KAGAME N’AGATSIKO KE BAMEZE NK’ “UMUGORE WO MU NGUNGURU”! BIRIRWA BASENYERA ABANTU NGO BATUYE NABI…BIBAGIWE IMYAKA BAMAZE MU NKAMBI!

Spread the love

Abantu benshi bize mu Rwanda, bazi umugani w’ “Umugore w’umutindi nyakujya”, wari mu gitabo cyo gusoma umwaka wa kane w’amashuri abanza.Kagame n’agatsiko ke, neza neza bameze  nk’umugore wo mu ngunguru, bibagiwe ko bakuriye mu nkambi za Nakivale na Shungerezi, ubu basigaye basenyera abantu amazu yabo ngo arabasebya, nta n’ingurane bakajugunya mu mvura bakigendera! Bujuje kandi abakene  mu magereza aba ariho babahisha ngo abanyamahanga babone ko abantu bose bakataje kubera kagame! Soma uyu mugani ushushanya Kagame n’agatsiko ke:

Izi nzu z’abanyarwanda Kagame yamariye hanze ntaho zihuriye n’izo we n’abenshi mubo mugatsiko bamazemo imyaka n’imyaniko mu nkambi z’impunzi!

Habayeho umugore, akaba umutindi nyakujya, akibera mu ngunguru bari barajugunye. Umunsi umwe ,haza umuntu w’umusabirizi, ariko akamenya gukora ibintu bisa n’ibitangaza. Icyo gihe imvura yaragwaga cyane . Wa mugore amurabutswe , aribwira ati “yewe nta mutindi umwe! Ko niganyiraga, uriya wabaye kuriya ntandusha ubutindi? Naba nanjye mfite ubucabari bwanjye n’ ingunguru yanjye.” Ndetse icyo gihe imvura yaragwaga, umugabo anyagirwa ; umugore aramuhamagara , aramubwira ati “ngwino wugame. Wa mugabo yinjira muri ya ngunguru , arugama.

Nuko yitegereza uwo mugore wari warishwe n’agahinda , ntagire shinge na rugero, maze aramubaza ati” wumva wifuza iki? ” Umugore aramusubiza ati nifuza inzu n’iyo yaba ntoya,ifite akarima iruhande , maze nkava muri iyi ngunguru! Yahirwa mama ubyifitiye. Umugabo aramubwira ati “ humura mugore mwiza ,kubera ko wanyugamishije, ejo uzabona iyo inzu .”

Umugore abanza gushidikanya yibwira ati nk’uyu mutindi aranshinyagurira iki ? mbese yabanje akikiza ubwe ! nuko yirirwa yibaza icyo uwo mugabo yashatse kumubwira,burinda bwira akibitekereza . Bukeye , umugore ngo akanguke, asanga atakiri muri ya ngunguru, ahubwo ari mu nzu nziza , yubatse mu karima katagira uko gasa! Umugore arishima sinakubwira

Hashize igihe kirekire , nyamugabo aragaruka abaza wa mugore ati “ ubuse kandi hari ubukire wifuza burenze ubu ngubu? »  Umugore aramusubiza ati “hora yewe winshinyagurira ! aho uzi kuba umutindi nk’uko nari meze kandi ngeze mu za bukuru”. Noneho iyo unkiriza rimwe , ukanshajisha neza! Wowe se ko nitekera, nkaba muri iyi nzu njyenyine,singire uwo ntuma ku isoko akaba ari njye wigirayo ngenda nsayagurika muri biriya byondo ! ubwo se urumva nkize iki ?” Umugabo aramusubiza ati” ahubwo ubukire ahubwo ugiye kubura aho ubukwiza !”

Amezi atandatu ashize, wa mugabo yongera kunyura aho , maze abaza wa mugore ati” ubu se kandi ntumerewe neza ?” umugore ati” koko merewe neza , ariko uwampa  n’agaka kamwe nkajya mbona amata yo kunywa n’icyo mfumbiza aka karima kanjye; akampa n’ingurube yo korora.” Umugabo ati” ihorere ejo uzabibona byombi.” Noneho umugore ntiyongera gushidikanya.

Bugicya , umugore ngo ajye kubona, abona iruhande rwa ka karima imbyeyi n’iyayo n’icyana cy’ingurube gishaka ibyo kirya! Si bwo agiye kuba umukungu! Wa mugabo agiye kumubera Imana rwose! Mu gitondo umugore agikanguka ,yumva mu nzu urusaku rw’ibintu biterurwa hirya no hino , ariko ntamenye ababiterura. Yumva aryamye ku buriri bwiza. Arebye asanga ni igitanda cy’akataraboneka , yahindukira kikamutembereza! Yongeye kureba hirya abona hateye intebe nziza cyane n’ameza abengerana.

Hirya gato hari indorerwamo yometse ku nzu. Ako kanya abona umukobwa akinguye icyumba, amusuhuzanya icyubahiro ati “mbazaniye amazi yo kwiyuhagira kandi nateguye.” Umugore arabyuka ariyuhagira , uwo mukobwa aramusokoza, aramwambika. Yirebye mu ndorerwamo asanga atakiri wa wundi yarakize cyane. Aratangira arabigendera , reka iminsi mikuru sinakubwira.

Si bwo abaye ikirangirire!

Umunsi umwe wa mugabo yiyambarira gitindi maze aza guhagarara ahantu yari azi ko uwo mugore akunda kunyura, yigendagendera n’abaja be. Umugore akihagera, wa mugabo aramusuhuza, maze aramubwira ati “ngira ngo nta kintu ubuze!” ubwo ariko abimubwira asa n’umwenyuye, mbese nkubwira uwo baziranye. Umugore ntiyamureba n’irihumye , arihitira ! Umugabo arangurura ijwi ati ” mbese noneho ntucyumva?” Umugore asubiza amaso inyuma n’agasuzuguro kenshi, abwira uwo mugabo ati ” waba uziko uwo ubwira ari umuntu w’icyubahiro? Wagize ngo ndi rubanda rusazwe!” Aribyo niwongera kurevura uribonera. Umugabo aramwihorera!

Bukeye ngo umugore abyuke, asanga yanzu na bwa bukire bwose byayoyotse, aryamye muri cya gisate cy’ingunguru yahozemo! Yicuza icyatumye yiha gusuzugura wa mugabo.

Abanyarwanda baca umugani ngo “Gukira byibagiza gukinga”

Kagame (Icyorezonkomoko-muntu) ngo nta mukene ashaka mu mujyi wa Kigali! Imana iraje ikore umuti!

Byakuwe:

Ikigo cy’igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma no kwandika umwaka wa 4. (Mbere y’ubutegetsi bwa FPR-Kagame).

N’agahinda kenshi Segikubo Barafinda Fred, yàtùriye amagambo akomeye kuri Kagame n’ubutegetsi bwe yagereranyije n’Icyorezo nkomoko muntu, kibasiye abanyarwanda, kibica, kibabuza amahoro, kibasenyera… akaba atabaza amahanga yose ngo atabare abanyarwanda. Ariko akaba anizeye ko Imana igiye gukora umuti!

Kurikira Segikubo barafinda hasi aha, wumve amagambo yuje ubwenge n’ubuhanuzi yatangaje ku cyiza nkomoko-muntu Kagame!

Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.