CGP GEORGE RWIGAMBA KU GATEBE : CSP INNOCENT KAYUMBA AMUKOZEHO.

Spread the love

Iyo abicanyi ba Kagame bibaraburanye ibyabo bikajya ku karubanda, nta kindi kihutirwa gukorwa atari ugushyira ku gatebe abari barahawe inshingano zo kwica urubozo abanyarwanda ariko bakaba batakibasha gutwika inzu ngo bahishe umwotsi. CGP George Rwigamba wari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS birangiye rimurengeyeho! Yashyizwe ku gatebe naho DCGP Jeanne Chantal Ujeneza wari umwungirije we yavanywe muri RCS ariko agahabwa akazi muri Police y’igihugu aho yagizweKomiseri mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari. Uyu mugore wahoze mu ngabo z’u Rwanda ex FAR siwe wabona avuye muri RCS kuko ntibyari bimworoheye kuba mu bayobozi bayo mu gihe umugabo we yakatiwe burundu akaba afungiye i Mpanga.

CGP George Rwigamba yaramaze igihe ahagarariye ubugizi bwa nabi bukorerwa imfungwa mu Rwanda, dore ko yarakikijwe n’abayobozi b’amagereza 14 aho hafi ya bose baza muri RCS bavuye muri G2 (Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare) rukaba ruzwiho gukora no guhagararira ubwicanyi ndengakamere bukorerwa abanyarwanda. Akenshi na kenshi aho kubashyira mu kiruhuko k’izabukuru boherezwa mu magereza ngo bakomeze umurimo bihebeye wo kwigaragura mu maraso.

Umwicanyi CSP Innocent Kayumba afunzwe nk’ingegera: Arazira kwiba umufungwa amafaranga akayaguramo telefone, ibisuguti n’imitobe!!!

Muri aba bicanyi bahuriye muri RCS, ubarusha ububisha ni uwitwa CSP Innocent Kayumba. Uyu azwi ku bugome ndengakamere yakoreye abafungwa ku isonga Dr Theoneste Niyitegeka wafunzwe kubera gushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ubwo yimurirwaga muri Gereza ya Rubavu izwi ku izina rya Nyakiriba, yakiranywe inkoni nyinshi n’iyicarubozo ry’ubwoko bwose mu gihe cy’icyumweru mubyo uyu Kayumba yitaga kunyuzwa muri Yorodani!

Igihamya ko ubu bugizi bwa nabi bwari bushyigikiwe na George Rwigamba, ni uko aho abafungwa bageragezaga gusaba uburenganzira bwabo haba muko bafatwa cyangwa ibyo bagaburirwa, Rwigara yavugaga ati “Aho ndoherezayo Kayumba”. Uyu CSP Innocent Kayumba yarameze nk’impwerumpwe y’inkone bashumuriza ikagenda nta rutangira. Uko kogagizwa ngo ni umugome gica, nibyo byamuraruye maze yigira intakoreka, akomeza kwica urubozo kugeza n’aho yazengurukaga mu yandi magereza asaba abafungwa ngo bananiranye ngo ajye kubagorora. Amaraso y’inzirakarengane  amaze kumusaguka no kudendera mu bwonko bwe, CSP Kayumba Innocent yigabije umutungo w’umufungwa w’umunyamahanga wari ufungiye muri gereza ya Mageragere yari abereye umuyobozi maze atangira kuwuketa!

Uyu mwicanyi yamenye ko afite umufungwa w’umunyamahanga ukomoka mu Ubwongereza Kasem Mohamed Aiman ufite akayabo ka miliyoni 7 z’amapawundi ku ikarita ye (Visa card) ni ukuvuga asaga miliyali 9 z’amanyarwanda, maze Kayumba yiga uko yayarya . Uyu Kayumba afatanyije n’uwari umwungirije (Depute Director)SP Eric Ntakirutimana n’uwari ushinzwe iperereza (IO) Ephrem Mutamaniwa maze bayagira umugambi. Aba usibye kwisebya banashebeje Sebuja Kagame. Mu gihe ibihugu nk’Ubuholandi byirirwa bisuka amafaranga atagira ingano ngo birafasha ubutabera n’amagereza batunguwe no kubona abayobozi ba gereza ya Mageragere badukira umufungwa bakamwiba bagamije kugura telefone ngendanwa, inzoga, ibisuguti n’imitobe!!! Aba bari mu rwego rw’abajura bitwa ingegera. Ni bene babantu bashobora guterura inkono ku ziko, gutarura urwina rw’ibitoki cyangwa gucukura ibijumba cyangwa imyumbati bya rubanda!

DCGP Jeanne Chantal Ujeneza arahumetse. Ntibyajyaga bimworohera gukoresha inama abafungwa barimo umugabo we babanye muri ExFAR umwe akagorererwa undi agafungwa burundu!

Aka kumiro k’uyu mwicanyi kandi kamaze igihe kagarukwaho n’umunyamakuru Niyonsenga Cyuma Hassan w’Ishema Tv, yibasiye akamukorera iyicarubozo amuziza inkuru yagiye atangaza atarafungwa. Aho ibye bigiriye hanze, ikihutirwa kuri Kagame ni uguhita amwishitura vuba na bwangu akagendana n’uwari umukuriye!

Nyuma yo gushyira CGP George Rwigamba ku gatebe yahise asimburwa na DCGP Juvenal Marizamunda wari umuyobozi muri Polisi y’igihugu ushinzwe abakozi.

Amakuru dukesha umwe mu bantu bafungiwe i Mpanga aratubwira ko umunsi umwe CGP George Rwigamba yakoresheje inama abafungwa akababwira ko babajyana i Mpanga ngo kugira ngo babashyire kure y’imiryango yabo, ibacikeho maze buhoro buhoro ibigori bibabone! Ubu ageze ku gatebe isi ntisakaye wabona nawe ejo cyangwa ejobundi yisanzemo cyangwa n’umutima we ukamukatira! Innocent Kayumba we uburoko arabuenyereye akebo yagereragamo abandi ubu nawe niko agererwamo! Ikiruta byose ni ugukorera igihugu aho gukorera umuntu!

Rubibi Jean Luc