? Ese ijipo yitwa impenure ari uko ireshya ite? Ni iyihe sano iri hagati yo gufatwa ku ngufu no kwambara ijipo ngufi? Ni uwuhe mwambaro ukwiye kwambarwa? Ese ab’igitsina gabo bo nta myambaro bagira ikurura bagenzi babo b’igitsina gore?

Ibi bibazo kimwe n’ibindi nibyo byatumye twinjira muri iki kibazo cy’impenure kugira ngo dufate umwanya uhagije wo gusesengura igituma FPR yumva impenure ari cyo kibazo gihangayikishije Abanyarwanda, niba atari indi ntwaro izanye yo kuvangura no gutatanya Abanyarwanda cyangwa niba atari ukubarangaza.

Bijya gutangira gufata indi ntera, Liliane Mugabekazi , w’imyaka 24, yagiye mu gitaramo cya Jay C muri BK Arena, agenda yambaye imyenda ibonerana bimuviramo gufatwa no gufungwa, ariko hahise haza andi mabwiriza yo kumufungura bitera kutabivugaho rumwe ndetse bizamura amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Kutihanganira ikinyoma rero nibyo byatumye Abaryankuna batahitamo kurebera.

Twebwe nk’Abaryankuna twemera ko “nta mwana wambara ubusa”. Niba hari umuntu utangiye kubona ko umwana yambaye ubusa biba bisobanuye ibintu bibiri: (1) Ko uwo wabibonye ararwaye; cyangwa (2) Uwo mwana ntakiri umwana ahubwo yarakuze. Kuba nta mwana wambara ubusa ni ihame kuko nabo FPR ivuga ko bambara ubusa ni abakecuru. Ntabwo wafata Mugabekazi wafunzwe ngo yambaye ubusa ngo umwite umwana kandi afite imyaka 24. Icyo dusaba rero cy’ibanze ni uko FPR yahitamo ko abapolisi bayo bazajya birirwa biruka ku bambaye impenure ariko ikavanamo ijambo “umwana”, kuko nta mwana wambara ubusa.

Izo FPR yita impenure usanga zambawe mu ma banques, zambawe mu isoko, mu nsengero, mu ndege, mu mahoteli, mu rugo, mu ma restaurants n’ahandi. Mbese ayo majipo magufi yahindutse umwenda w’akazi. Abapolisi ba CP John Kabera se bazazirwanya bashingiye kuki? Ese turi kurwanya impenure cyangwa turimo kurwanya abazambaye? Iki rero cyanyuma cyaba kibangamiye Itegeko Nshinga kuko cyaba ari ivangura.

Icyo tubona ni uko FPR ishaka gufata abambaye amajipo magufi ikabaremera ubwoko bwabo, ikabwita “Abahenure”. None ubwo Polisi izatangira guhangana n’abahenure aho guhangana n’abajura. Nyamara icyo FPR itazi ni uko icyo yita impenure kitidoda cyangwa ngo cyitere ipasi. Icyo ni kimwe. Icya kabiri, impenure kuri uyu si impenure kuri uriya, biterwa n’ijisho ry’ureba (Eye of the beholder). Ni kimwe n’ubwiza. Umwe yavuga ko uriya ari mwiza undi agashakisha ubwiza akabubura. Aho ntitugiye kubona abirukanwa mu kazi bazira ko bambaye impenure kandi wenda bazambaye babona ari “Rukubitihuku”? Rukubitihuku ni aya majipo igitsinagore cyambara ageze ku birenge ku buryo ahisha n’inkweto. Bakweruye se bakazigira itegeko?

Muri rusange ntabwo FPR yaca impenure nk’uko yaciye amashashi ya plastique atabora. Ishashi ni ishashi ariko impenure ubwo wasaba Kagame gushyiraho Iteka rya Perezida rigena ibipimo wajya munsi ukaba wambaye impenure kandi ubwo nabwo byaterwa naho uyambaye ayambariye kuko hari uwaba ayambariye munsi y’amabere yabona intozo za Kagame zigiye kumugeraho akamanura, ikibazo kikaba kirakemutse.

