ABICANYI BA KAGAME, NTAHO BAHUNGIRA UBUTABERA! UMUSHINJACYAHA W’ICYAMAMARE WIGENGA GERRIE NEL, YATANGAJE KO NPA, NITABAKURIKIRANA, AZABIKURIKIRANIRA.

Spread the love

Umushinjacyaha wubashywe cyane kandi utinywa, usigaye akorera urwego rw’ubushinjacyaha bwigenga muri Afurika y’Epfo Gerrie Nel, yarahiye arirenga, avuga ko urwego rw’Ubushinjacyaha bwa Afrika y’Epfo (NPA) niburamuka budakurikiranye urubanza rw’abaregwa   kwica uwahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda Colonel Patrick Karegeya, wiciwe muri Afurika y’Epfo mu ijoro  ry’uwa 31 Ukububoza 2013 rishyira iya 1 Mutarama 2014, ko we ubwe azahita abikurikiranira!

Agahuru k’imbwa karaza gushya aho bukera!!!

Ni nyuma y’aho Umucamanza w’urukiko rwa Ranburg ashyikiririje icyemezo cye urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo, akabusaba cyangwa akabutegeka (orders) kureba niba bwakurikirana cyangwa butakurikirana abanyarwanda 4 baregwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi, babitumwe na Leta y’u Rwanda.

Ibi bije nyuma y’aho bigaragariye mu rukiko kuwa 18 Mata uyu mwaka, ko ubutabera (Ubushinjacyaha) bwa Afurika y’Epfo bwananiwe gukurikirana abo banyarwanda bwitwaje ko Leta y’u Rwanda ibifitemo uruhare, ko bityo itakohereza  abo bakekwa ngo bacirirwe urubanza muri Afurika y’Epfo, cyane ko nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha ari hagati y’ibihugu byombi! Kuri iyi nshuro noneho, ubushinjacyaha bwashyizweho igitutu n’Umucamanza Mashiane Mathopa ngo bufate icyemezo butitaye ku mpamvu za politiki izo arizo zose.

Gerrie Nel yabwiye abanyamakuru ko Umucamanza yasabye Urwego rw’ubushinjacyaha(NPA) gutera indi ntambwe bugakurikirana abo bantu cyane ko umwirondoro wabo uzwi neza kandi bakaba barakoreye icyaha ku butaka bwa Afurika y’Epfo.  Yagize ati “Ibi byo noneho simpamya ko Ubushinjacyaha buzabona uko bubyirengagiza ngo bureke gukurikirana iki kirego!”

Nel, yongeyeho ati: “Ubushinjacyaha nibwongera kunanirwa gutanga ubutabera, nyuma y’amezi 3 nzasaba icyemezo cy’idákurikiranwa ry’ikirego (A nolle prosequi certificate), mpite nkikurikiranira nk’umushinjacyaha wigenga!”

Gerrie Nel yarahiye arireranga ati NPA nitabajyana mu rukiko nzabijyanirayo!

Ijisho ry’Abaryankuna rimaze kubona aya makuru agaragaza ko ntaho gucikira abicanyi ba Kagame bafite, twashatse kumenya uyu mugabo Gerrie Nel ufite uku kwiyemeza gukomeye gutya, uwo ari we, maze tubakusanyiriza amwe mu mateka n’ibigwi bye:

Gerrie Nel ni Umunyamategeko wo muri Afurika y’Epfo. Afite uburambe burengeje imyaka 30 akora akazi k’ubushinjacyaha. Yabaye umushinjacyaha mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha  NPA (National Prosecuting Authority) kugeza muwa 2017. Muri uwo mwaka yeguye ku mwanya we kubushake maze ajya mu muryango Afriforum, agamije gushinga urwego rw’ubushinjacyaha bwigenga (Private Prosecutions Unit).

