NYUMA YA TEXAS, ME VINCENT LURQUIN NAWE YATANGAJE KO AGIYE KUREGA MU BUBILIGI IKIREGO CYO GUSHIMUTA RUSESABAGINA.

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Agatsiko k’abashimusi ka Kagame kahagurukiwe ku buryo budasubirwaho. Muri Amerika no mu Bubiligi ibirego byafunguwe kurundi ruhande umudepite Carolyn B. Maloney yandikiye Paul Kagame amusaba gufungura Paul Rusesabagina vuba na bwangu ntayandi mananiza.

Nyuma y’umunsi umwe gusa umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina Me Robert Hilliard areze mu rukiko rwa Son Antonio muri Texas, ikigo cy’indege GainJet n’umumaneko wa Kagame Constantin Niyomwungere kugira uruhare mu ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, undi munyamategeko Me Vincent Lurquin nawe yatangaje ko agiye kuregera inkiko z’Ububiligi ikirego kirebana n’ishimutwa rya Paul Rusesabagina.

Me Lurquin yatangaje ko bagiye kurega mu Bubiligi nk’igihugu afitiye ubwenegihugu kikaba gifite ubushobozi bwo gukurikirana icyabaye ku mwenegihugu wacyo. Mu magambo akarishye Me Vincent Lurquin yatangaje ko basaba ubutegetsi bw’Ububiligi kureka kuvugira mu matamatama, ahubwo bakavuga cyane kandi baranguruye bagasaba ko umwenegihugu wabwo washimuswe hirengagijwe amategeko mpuzamahanga yose, agasubizwa uburenganzira bwe.

Me Lurquin yifatiye mu gahanga  ubugambanyi bwakozwe n’ubutegetsi bw’Ububiligi bugambana n’ubwa Kagame bikaba bishobora gutwara ubuzima bw’umuntu nyamara we wakijije ubw’abantu benshi. Me Lurquin yatangaje ko bazi umuntu washishikarije Rusesabagina kurira iriya ndege y’abashimusi kandi ko uwo muntu ari umubiligi, ariko yirinda gutangaza amazina ye.

Bakoresheje amategeko, abunganizi ba Paul Rusesabagina batangatanze abagize uruhare mu ishimutwa rye bose bahereye kuri “Yuda Isikariyoti” we Constantin Niyomwungere maneko wa Kagame na sosiyete y’indege yakoreshejwe mu ku mushimuta, GainJet yo mu gihugu cy’Ubugereki barezwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ndetse n’abategetse ishimutwa rye n’ababereye ibyitso bagiye kuregwa mu Bubiligi.

Ku rundi ruhande abanyepolitiki nabo ntiboroheye ubutegetsi bwa ba rushimusi. Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza Bwana Tibor Nagy umunyamabanga wungirije ushinzwe ibibazo by’Afurika muri deparitoma y’ububanyi n’amahanga y’Amerika abinyujije kuri ambasaderi wa Kagame muri Amerika Mathilde Mukantabana, yasabye guverinoma y’u Rwanda kubahariza amategeko mu rubanza rwa Paul Rusesabagina ufite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri Amerika ahita anaboneraho kubibutsa ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zikurikiranira hafi cyane ikibazo cya Rusesabagina intambwe kuyindi.

Ukwezi kutaranashira umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Amerika yandikiye Paul Kagame amusaba kurekura vuba na bwangu Bwana Paul Rusesabagina. Depite Carolyn B. Maloney nawe yibukije Kagame ko uwo mugabo yafunze afite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri Amerika kandi akaba afite n’umudali wo guharanira ubwisanzure yahawe n’icyo gihugu. (Aha ni nkaho yamubwiye ati wowe ntawo wifitiye!).

Abanyamerika baributsa Kagame ubutitsa ko Rusesabagina afite umudari w’indashyikirwa bamuhaye!

Maloney nawe atariye umunwa mu ibaruwe ye yabwiye Paul Kagame ko yahonyanze amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika arebana no kohereza hanze ukekwaho ibyaha, ahubwo bagakoresha amanyanga n’ubucakura ibintu Leta zunze ubumwe z’Amerika zitakwihanganira.

Birashya bishyira bishyito! Aho bukera abagina Rusesabagina arabasesa!

Cassien Ntamuhanga