PAUL KAGAME YIZEYE KWINJIZA AMAMIRIYONI AZANYUNYUZA MU BARENZE KU MABWIRIZA YA COVID-19.

Spread the love

Yanditswe na Rubibi Jean Luc

Nyuma y’umunsi umwe gusa ubutegetsi bwa Kagame bwizeye kwinjiza asaga miliyoni ijana z’amanyarwanda iyakamye mubo ivuga ko barenze ku mabwiriza ya Covid-19. Ibi biraza kwihanganirwa?

Ku mugoroba wo kuwa 14 Ukuboza 2020, nibwo imyanzuro ikakaye yo kuzengereza Abanyarwanda bivugwa ko ivuye mu nama y’abaminisitiri ba Kagama na Kagame ubwe yashyizwe ahagaragara. Iyo myanzuro yagaragazaga ko ibyitwa ingamba zo kurwanya COVID-19 zongeye gukazwa ngo nyuma y’aho imibare y’abandura yazamutse cyane. Muri yo myanzuro kandi Paul Kagame yasubitse ikinamico azanzwe akora umwaka urangira ryitwa “Inama y’Igihugu y’umushyikirano”. Paul Kagame yongeye gusubika ibirori byose, ubukwe, ndetse n’amateraniro ayo ari yo yose agabanyirizwa umubare w’abitabira.

Nubwo byagaragaraga ko imyanzuro nk’iyi ifite icyo ihatse, abaturage ntibari bamenye ikibyihishe inyuma! Umunsi ukurikiyeho wahise uhishura ikigamijwe ko ari ukunyunyuza imitsi y’Abanyarwanda bitwaje ko ngo barenze kuri ibyo byiswe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase, nyuma y’umunsi umwe ayo amabwiriza yo kwirinda Covid19 avuguruwe, mu gihugu hose hakozwe imikwabu yo kwibasira Abanyarwanda babashinja ngo kurenga kuri ayo mabwiriza. Shyaka yagaragaje ko abafashwe bari mu byiciro bitandukanye ndetse ko n’amafaranga bagiye gucibwa angana na 104,620,000 Frw.

Minisitiri Shyaka wa Minaloc yafashe iya mbere mu kuvugira impyisi!

Yavuze ko abasaga 3000 bafashwe nta dupfukamunwa bambaye. Amande yo kutambara agapfukamunwa ni 10,000 Frw. Bivuze ko bose barakamwamo: 3000×10,000 Frw=30,000,000 Frw.

Abantu bagera ku 1979 bo bafashwe ngo batahanye intera hagati y’umuntu n’undi! Amande yo kudahana intera ni nayo ni 10,000 Frw ku muntu. Ubwo nabo baratemuzwamo: 1979×10000 Frw=19,790,000 Frw.

Abantu 2538 ngo bafashwe barengeje amasaha! Amande yo gufatwa warengeje amasaha yo gutaha nayo ni 10,000 Frw ku muntu. Ubwo nabo barakamwamo: 2538×10000 Frw=15,380,000 Frw.

Imodoka zigera 128 zafashwe ngo zarengeje amasaha! Amande acibwa imodoka zarengeje amasaha ni 150,000 Frw kuri buri imwe! Ubwo barabanyunyuzamo akayabo ka 128×150,000 Frw= 19,200,000Frw.

Minisitiri Shyaka kandi avuga ko utubari tugera kuri 85 ngo twasanzwe dufunguye! Amande acibwa akabari ni 150,000 Frw! Ubwo abo nabo barakurwamo akayabo kangana na 85×150,000 Frw= 12,750,000 Frw!

  Si utubari gusa turacibwa amande. Abakunzi b’agatama bagera kuri 300 ngo bafatiwe mu tubari bari kwifata neza! Amande acibwa bene abo bantu akaba ari 25,000 Frw buri umwe! Abo baranyunyuzwamo 300×25,000 Frw= 7,500,000 Frw.

Ukurikije abafashwe bose barenze kuri ayo mabwiriza yo guhahira Paul Kagame n’agatsiko ke babeshya ngo ni ayo kwirinda icyorezo, igiteranyo cy’amafaranga bagiye gukama mu banyarwanda nyuma y’umunsi umwe gusa ni miliyoni ijana n’enye n’ibihumbi mana atanadatu na makumyabiri y’amanyarwanda! (104,620,000 Frw)! Ibi bikaba bivuze ko bikomeje gutya mu byumweru bibri aya mabwiriza azamara Paul Kagame azaba asaruye angana na miliyari imwe hafi n’igice! (1,464,680,000Rwf).

Mugihe mu bihugu bituranyi nko muri Tanzaniya n’u Burundi badakozwa ibyo gufungira abaturage babyo (Lockdown) n’aho biba nko muri Uganda ntibikabye kandi Leta igafasha abaturage babangamiwe n’ibyemezo yafashe, mu Rwanda ho ubutegetsi ni “Rusahurira mu nduru”. Abanyarwanda bakaba basabwa kuba maso bakirengera, nibatabikora, barakomeza kwicwa urubozo n’umwicanyi ubayoboje inkoni y’icyuma.

Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.

One Reply to “PAUL KAGAME YIZEYE KWINJIZA AMAMIRIYONI AZANYUNYUZA MU BARENZE KU MABWIRIZA YA COVID-19.”

  1. Imanitabare babuze guhung,inzira zikigendwa noneho agatsiko baraga imitate ?nukuri imananikurehiriyangoma yamabandi

Comments are closed.