UBWONGEREZA : IKINYOMA CYA FPR GIKOMEJE GUKUBITIRWA AHAKUBUYE : IKINDI GITABO KIJE GUHUNGABANYA PAUL KAGAME .

Spread the love

Avuga kuri iki gitabo cya Michela Wrong ku Rwanda,  uwahoze ari maneko nyuma akaba umwanditsi w’ikirangirire w’umwongereza David John Moore Cornwell wamenyakanye cyane ku izina rya John Le Carré yagize ati: “a withering assault on the Rwandan murderous regime of Paul Kagame: very driven, very impassioned” aribyo kuvuga tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “ Iki gitabo ni igitero simusiga ku ngoma mpotozi ya Paul Kagame, cyandikanye ubucukumbuzi kandi kiryoheye gusoma”.

Nyuma y’ umunya Canada Judi Rever, undi mwanditsi akaba n’umunyamakuru ukomeye Madame Michela Wrong agiye gusohora igitabo kizakubitira ikinyoma cya FPR ya Kagame ahareba i Nzega. Icyo gitabo yise mu rurimi rw’icyongereza “ Do not disturb, The Story of a Political Murder and an African Regime Gone Bad” kikaba gitegerejwe ku isoko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka tugiye gutangira wa 2021 nk’uko tubikesha urubuga rwa Amazon.

Uwavuga ko ibya Paul Kagame biri kugenda bisobanuka ntiyaba agiye kure cyane y’ukuri. Nyuma yo kwibasira bikomeye umwanditsi Judi Rever ndetse akaba asigaye arindirwa umutekano mu buryo bukomeye, ntibyabujije umwanditsi w’umunyamakuru nkawe Michela Wrong gufata ikaramu n’urupapuro maze nyuma y’ubushakashatsi no gukusanya ubuhamya butandukanye akiyemeza kwandika icyo gitabo gitegerejwe na benshi.

Michela Wrong yinjiye mu ruhando rw’abakubitira ikinyoma ahakubuye! Kagame arayitara mu ki?

Nk’uko bitangazwa n’imbuga zatangiye kwamamaza icyo gitabo, zirimo urubuga rurangiranwa Amazon, incamake yacyo igaragaza ko ikizabandwaho ari ukubeshyuza ibinyoma FPR yakomeje kubeshya isi n’amahanga ko ngo wari umutwe utagira uko usa waje gukiza u Rwanda ukarukura mu maboko y’abicanyi b’abajenosideri maze ugateza u Rwanda imbere ku buryo rusigaye rugereranywa na Singapore.

Ufatiye aha gusa usanga iki gitabo kizahungabanya bikomeye ubutegetsi bwa Paul Kagame bushingiye ku binyoma bibiri: ikinyoma cya Jenoside FPR yahinduye iturufu y’ubutegetsi ndetse n’ikinyoma cy’iterambere baringa ihora ibeshya amahanga. Ibi byose ikabikora itera ibikomere abarakotse iyo jenoside abandi ibafunga abandi ibica, ikagerekaho guheza abanyarwanda mu mibereho mibi ituma batinyagambura ngo babone akayihayiho ko kuyirwanya bivuye inyuma.

Iki gitabo cya Michela Wrong kizaba gifite ku gifuniko kibanza ifoto y’izuba isa nk’ishusho igaragara mu ibendera ry’u Rwanda. Incamake yacyo igaragaza ko kizagerageza gusubiza ibibazo bikurikira:

  • Kuki abahoze mu ngabo za FPR bakomeje kubeshyuza ibyo Leta ya Paul Kagame ivuga ku warashe missile zahanuye indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Perezida Ntaryamira?
  • Kuki ubwicanyi bw’imbaga butahagaze FPR imaze gufata ubutegetsi?
  • Kuki abahoze muri FPR – Inkotanyi basubiranyemo  bikomeye bamwe bakicwa abandi bagahunga?

Michela Wrong mu gusubiza ibyo bibazo akazifashisha amakuru kuri Patrick Karegeya wahoze ari icyegera cya Paul Kagame watinyutse kumubwiza ukuri agafungwa agahunga bikarangira yiciwe muri Afrika y’Epfo. Nk’uko Judi Rever yabikoze yandika igitabo cye “In the praise of Blood” Michela Wrong nawe akazakoresha abatangabuhamya biboneye amaso ku maso ukuntu FPR yakoze amahano imaze imyaka irenga 20 yubitseho urusyo. Aha hakaba hari iteramatsiko ryerekana ko Michela Wrong ashobora kuba yaravuganye na Patrick Karegeya mbere y’uko yicwa. Akaba ndetse yaranditse inkuru ku rubanza rw’abamuhitanye mu kinyamakuru The Guardian. Reka natwe dutegerezanye amatsiko kuzasoma icyo gitabo!

