KAMINUZA YA YALE YAVANYE IFOTO Y’UMUNYAGITUGU KAGAME KURI TWITTER YAYO

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Atangira uyu mwaka wa 2021, Kagame abinyujije k’urubuga rwe rwa Twitter yagize ati : «Reka turebane ikizere ejo hazaza kuko ibyisi ari gatebe gatoki». Uwavuga ko yiraguriye ntiyaba abeshye kuko kuri uyu wa mbere, tariki ya 04 Mutarama 2021, nibwo inkuru ko Kaminuza ya Yale, imwe muzikomeye cyane muri America, yagize ipfunwe ikavana k’urubuga rwayo rwa Twitter ifoto ye yasohotse.

Urubuga Afroamerica.net dukesha iyi nkuru rwatangaje ko iyo photo yavuyeho mu buryo butunguranye. Urwo rubuga rwatangaje kandi ko Kaminuza ya Yale itatangaje impamvu yakuyeho iyo foto ariko ko bikekwa ko ari igitutu cy’impirimbanyi, abanyeshuri, ndetse n’abarimu kandi bitewe n’ibitabo biherutse gukorwa n’abanditsi ndetse n’akanama gashinzwe umutekano ku isi.

Muri iyo nkuru baravuga ko igitabo cya Michela Wrong, umunyamakuru ukomeye, yise “ Do not disturb, The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad”, igitabo gitegerejwe ku isoko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka wa 2021 cyaba ari kimwe mu byatumye iyo Kaminuza yitandukanga n’umwicanyi Kagame

Indi nkuru wasoma :

UBWONGEREZA : IKINYOMA CYA FPR GIKOMEJE GUKUBITIRWA AHAKUBUYE : IKINDI GITABO KIJE GUHUNGABANYA PAUL KAGAME

Ikindi gikekwa ni Raporo ya LONI iherutse kwemeza ko ingabo za RDF zagiye muri Kongo mu buryo burenze ku mategeko mu mpera z’umwaka 2019 no mu mwaka wa 2020.

Indi nkuru wasoma :

RAPORO YA LONI IHERUTSE KWEMEZA KO RDF YARENZE AMATEGEKO IKAJYA MURI CONGO

Iminsi y’umujura iba ibaze koko.

Nema Ange