KAGAME-KABILA BAKOMEJE GUSHYIRWA MU MAJWI MU BWICANYI NDENGAKAMERE BUKOMEJE MURI CONGO.

Spread the love

Intangiriro z’ukwezi kwa Mata kwabaye injyanamuntu mu bice bitandukanye by’uburasirazubaBwa Congo (DRC), aho abaturage bisutse mu mihanda basaba ko ingabo za ONU zoherejwe mu butumwa bwo kuhabungabunga amahoro, MONUSCO zazinga utwangushye zigasubira iwabo kuko ntacyo zimariye abaturage kuko n’ubundi bakomeje gutikizwa kandi zihari!

Mukwisobanura, abayobozi ba MONUSCO bagaragaje bamwe muri banyirabayazana bavuga ko ari ubutegetsi bwavuyeho bwa Joseph Kabila n’abamushyigikiye b’abanyamahanga. Iyo mvugo ntawe utayumva n’ikiragi kiyumva neza cyane. Kagame ari ku isonga y’ibikorwa bibi byose bibera mu karere k’ibiyaga bigari akaba abishyigikiwemo n’imbaraga z’umwijima zitwaje iyi isi igikenye!

Mu magambo y’abo bayobozi ba MONUSCO, bavuze ko ibibera muri Congo ari jenoside kandi ko bazabishyikiriza inzego z’ubutabera mu gihe gikwiriye! Inkuru irambuye twayibasomeye ku rubuga Benilubelo.com, maze tuyibashyirira mu Kinyarwanda uko yakabaye.

Ngiyi hasi aha.

Goma abaturage bariye karungu, bafunze umuhanda bakoreshe amabuye aya bita amakoro!

IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA MONUSCO: MONUSCO YASHYIZE UKURI HANZE,IVUGA KO IBIRIKUBERA MURI CONGO ARI JENOSIDE.

Mu kugira icyo bavuga ku myigaragambyo yo gusaba ko MONUSCO iva muri Congo, nyuma y’ubwicanyi bw’i Beni, Abayobozi b’ingabo za ONU ziri mu butumwa muri CONGObagiranye ibiganiro n’abayobozi, abaharariye abaturage n’imiryango itari iya leta ndetsen’abategetsi i Kinshasa, Beni, Butembo, Goma na Bunia.

Ingabo za ONU zatanze umusanzu k’ukuri kw’ibibera mu gihugu.Aya ni amwe mu makuru y’abahibereye:”Ibibera i Beni, si twe MONUSCO, ahubwo ni abo dufatanya aribo Leta n’Ingabo zayo.

Ibibera Beni, ni jenoside”.”Twaje muri Congo kubusabe bwa leta yanyu, ariko twagira ngo mumenye ko twagushijwe mu mutego. Tuzi abica abantu i Beni, igihe bicira, aho bicira ndetse n’abo bavugana nabo. Dufite amakuru aruta ayo mutekereza kandi dushobora kuzayaha ubutabera uko uburyo buzaboneka. Dufite indege zitagira abaderevu (drones) ndetse n’ibyogajuru. Tuzi abica, uko bimuka, aho bashinga ibirindiro ndetse n’igihe cyose bicira abantu.”

“Reka tubahe igitekerezo cy’uko bigenda: Nimwibaze impamvu abasilikali bakuru ba FARDC twafatanyije dutsinda M23, bishwe uhereye igihe twagereye Beni. Nimwibaze impamvu guverinoma ya Congo idashaka kwitandukanya n’abasilikali bakuru bashinjwa ibyaha kandi bahawe ibihano ku rwego mpuzamahanga.

