NTAMPUHWE UMUJYI WA KIGALI UFITE MUGUSENYERA ABANYARWANDA: FRANCINE ARWARIJE UMWANA MU RUTOKI!

Spread the love

Muri gahunda yo kwirukana abakene mu mujyi wa Kigali, Leta ya Kagame yakoze yitwikiriye ikinyoma cyo gukura abantu mu bishanga no mu manegeka, ariko kubera ko abasenyewe batigeze berekwa aho bajya, byagaragaje ko hari indi gahunda Leta ya FPR yari ifite, harimo kwirukana abakene no kwigaruira ubutaka bw’abadafite kirengera. Byarushijeho kugaragara ubwo biri gukorwa nta mpuhwe zirimo kabone naho waba urwaye cyangwaje umuntu nk’umubyeyi Umutesi Francine!

Umunyamakuru w’Ijisho ry’Abaryankuna yasanze uyu mubyeyi Francine arwarije umwana we w’umuhungu witwa Hategikimana Faustin, mu rutoki ruri hafi y’aho yahoze atuye mbere yo gusenyerwa. Aho akaba ari mu Kagali ka Kamutwa, Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo, aho bakunze kwita Kaninja (Camp Ninja). Akaba asanga uyu mwana aho bukera aza kumugwa mu maboko, kuko nubundi yari asanzwe ameze nabi, nkanswe ubu ari kurara mu mbeho n’imibu byo mu itumba!

Francine yagize ati: “Uyu mwana ntakabuza araza kumfana! Nubundi twari dusanzwe ntako twimereye, nta mikoro nta bushobozi bwo kubona icyo kurya no kwambara none Leta  n’akaruri twabagamo yagasenye! uyu mwana wanjye yavukanye uburwayi  naravuje ntako ntagize, bantegetse kwita ku mwana wanjye uko nshoboye ngo ndebe ko iminsi yakwicuma. Ubu nari mumaranye imyaka cumi n’ibiri ngerageza! None  ikibabaje kiryana nk’umusonga ni uburyo Leta yaje ikansenyera inzu, ndwaje umwana, ntitwereke aho tugana, tukaba turi kurara hanze mu rutoki nkuko mubibona,ntacyo kurya nta mwambaro nta shinge na rugero!”

Uyu mubyeyi  aratakambira leta n’abagira neza kumufasha akabona igitunga uyu mwana kuko uretse uburwayi yanahuye n’ikibazo cy’imirire mibi kubera ubukene bwabazonze!

Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagali ka Kamutwa yanze kugira icyo akivugaho ndetse n’umuyobozi w’umurenge wari uyobiye igikorwa cyo gusenyera abaturage muri aka gace nawe yatubwiye ko ntacyo ashaka kuvuga kuri iki kibazo cy’uyu muturage.

Uyu mwana amaze igihe arwaye ariko FPR ntiyamugiriye impuhwe, ubu arwariye mu rutoki! Aya niyo manegeka Kagame yamukuyemo!

Muri ibi bikorwa byo gusenyera abaturage ubutegetsi buvuga ko batuye mu bishanga,buri kubasenyera butitaye kubushobozi n’ibibazo abaturage bafite haba iby’ubukene, uburwayi, amashuri y’abana, cyangwa ikindi icyo aricyo cyose!

Ukurikije uko iki gikorwa cyateguwe, birasa n’aho ari ukunyaga abaturage ubutaka bwabo, kuko abatanze ibyemezo cyangwa ibyangombwa byabo by’ubutaka aribo bahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu ( 60,000 FRW) ngo yo gukodesha amezi abiri.

Usibye gukodesha amezi abiri aya mafaranga no kwimura umuntu ntiyamwimura. Ikirenze ibyo ntawe uzi ikizakurikiraho nyuma y’ayo mezi abiri. Ubu haribazwa n’iba uwagennye igiciro cy’ubukode ku kwezi akagishyira ku bihumbi mirongo itatu niba nawe ariyo abamo cyangwa akaba afite inzu akodesha ayo mafaranga!

Rwendeye Maxime

Umujyi wa Kigali