Michela Wrong akaba atari umwanditsi usanzwe kuko yanditse ibitabo byinshi harimo ibyakunzwe cyane; twavuga nk’igitabo yanditse ku irangira ry’ubutegetsi bwa Nyakwigendera Mobutu n’intangiriro z’ubwa Laurent Desire Kabila igitabo yise “In the Footsteps of Mr. Kurtz” ndetse akaba yaranditse cyane ku gihugu cya Kenya, n’igihugu cya Eritrea.   Michela Wrong akaba ari nawe kandi wegukanye igihembo kitiriwe umunyamakuru James Cameron mu Bwongereza gihabwa Umunyamakuru wakoze akazi ke mu buryo bw’umwuga ntangarugero mu mwaka wa 2010. Akaba akunze kwifashishwa mu busesenguzi kuri politike ya Africa n’ibinyamakuru bikomeye ku isi nka BBC, Al JAZEERA, REUTERS, THE NEW YORK TIMES, THE FOREIGN POLICY, THE GUARDIAN n’ibindi

Avuga kuri iki gitabo cya Michela Wrong ku Rwanda,  uwahoze ari maneko nyuma akaba umwanditsi w’ikirangirire w’umwongereza David John Moore Cornwell wamenyakanye cyane ku izina rya John Le Carré (akaba aherutse kwitaba Imana mu minsi mike ishize) yagize ati: “a withering assault on the Rwandan murderous regime of Paul Kagame: very driven, very impassioned” aribyo kuvuga tugenekereje mu Kinyarwanda ngo “ Iki gitabo ni igitero simusiga ku ngoma mpotozi ya Paul Kagame, cyandikanye ubucukumbuzi kandi kiryoheye gusoma”.

Ishusho y’igitabo (igifuniko cyacyo) gitegerejwe na benshi, kiragaraza izuba riri mu ibendera ry’u Rwanda.

Nk’uko duhora tubibabwira ibi byose bikaba ari ingero zigaragaza ko isi igenda irushaho kuvumbura ikinyoma FPR ya Paul Kagame yakomeje gutamika amahanga ku ngufu. N’ubwo agatsiko kayo gashyira imbaraga z’umurengera mu gucecekesha abashaka kuvuga uko kuri ariko uko kuri ko kuranga kukagera iyo kujya kwanyuze muri escalier ikinyoma cyanyuze muri ascenseur, kukanyura mu ziko kukanga gushya. Ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abahagurukiye guharanira impinduka mu Rwanda FPR yita abanzi b’igihugu bikaba bifite uruhare rukomeye mu gukongeza uwo mwuka ushyushye w’impinduramatwara igeze bugufi.

Michela Wrong ni undi munyamahanga cyane cyane w’umwongereza ukubitiye ikinyoma cya FPR ya Kagame ahakubuye n’ahakoropye, si umwanditsi usanzwe, kandi si we wa nyuma! Imyigaragambyo n’isebanyabuswa rya FPR ikoresha ishaka gucecekesha aba banyamahanga baba bamaze kubona ukuri kandi bakagusakaza hose, bikazaba aka ya mitunu y’urukwavu yabonye ishyamba rishya ikarira gusa bikanga rikagurumana.

Lambert Kayinamura.

3 Replies to “UBWONGEREZA : IKINYOMA CYA FPR GIKOMEJE GUKUBITIRWA AHAKUBUYE : IKINDI GITABO KIJE GUHUNGABANYA PAUL KAGAME .

  1. uko mwokora kose, muvuga ivyo mushaka
    Kagame n’umugabo ahesha agaciro igihugu ciwe
    abandika ibitabo bakomeze mugabo nawe akore
    izi bwa ngo ni opposition ya Kagame mubandanye musega i burayi mwimena amaso
    muzopha uko musevya igihugu canyu

    1. Time will tell. Ntagahora gahanze. Amaco y’inda azahoraho nayo. Injustice na Justice nabyo bizahoraho. Buri wese agomba guhitamo uruhande rwe.

Comments are closed.