Bityo rero dusanga ikibazo u Rwanda rufite atari impenure, kuko kuva na kera ntabwo umunyarwanda yigeze agira umuco wo kwambara. Iyo bimeze gutya umukobwa yajya avuga ati: «Nyogokuruza yambaraga gutya, Nyogukuru yambara gutya, Mama yambaraga gutya, nanjye nzambara gutya, n’abakobwa banjye bazambara gutya», nk’uko bimeze mu Buhinde, mu bihugu by’abarabu cyangwa ahandi.

Ikiriho nta muco wo kwambara uri mu Rwanda. Twahereye ku bambaye ubusa buri buri, tugera ku bakingaho ishabure igahisha igitsina gusa, amabere ari hanze, tugera ku nkanda yari nini kurushaho, abazungu baje, ibyacu turabita twambara nk’abanyaburayi. None se Kagame icyo yita impenure ni iki mu by’ukuri?

Ubu se hari ubushakashatsi twavuga abambari ba Kagame bakora bwatwereka ko aba kera ari bo bahohoterwaga cyane? Ntabwo! Mu myaka ya za 60, 70 ba mamans babaga bose biyambariye mini-jupes. Tuvuge se ko ari bwo hari inda zitateganyijwe nyinshi ko MIGEPROFE yabaze abangavu batewe inda barenga 23,000 umwaka ushize gusa ? Bamwe se twabonye bo mu Murenge wa Ruganda i Karongi n’i Rusizi birirwa biruka inyuma y’abagabo kugira ngo babatere inda bajye gufata imfashanyo, baba bambaye impenure ?

Twe dusanga rero impenure ari urwitwazo rwo kubuza amahoro igice kimwe cy’Abanyarwanda kugira ngo bumve ko ivangura ryatangiye, hatangire havuke « Twe » na « Bariya », amaherezo tuzamarane dupfuye izo mpenure zinambarwa cyane cyane n’abana b’ibyo bikomerezwa. Ese higeze hibazwa impamvu zambarwa ?

CP John Bosco yagakwiye kujya kuri RTV atwereka ibyavuye mu bushakashatsi akatwereka ibyiza n’ibibi by’impenure, Abanyarwanda bagahitamo. Ariko ni ikibazo kuko FPR igeze mu marembera, nta kindi gikwiye kuyiranga, uretse kurangaza abaturage ishyiraho amabwiriza adashinga ngo abyine.

Ubu se tuvuge ko FPR yirengagije ko yashyizeho za Kisimenti, car free zones hirya no hino mu mijyi zo gusindiramo, kubyiniramo no gusambaniramo, iragira ngo bajye bahajya bambaye nk’ababikira b’Aba Clarisses? Cyangwa irashaka ko bazajya gusinda no guta ibitabapfu yambaye nk’abayisilamu?

Kuba FPR ikomeza kuzanamo kurinda umwana ihohoterwa si byo. Kubyitirira umuco wacu nabyo kuko, nk’uko twabivuze haruguru, nta muco wo kwambara tugira mu Rwanda. Tubaye tuwufite twaba dufite uruganda rw’ishabure, urw’inyonga, urw’impuzu, urw’inkanda, n’indi myambaro yose yambarwaga n’igitsina gore mbere y’umwaduko w’abazungu. Niba rero nta muco wo kwambara uhari, nibareke abantu bambare ibyo bashaka.

Birashoboka ko muri Tanzania, Congo na Uganda waca mini-jupes bakambara ibitenge. Mu Rwanda wazica ubereka uruhe ruganda rubakorera ibyo bambara ? Na UTEXRWA yo kuri Repubulika ya 2 isigaye ku izina gusa. Hanyuma Umuvugizi wa Polisi ngo aciye impenure ? Gute se? Niba se coupe yavuye muri Hong Kong cyangwa mu Bushinwa nzayambika abana banjye 5, aragira ngo nzayambike 2 abandi bagende babunuje ?