Yahimbwe izina “Bulldog” (Imbwa y’inkazi: Aha bishatse kuvuga umuntu udapfa kwisukirwa, tugenekereje mu Kinyarwanda) kubera uburyo aba akarishye mu cyumba cy’urukiko no kuba akunda guhabwa gukurikirana amadosiye akomeye kandi aregwamo abantu bakomeye. Nk’urugero Gerrie Nel muri 2010, yashinjije mu rukiko uwahoze ari umukuru w’igipolisi akanaba Perezida w’igipolisi mpuzamahanga (Interpol) Komiseri Jackie Selebi ,waregwaga ibyaha bya ruswa, akaza gukatirwa n’urukiko rukuru rwa Johannesburg igifungo cy’imyaka 15. Yaje guhabwa ibihembo 2 kubera uko yitwaye muri urwo rubanza muwa 2012.

Gerrie Nel, icyamwubakiye izina kikanamugira ikirangirire, si ubumenyi afite cyangwa gukunda akazi ke gusa,ahubwo azwiho ko icyo yagambiriye ashirwa ari uko akigezeho!

Amuvugaho, uwahoze ari umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo, Bwana Mthunzi Mhaga, yagize ati : “Everything he touches turns to gold,” (Icyo akozeho cyose gihinduka zahabu) “He is one prosecutor whose prosecutorial expertise, conviction and integrity is beyond reproach,”( Ni wa mushinjacyaha ufite ubuhanga, imyemerere ihamye n’ubunyangamugayo bitagira makemwa mu mikorere ye ya gishinjabyaha)…

AfriForum  ni Umuryango utegamiye kuri Leta  urengera uburenganzira bwa ba nyamuke . Nubwo uyu muryango ukora wisunze amahame mpuzamahanga yemewe arengera ba nyamuke (Minority), unafiteite ayihariye arengera ba nyamuke bo mu bwoka bwa “Afrikaners” baba mu gice cy’epfo cy’umugabane wa Afurika.

Nyuma yo kugirwa Umushinjacyaha wigenga binyuze muri uwo muryango Gerrie Nel,yasobanuye ko yahisemo kwegura akajya gukora nk’umushinjacyaha wigenga kuko ubushinjacyaha bw’igihugu, politiki ibwivangamo kandi bukaba bukabije gutoranya amadosiye bukurikirana n’ayo budakurikirana, mugihe we ashaka ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko! (The country’s National Prosecuting Authority is politically biased and highly selective about the prosecutions it pursues. “ My main concern is that ‘everyone should be equal before the law.”)

Urwego rw’ubushinjacyaha bwigenga buremewe mu mategeko asanzwe mu bihugu binyuranye nk’ Ubwongereza, Australia, Canada, Kenya, Zimbabwe, Afurika y’Epfo…)

Itegeko ry’Afrika y’Epfo rigena imikurikiranire y’ibyaha (Criminal Procedure Act), riteganya uburyo bubiri umuntu ashobora kwitabaza Ubushinjacyaha bwingenga:

  1. Igihe umuntu yababajwe n’uko ubushinjacyaha bwafashe umwanzuro wo kudakurikirana ikirego cye (Nolle Prosequi). Ibyo biteganya n’igice cya 7 cy’iryo tegeko.
  2. Igice cya 8 cy’iryo tegeko cyo giteganya ko umuntu ashobora kwitura ubushinjacyaha bwigenga, hagendewe ku burenganzira nkurikiranabyaha (statutory right). Ibi bivuze ko umuntu wese ubifitiye uburenganzira ashobora gushinja icyaha mu rukiko rubifitiye ububasha.

Hari umugani wadutse vuba aha uvuga ngo “Uwo isi itarakaranga iba ikimushakira ibirungo!” Kagame n’abambari be bakunze kumvikana mu binyamakuru no ku karubanda bigamba ubwicanyi bunyuranye, none iminsi yabo irashyize irabageranye!

Ntakabuza ibirungo by’uyu mugabo isi imaze kubigwiza!!!

Nyuma yo kwihenuraku baturanyi no kubashotora, bikarangizwa no kwikingiranira mu gihugu bifungiraho imipaka, n’ibihugu bya kure y’u Rwanda bitangiye gupfundura amadosiye…None ni Afurika y’Epfo, reka “Mapping Report” ejo isohoke, Espagne yegure idosiye, n’iya ya ndege ntuzamunya uko ibyukijwe!

Abava i Babuloni mwavayo bigishoboka!!!

Cassien NTAMUHANGA

Ijisho ry’Abaryankuna.