Kwica Assinapol RWIGARA ni nko kwica “Nyamutegerakazazejo”!: Aho abishi be ntibicuza?

Spread the love

“…Urebye amahano yangwiriye u Rwanda, ukareba abana b’abanyarwanda bapfiriye muri kiriya gihungu,  hagomba amaraso y’umuntu nka Rwigara ngo urukundo hagati y’amoko ya bene Kanyarwanda rwongere rugaruke…”

Ayo ni amwe mu magambo yavugiwe mu muhango wo kwibuka urupfu rw’Umunyemari Assinapol Rwigara wishwe kuya 4 Gashyantare 2015 , wabereye mu cyumba cy’inama cya Hotel Detroit Metro Airport Marriot iri Detroit-Michigan ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 20 Mata 2019 ukitabirwa n’abantu bari hejuru y’ijana bavuye mu mihanda yose (Afurika,Uburayi,Canada,Amerika na Australia) ukanakurikirwa n’abo mu muryango wa Rwigara bari i Kigali mu Rwanda, hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Marriott Detroit Metro Airport yabereyemo umuhango wo kwibuka Assinapol Rwigara

Usibye kwibuka urupfu rwa Rwigara, wari n’umunsi wo kwishimira no gushima Imana ku ifungurwa rya Adeline Rwigara ndetse n’iry’umukobwa we Diane Shima Rwigara, ukaba kandi wanahuriranye n’umunsi w’amavuko wa Adeline Rwigara Mukangemanyi umupfakazi wa nyakwigendera, watungujwe indirimbo imwifuriza isabukuru nziza (Happy Birthday) yaririmbwe n’abari bitabiriye uyu muhango. Umwaka ushize umuhago nk’uyu wabaye Adeline na Diane bari mu buroko, bikaba byari ibyishimo bihambaye,aho abantu hafi ya bose bakunze kumvikana basubiramo ijambo ryamamaye Adeline yakunze gukoresha mu bibazo byose yanyuzemo kandi akirimo rigira riti : “Mu ijuru hari Imana!”

Mu buryo bw’ikoranabuhanga, Adeline Rwigara yagejeje ijambo n’ubuhamya bwe byarijije benshi mubari muri uyu muhango.

Mugihe ubutegetsi bwa FPR bwafunze imiryango yose urubyiruko rushora guheraho rwiteza imbere ruhereye mu bushozi buke kandi rukiri ruto, abazi Assinapol Rwigara bose bavuzeko imitungo ye yose yayikuriye mu maboko ye kuko yatangiye akazi k’ubucuruzi akiri kwiga mu mashuri abanza ! Babwiye abari aho ko yaguze imodoka ye ya mbere afite imyaka 16 gusa!

Ikindi cyagarutsweho ni uburyo yari umunyabuntu wakundaga gufasha. Hatanzwe ubuhamya bw’abantu benshi yagiye afasha kujya kwiga mu Burayi no muri Amerika. Uwitwa MASOZERA we yabwiye abaraho uburyo umunsi umwe ubwo yigaga i Gitwe, bagiye gukorera ikizamini cyo guhindura amashuri  (Examen de reclassement) muri  Lycée de Kigali, icyo gihe Rwigara yarafite Toyota, maze  mu ma saa sita ubwo bari mu karuhuko kuko ikizamini cyakorwaga umunsi wose, abana bagiye kubona babona Rwigara araje abapakira imodoka abajyana muri restaurant bose uko bari 25 bararya Rwigara arishyura abasubizayo ibyo abikora icyumwe cyose !

Pasteur Onesphore NTABANA  we yagarutse kuburyo  Rwigara yakoreraga Imana. Yabwiye abari aho ko iriya nzu ubutegetsi bw’u Rwanda bwasenye Rwigara yari yarahayemo  we, Adeline n’abandi bantu 7 icyumba cyo gusengeramo maze nyuma y’amezi make gusa baba bamaze kugera ku bantu 200, biba ngombwa ko abashakira ahandi basengera noneho abaha icyumba mu nyubako hasi (Cave). Inyubako yasenywe hasigaye hateranira abantu barenga 600.

Iyi nyubako yasenywe Rwigara yaratanzemo umwanya wo gusengeramo wari usigaye wakira abarenga 600

Abari aho kandi bumvise ubuhamya bw’Abahungu  2 ba Rwigara aribo Aristide Rwigara na Rwigas ariko ubuhamya Adeline yitangiye abinyujije mu buryo bw’ikoranabuhanga abagaragariza uburyo Rwigara yakundaga abantu,abana be n’umurimo bwo bwarijije abenshi mubari aho.

Mu bavuze mu izina ry’umuryango harimo na Ben RUTABANA wavuze ko yakomeje kwibazo no gushakisha impamvu yatuma Rwigara n’ibikorwa bye by’indashyikirwa yagenda uko yagiye kuriya apfuye urupfu nka ruriya rw’agashinyaguro, ati ariko muri iyi minsi narayibonye! “Urebye amahano yangwiriye u Rwanda, ukareba abana b’abanyarwanda bapfiriye muri kiriya gihugu,  hagomba amaraso y’umuntu nka Rwigara ngo urukundo hagati y’amoko ya bene Kanyarwanda rwongere rugaruke. Murebe namwe uko mwicaye aha, mwavuye impande zose…Twese ari Abahutu ari Abatutsi, turira hamwe duseka bamwe banaryamye mu byumba bimwe kandi amoko yombi…”

Nyuma y’igihe kinini adasohora indirimbo nshya Ben Rutabana wamamaye mu ndirimbo “Imbaraga z’Urukundo” “Africa” n’izindi, muri uyu muhango yaharirimbiye indirimbo nshya yahimbiye mushiki we Adeline Rwigara,akaba yasezeranye ko izatunganywa ikajya ahagaragara mu gihe kitarambiranye. Ni mu gihe umwana muto w’imyaka 14 Alexa SIKUBWABO nawe yaririmbye indirimbo yatuye mubyara we bucura bwa Rwigara witwa Rwigas Rwigara, naho uwitwa Chelsea SIKUBWABO nawe akaba yaririmbye iyo yahimbiye Rwigara wari Muramu we.

Rwigara yari nka Nyamutegerakazazejo…abamwishe bajye bahora biteguye guhangana nabo yagiriye neza!

N’ubwo urupfu  rwa Rwigara rwahungabanyije bikomeye abasigaye bo mu muryango we, ariko kandi ingaruka zarwo ku barukoze zababereye umusaraba uremere kurusha uko babikekaga,kandi igihombo bakuyemo cyangwa icyo bazakuramo kiruta kure inyungu bari bitezemo, kuko n’urubwa rwonyine bagendana imbere y’Abanyarwanda n’abanyamahanga rurahagije kandi birigaragaza ko ari kimwe mu bizabashyundura!

Kurundi ruhande,urupfu rwe rwahumuye amaso abari bakibeshya ku Mpyisi bayitiranya n’umutavu izindi zasize ku ibuga cyangwa ku nama ukaharara! Rubabera ahubwo umuhuza. Uyu muryango umaze kuba kimwe mu bihuza Abanyarwanda nta moko cyangwa izindi ngingimira.

Joyce H. KANYANGE

Michigan – USA