Abambari ba Kagame nibabanze bamenye ko mu Rwanda nta muco wo kwambara uhari, ahubwo biterwa n’imyaka. Uzasanga ejo byari ibigera ku birenge, uyu munsi usange ari ibigera mu mavi, ejo bizabe ibizirika amabuno, ejo bundi uzasange bahisha amabere n’igitsina gusa, bityo bihore bihinduranya. Amaherezo se ?

Ese abambari ba Kagame bigeze bamenya ko umukobwa wo muri za 80 na 90 wambaraga ipantalo yageraga mu cyaro bakamuvugiriza induru bamwita indaya ? Ariko ubu niyo igezweho. Ubu birakwiye ko abapolisi bahembwa imisoro y’Abanyarwanda bakwirirwa biruka inyuma y’abambaye impenure nk’aho babuze icyo bakora ? Birakwiye ko abashinjacyaha n’abacamanza birirwa bata igihe ngo baraburanisha abambaye impenure ? Kuki niba u Rwanda rufungurira abanyamahanga rutareka n’Abanyarwandakazi bakambara uko bashaka ? Ibi rero ni ukujijisha Abanyarwanda kuko umuco ni mpuzamahanga kurenza uw’u Rwanda gusa.

Twe na none nk’Abaryankuna dusanga aho kwirirwa wiruka inyuma y’abakobwa bambaye impenure ahubwo wafata uwo mwanya ubigisha umuco w’ubupfura, ugiye kwambara akareba niba ibyo yambaye bimuhesha ishema, kurenza uko wamwiruka inyuma n’imbunda ngo urashaka ko yambara uko ushaka. Ntibibaho !!!

Turashishikariza abafata ibyemezo mu Rwanda gutandukanya imyumvire y’abo n’iy’igihugu. Mu gihugu kigendera ku mategeko umuturage ntagira imyaka. Umuturage wese ni umuturage. Iyo wishe kanaka w’imyaka 60, ejo ukica agahinja k’imyaka ibiri uba wishe abanyagihugu babiri. Ntabwo tukiri mu gihe cya Yesu wahazaga abantu 5000, utabariyemo abagore n’abana. Itegeko Nshinga rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko. Ntidukwiye gushyiraho amategeko avangura cyangwa ashingiye ku mpenure. Kirazira kikaziririzwa! Umuntu n’uw’igihugu, aba agomba gufatwa mu cyiciro arimo. Gutekereza ko CP John Bosco Kabera yakwicara akagira abo afata nk’abana akababuza kwambara ibyo bashaka ni ikibazo kidakenewe.

Icyo FPR igamije mu mpenure nta kindi ni discrimination kandi nta hantu na hamwe yatugeza uretse kwibona twarangaye tugakurikira FPR, nyamara yo izi ko iri mu marembera. Ubu tugiye kubona hari abangirwa kwivuza, abasohorwa muri za restaurants, abangirwa gutega imodoka, abadahabwa ibyangombwa mu nzego z’ibanze, abasohorwa mu mashuri, n’ibindi nta kindi bazira uretse kwitwaza ngo Umuvugizi wa Polisi yaciye impenure. Ari mu bihugu byimakaje umuco wa demokarasi, twagakwiye kuba twarabonye CP John Bosco Kabera yarahise yegura nyuma yo kuvuga ariya mateshwa yabwiye isi yose. U Rwanda rwagorwa rwagorwa!

Twebwe nk’Abaryankuna, tubona impenure ya mbere iri mu gifu. Ibyo kurya birahenze cyane nk’aho bashyizeho gahunda yo kongera umusaruro, ikibazo cyabaye impenure. Impenure ya kabiri dufite iri mu mavi. Turahagarara ku cyapa bukatwiriraho kandi twarishyuye transport, abandi bakarara bakumbagara muri gare, hejuru y’igitugu cya FPR cyahariye service yo gutwara abantu companies zayo gusa. Nibabanze barwanye izo.

