KARASIRA AIMABLE YAHIMBIYE INDIRIMBO DEO MUSHAYIDI

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

 Karasira Aimable yahimbiye indirimbo Deo Mushayidi   Nyuma y’igihe gito ahimbiye Madame Ingabire Victoire indirimbo imuvuga imyato, umuhanzi Aimable Karasira yahimbiye indirimbo yakoze ku mitima ya benshi, Deo Mushayidi wanze kureberaU Rwanda rurembera, ariko FPR ikamugwa nabi, ikaba yaramukatiye burundu ubu akaba afungiye muri gereza ya Mageragere.  

Kimwe na bandi banyarwanda benshi, Deo Mushayidi yabanje kwibeshya kuri FPR akora n’ibyari mu bushozi bwe bwose ngo ashyigikire FPR. Yakoze mu bunyamabanga bwa FPR ikimara gufata ubutegetsi nyuma y’iminsi mike yaje gutahura ko “Abanyarwanda batambye uw’imegeri” ko ntaho bavuye ntaho bagiye! Mushayidi yafashe icyemezo cyo gukebura FPR ariko yo imubonamo umwanzi imuhigira hasi kubura hejuru, kugera ubwo yaje gushimutwa ubwo yari mu gihugu cy’u Burundi mu mpera za 2008.   

Kimwe na Kizito Mihigo, Mushayidi yazize aya magambo yari yanditse ku rubuga rwe rwa internet «Banyarwanda, mucyo tujye impaka tutica. Dutsinde tudasuzuguye cyangwa ngo dushinyagure. Ariko mbere ya byose, twirinde gukoresagahinda k’abandi nk’iturufu ya politiki.Turire, duhozanye kandi twihanagure, turwanye icyadusubiza mu marira, twubake u Rwandaruzira intambara, rukazira itsembabwoko, ruzira ivangura, ruzira guhunga, maze amahoroasimbure umutekano. »      Mushayidi yaburiye umuryango we wowe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kugeza na n’ubu ntagira n’umusura muri gereza!  

Karasira Aimable akomeje guca agahigo mu bahanzi bariho ubu mu Rwanda kuko aririmba ubuzima bw’igihugu mu mpande zose!