SEGIKUBO BARAFINDA FRED YAVUZE AMAGAMBO AKOMEYE CYANE YAMAGANA UBUTEGETSI BWA FPR-INKOTANYI YAGERERANYIJE N’IBIZA NKOMOKO MUNTU.

Spread the love

Nyuma y’aho ubutegetsi bwa Kagame Paul bufatiye icyemezo cyo gusenyera abanyarwanda habura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo binjire mu mwaka wa 2020, Kagame yari yarabeshye abanyarwanda ko igihugu azaba yarakigize paradizo, Paul Kagame Semuhanuka, abonye bimukwamanye ahitamo gusenyera abanyarwanda, arangije ajya kuvugira amahomvo mu nama y’umushyikirano ngo ikibazo ni icy’abo baturage ngo kuko batuye aho batakagombye kuba batuye, kandi hari abahamaze imyaka irenga 50.

Mu magambo akomeye cyane ,Barafinda yavuze ukuri, yumvikana ariko anateye agahinda, ukurikije aho Kagame n’agatsiko ke ,Icyiza nkomoko muntu, yifatanyije n’ibiza kamere maze yibasira abanyarwanda.

Barafinda yagaragaje uburyo ubutegetsi bwa kagame bwabereye icyorezo abaturage b’u Rwanda: Uburyo ubutegetsi bwujuje abantu muri gereza bugamije kubahishayo ngo ighugu kigaragare ko nta bakene barimo! Yerekanye uburyo bwabambuye ubutaka, amazu, uko baka amafaranga ya mituwele barangiza ntibajyane imiti mu mavuriro, ahubwo bakayijyana mu mafarumasi yabo dore ko nta farumasi itari iya FPR!

Barafinda yaburiye ubutegetsi bwa Kagame yise “Impungabanya z’umutekano”ababwira ko nta mutekano bateze igihe badaha abanyarwanda umutekano. Barafinda yasabye akomeze amahanga aturanye n’u Rwanda, Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, ONU, n’ibihugu n’abantu ku giti cyabo kugeza kuri Papa Francis. Yasabye izo mpungabanya z’umutekano kwegura no kumanika amaboko n’amaguru bagakubita amabuno hasi bagasaba imbazi abanyarwanda.

Barafinda yasabye ibihugu kubaza impamvu impunganya z’umutekano zifunga imipaka zifungira abaturage mu gihugu maze bo bagakomeza kuguru bazerera mu mahanga! Arangiza avuga ko Imana igiye gukora umuti!

Kurikira Ijambo rya Barafinda Segikubo Fred hasi aha uko ryakabaye.

Remezo Rodriguez

Umujyi wa Kigali.