Nimwibaze impamvu guverinoma idategura icyunamo ku rwego rw’igihugu”. Mu bihugu byose aho twagiye mu butumwa, aho abaturage bishwe, za guverinoma zitegura  iminsi y’icyunamo n’ibikorwa byo kwifatanya n’inzirakarengane. Muzi impamvu guverinoma yanyu itabikora? Ibibera Beni ni Jenoside. Ni ibikorwa by’ubutegetsi buheruka (Ubuyobozi bwa Joseph Kabira) n’umurage bwasize bikomeza n’iyi minsi. Ibintu ni nk’aho bizakomeza kuba bibi.” “Igisirikare cyanyu kiyoborwa n’ingufu ziva hanze. Tubona i Beni haza abasirikare bakuru n’ingabo bahisha imyirondoro yabo. Bakora ibikorwa bya gisilikali ubundi bakabura. Ninde ukora izo missions z’ibanga mu gisilikali cyanyu?”

“Dutanga amafunguro ndetse n’amavuta y’imodoka. Ariko dutangazwa no kubona ibyo byose dutanga biri mu maboko y’umwanzi turwana nawe dufatanije na FARDC. Ubufasha bwacu tugenera FARDC ninde ubutanga kugeza ubwo bugera ku ngabo z’umwanzi?

 Kuki abo dufatanya ba FARDC bakora ibyo byose? “ ” Si abaturage b’abasivili bicwa gusa i Beni. Ingabo zacu za ONU zikomoka muri Tanzania, zarishwe, zicwa n’ingabo twafataga nk’incuti. Twanatakaje ingabo zikomoka muri Malawi ndetse na ba ingénieurs”

“Twiboneye nanone ingabo za FARDC zicwa zitanzwe n’abazikuriye. Twagiye duhangana n’ingufu zivuye muri FARDC bashakaga kurwana na twe. Twagiye turasa kubakora ubwicanyi kugira ngo tubuhagarike, ariko abo bicanyi babaga bambaye impuzankano za FARDC.” Nyuma yo kugenzura imirambo, twasangaga ari abasirikare ba FARDC. Turi gufatanya na guverinoma ya CONGO ndetse na FARDC mu bikorwa, ariko ntituzagera ubwo dutandukanya FARDC, Ingabo z’incuti n’abicanyi bica abaturage bambaye impuzankano zimeze neza nk’iza FARDC mu karere k’imirwano. Ninde uha impuzankano ingabo za FARDC akanaziha abicanyi? “ Izo mpuzankano ntiziva mu bubiko bwa MONUSCO burinzwe. Mubaze ingabo zanyu, ninde ufata izo mpuzankano za FARDC akaziha umwanzi bigatuma akazi katugora?”

Turumva umujinya w’abaturage kandi tugiye gushyiraho uburyo bushya bwo gukora kugira ngo dusohoze ubutumwa bwacu, ariko mugomba no kubibwira guverinoma yanyu. Ubutumwa bwacu, ni ugukorana na guverinoma ndetse n’igisirikare ariko tujya mu kaga buri gihe tubigushijwemo n’ abo dukorana leta n’igisilikali.

Abaturage ntibiyumvisha ukuntu ubwicanyi bukomeza mu gihugu cyabo ariho hari ingabo nyinshi z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro ku isi!

UMWANZURO

Aya ni amwe mu makuru twahawe avuye ku bayobozi ba MONUSCO i Beni, Butembo, Goma,  na Kinshasa.Abayobozi ba MONUSCO baricujije bakimara kumva akababaro gakabije k’abaturage no gusaba ko MONUSCO igenda byateguwe n’imiryango y’ibanze hakubiyemo abasabye ko bagaragarizwa ukuri kw’ibyahabaye. Ikibazo cyari ukumenya niba MONUSCO yaba ivugana na Joseph Kabila. Igisubizo kiva aho dukura amakuru, nkuko bivugwa n’ abayobozi ba MONUSCO, Kabila ni umwe mu bafite urahare ku bibera i Beni.

MONUSCO yatangaje ko nanone izabonana na Felic Tshisekedi. Ku bijyanye n’ijambo Jenoside, abakozi ba MONUSCO ntibagaragaje ari ubuhe bwoko buri guhohoterwa. Gusa bavuze “ubutegetsi bwavuyeho n’umurage bwasize”

  Inkuru ya Benilubero.com
Mwashyiriwe mu Kinyarwanda na Honoré MURENZI