KAGAME – MUSEVENI NINDE UZATSINDIRA UMWANYA WA KABIRI MU MURYANGO WA AFURICA YUNZE UBUMWE ?

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Mu kwezi kwa Gashyantare 2021 hazaba amatora yo guhindura abayobozi mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Muri ayo matora ikizewe nuko Bwana Moussa Faki Mahamat, inshuti ya hafi ya Paul Kagame, azakora indi manda nka Perezida wa Komisiyo wuwo muryango, cyane cyane ko ari we mu kandida wenyine kuri uwo mwanya kandi Abakuru b’ibihugu bya Afurica benshi bakaba baratangaje ko bamushyigikiye. Muri iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique tugiye kubagezaho uko umukandida watanzwe na Paul Kagame azaba ahanganye n’abandi benshi harimo n’umukandida watanzwe na Yoweri Museveni.

Dr Monique Nsanzabaganwa umukandida wa Kagame ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa AU.

Mu gihe ntashidikanya rihari mu mwanya w’ubuyobozi, imyanya iwungirije irifuzwa na benshi. Jeune Afrique ikaba yatangaje ko Umunyarwandakazi Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda afite amahirwe menshi yo kuzatorerwa umwanya wa visi-perezida. Ariko akaba ahataniye uwo mwanya n’abandi bategarugoli bane ku isonga umugandekazi  Pamela Kasabiiti Mbabazi umwalimu muri kaminuza akaba anahagarariye ikigo cya Uganda gishinzwe igenamigambi (National Planning Authority of Uganda). Abandi batatu ni Hasna Barkat Daoud wahoze ari minisitiri muri Djibout, uwahoze ari visi-Perezida wa Gambiya Fatoumata Jallow-Tambajang na Martha Ama Akyaa Pobee umudipolomate wa Ghana. Umugabo umwe rukumbi uri ku rutonde rw’abahatanira uwo mwanya ni Awale Kullane, ambasaderi wa Somaliya mu Bushinwa.

Prof Pamela Kasabiiti Mbabazi umukandida wa Museveni ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa AU.

Nubwo Jeune Afrique iha amahirwe menshi umunyarwandakazi Monique Nsanzabaganwa, ntibikunda korohera abakandida ba Kagame iyo biyamamazanye n’aba Museveni kumwanya umwe. Aho baheruka guhurira uwa Uganda agatsinda uw’u Rwanda ni mumatora y’abacamanza b’urukiko mpuzampahanga mpanabyaha ICC  yabaye ku 12 Ugushyingo 2020, aho akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU katoraga abacamanza 6  maze Julia SEBUTINDE wa Uganda agatsinda  Emmanuel Ugirashebuja w’u Rwanda. Julia Sebutinde agiye gukora manda ya kabiri y’imyaka 9 ari umucamanza mu rukiko rwa ICC akazasoza ikiringo cye muwa 2030.

Umucamanza Julia Sebutinde wa Uganda aherutse guhigika Emmanuel Ugirashebuja w’u Rwanda.

Mu gihe hizewe ko umwanya wa komiseri mukuru uzajyaho umugabo : Bwana Moussa Faki Mahamat Moussa Faki Mahamat wamaze gushyigikirwa n’abakuru b’ibihugu benshi harimo Paul Kagame, Cyril Ramaphosa umukuru wa Afurika Yepfo kuri ubu uhagarariye uwo muryango na Felix Tshisekedi umukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo uzasimbura Ramaphosa kubuyobozi bw’Umuryango wa Afurica yunze Ubumwe mu kwezi kwa kabiri 2021, hari  amahirwe menshi y’uko umwungirije azaba ari umugore. Kuri izo mpamvu Pretoria ikaba yarahisemo kuvana mu irushanwa abakandida babiri bayo, abo bakaba ari uwahoze ari Ambasaderi Ndumiso Ntshinga ndetse n’umunyamabanga mukuru muri iki gihe muri Afurika ishinzwe gusuzuma urungano, Eddy Maloka.

Museveni nk’uko yabigenje mu matora y’abacamanza ba ICC, yaba azongera gutungura Paul Kagame mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika  maze umukandida we  Prof. Pamela Kasabiti Mbabazi agatsinda Monique Nsanzabaganwa umukandida wa Kagame? Ni ukubitega amaso.

Nema Ange