Impenure ikomeye dufite iri mu burezi aho twiga ibidashobora kudutunga kuko ireme ry’uburezi ryishwe ku bushake. Impenure zo mu maguru nta jambo zidufiteho, nta n’uwazibona atizeye ko ejo azaba akiriho.

Impenure zikwiye gushakirwa mu bavugabutumwa badashaka kwigisha abantu guhinduka ngo bahitemo ikibabereye. Bibiliya itubwira ko kera iyo umutegetsi yabaga yabaye mubi, abakozi b’Imana aribo bafataga iya mbere mu kubwira abaturage icyo bakora ngo bigobotore ingoma mpotozi, none abo dufite mu Rwanda ni ba Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice biyanditse mu misatsi ngo PK bivuze Paul Kagame.

Impenure zindi zikwiye kurwanya ni iziri muri gatanya. Imanza za divorces zikubye kenshi cyane ariko nta wushaka kumenya impamvu yazo, twibereye mu mpenure zo mu busa bwa Isimbi. Turashaka iki mu busa bwa Isimbi, ko iki kibazo umusizi Innocent Bahati yakibabajije bakamutugomwa ubuziraherezo ?

Impenure ziteye ikibazo ziri mu ndoke na ruswa zakwa n’abategetsi, izo mu maguru y’abakobwa ntacyo zidutwaye. Dushakire impenure mu kujijisha no kuyobya abaturage ubabeshya ngo bateye imbere aho kuzishakira ku kibuno cya Mugabekazi. Ni gute muri buze kubwira bariya bana mwashyiriyeho aho gusindira no gusambanira muri za car free zones ngo bambaye impenure ? Uramubuza se kuzambara ngo yambare iki ?

Impenure zikomeye ziri mu cyizere cy’ejo hazaza. Kuki twumva ko ibyishimo biri muri zones zo gusindiramo ? Iyo mwubaka salles de conférence, piscine zo kogeramo n’ibibuga by’imikino ninde wakongera gutekereza impenure ? Murabura kurebera impenure muri mutuelle de santé abaturage batanga bishimye ariko barwara mukababwira icyo barwaye gusa ngo bajye kwigurira imiti, ubwo impenure irenze iyo ni iyihe ? Umusesenguzi Scovia Mutesi yavuze ko mutuelle de santé nta kindi imaze uretse kumenyesha umurwayi ikimwishe.

Twanzura rero twabwira FPR n’abambari bayo ko ikibazo cy’impenure kitari mu maguru ahubwo kiri mu mutwe. Nta kigero nta kimwe gihari cyagenewe gupimisha ingutiya kuko na kera na kare ugukanira niwe wagukaniraga urugukwiriye bitewe n’uko wifite. Ikibazo dufite ni générations zidafite aho zerekeza kuko FPR yamaze kwangiza icyizere cy’ahazaza cy’abana b’u Rwanda. Nta na rimwe gusambana bishingira ku ijipo ngufi.

Inama twatanga ni uko abakuru babwiza ukuri abato. Mbere y’uko abato bahabwa inshingano bakeneye kumenya ngo ibihari ni ibi kurenza kwirirwa bababuza kwambara impenure. Ikintu kitwa umuco ni ukureba ibyiza bya kera tukabihuza n’iby’ubu. Ni gute wabwira umwana w’ubu ngo u Rwanda rwa kera rwari rwiza aho aciye hose ahasanga inzibutso, anyura ku banyururu bakatiwe burundu kubera jenoside, ugaruke umubwire ko umuco wa kera ari uwuhe? Kutambara impenure? Uramubwira umuco se nawe ntawo akubonaho?

Kereka ushaka kumubwira wa muco Edouard Bamboriki yaririmbye imyaka n’imyaka, bwacya ukumva ngo nibamubabarire yakiriye indonke. Iyo udafite abigisha b’umuco bazima, abahari bayobya abasigaye. Biroroshye kubwira umwana uti: «Nababariye uwishe nyogokuru wawe, nawe babarira uwaguciriye ikaye?»

FPR, WAMAZE KUGERA MU MAREMBERA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!