ABATURAGE BATURIYE PARIKI Y’IBIRUNGA M’URUNGABANGABO : LETA YA FPR IRASHAKA KUBATWARA UBUTAKA BWABO YAGURA IYO PARIKI!

Spread the love

Kugeza ubu iyo Pariki yeguriwe umuherwe Warren Buffet… Uvuye ku mbibi zari zisanzwe, ngo iyo Pariki, igomba kwagurwaho kilometer imwe n’igice (1,5 km) z’uburebure … Ubutaka bweragaho ibirayi n’ibigori bitagira uko bingana mu gace ka Kagano,Bisate, Kinigi n’ahandi ho mu mirenge ya Nyange na Kinigi bugahinduka Pariki, abahatuye bakahava!

Iki kibazo cyatangiye mu matariki abanza y’ukwezi kwa gatandatu 2018, aho abaturage bagiye kubona bakabona abantu batazi bari gupima amasambu yabo bakoreshe ibyo bita GPS, ntacyo babwiye abaturage kandi bivugira n’indimi zivangavanze! Ijisho ry’Abaryankuna ryaje gukurikirana risanga abapimaga aho bari abanyeshuri bari barangije kwiga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga (KIST) mu ishami ry’Imicungire y’ubutaka (Land Survey).

Ubusanzwe mu Rwanda hahozeho ikigo cyari gishinzwe gucunga amapariki n’Ubukerarugendo ORTPN (Office Rwandais du Tourisme et des Parcs Nationaux), ariko ubu amapariki ari mu nshingano z’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB),  amakuru “Ijisho ry’Abaryankuna” ryakuye aho muri RDB ni uko Pariki y’Ibirunga yo yeguriwe umuzungu w’Umuherwe witwa Warren Buffet. Ikitaramenyakana ni uko yaba ari Warren uwo waba waroheje Leta kwagura iyo Pariki yigizayo abaturage, cyangwa niba ari Leta yyafashe icyemezo cyo kuyagura, dore batasibaga kugaya Leta ya Habyarimana yo yafashe icyemezo cyo kugabanya ubuso bw’iyo pariki ikabuha abaturage ngo bahingeho ibireti, ndetse banahature mu myaka ya za 1976.

Abaturage babajije abayobozi iby’abo bantu bari kubagendera mu myaka bapima,bababwira ko bashaka kwagura Parike ko uzagwa muri icyo gipimo agomba kwimuka ntazindi mpaka!

Barangije gupima, abaturage bose begereye ishyamba ry’ibirunga (Kagano,Bisate, Rubara, mu mirenge ya Kinigi na Kageyo), umuzungu yasabye ko bamuhuza n’abaturage ibipimo byafashe akabihera ingurane (dore ko asanzwe azwiho kurekura ifaranga kandi akaba arifite atarishakisha) ubutegetsi bwaranze, ngo uwo muzungu ayo mafaranga azayanyuze kuri Leta ngo abe ariyo iyihera abaturage! Ari abaturage ari uwo muzungu, bayobewe iyo mitwe Leta ya FPR ishaka gutekera abo baturage! (Usibye ko umuntu usanzwe uzi imikorere yayo ahita yumva ko ishaka gufata ayo mafaranga ikayikoreshereza mubyo ishatse,ubundi ikabaha igice kandi nacyo bakakibona nabi, byarimba bakanabakuzaho!)

Ako gace kegereye ibirunga cyari ikigega gikome cy’ibirayi byari bitunze abo baturage utaretse n’abo mu mujyi wa Kigali. Nk’urugero aho bita mu Rubara,honyine heraga ibirayi,amamodoka n’amamodoka akamara ukwezi atunda ibirayi, none naho haguye muri izo mbago nshya za Pariki! Ubu biribazwa niba ayo madovise bazakura mu musaruro w’iyo pariki, azajya atunga abantu cyangwa akabageraho nk’uko ibyo birayi byabageragaho!

Ubutaka bungana na km1,5 ku gice cyose cyegereye ishyamba ry’ibirunga,ni ikigega cy’ibirayi bitunze benshi!

Bakimara kubarura ayo masambu,ubutegetsi bwahise bubuza ba nyiri amasambu,guhingamo imyaka imara igihe ndetse no gutema amshyamba. Mu minsi mike ishize nibwo bongeye gukomorerwa, ariko ntibazi niba uwo mugambi warahagaritswe cyangwa se bazongera kuza bakababwira bati mutuvire aha!

Gusa abaturage bose,usanga bavuga ko utwo bazabaha twose, bazambuka bakajya gushakira ubuzima mu bindi bihugu, kuko bari basanzwe bamenyereye guteshwa umutwe ku bijyanye no gusorera ubutaka, kubangamirwa no gushyirwaho amananiza mu mihingire no mu misarurire y’ibirayi,ariko naneho icyo cyo kwegeka ubutaka bungana butyo kuri Pariki kandi hakegekwaho ubutaka bwiza bweraga Leta yikurikiriye inyungu zayo bwite,basanga byo birenze urugero!

Iyi pariki iri mu bice bitatu by’u Rwanda (Pariki y’Ibirunga, Imihanda n’imbibi u Rwanda ruhuriyeho na Uganda ndetse n’Ishyamba rya Nyungwe), Ubufaransa bwaburiye abatemberera u Rwanda kwitondera kubera impamvu z’umutekano n’intambara iri gututumba mu Rwanda. Byanashoboka ko Uyu muzungu nawe yasubika iyi gahunda kugira ngo abanze arebe aho ibintu bigana!

CYUBAHIRO Amani

Intara y’Amajyaruguru.