PROF KARURANGA GAHIMA EGIDE WAYOBOYE INATEK – KIBUNGO YAGIZWE UMWERE.

Spread the love

Nyuma y’amezi 9 azira akagambane n’akarengane, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwagize umwere Prof. Karuranga Gahima Egide wayoboraga iyahoze ari Kaminuza ya Kibungo (INATEK) wari ukurikiranyweho: gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Prof. Karuranga yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020. Yafashwe nyuma y’uko ku wa 30 Kamena 2020 Minisiteri y’Uburezi yari imaze gufunga Kaminuza ya INATEK yari amaze igihe abereye umuyobozi. Kuwa 16 Mata 2021KUrukiko rwagize umwere uyu mugabo w’imyaka 65, nyuma y’amezi agera ku icyenda yari amaze afunze. Prof. Karuranga yari akurikiranyweho ibyaha byo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna avuga ko uyu Prof.  Karuranga yazize akagambane k’agatsiko ka FPR karangajwe imbere na Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, aho bagamije kumwumvisha ndetse ngo no gufunga Kaminuza zose ziri mu Rwanda, FPR idafitemo akaboko. Umwe mu bakozi bakoreye INATEK, tudatangaza amazina ye kubera umutekano we. Yavuze ko inshuro nyinshi uyu Prof  Karuranga atagiye yumvikana na Prof Dusingizemungu uyobora umuryango Ibuka, ndetse ngo hari n’ubwo Dusingizemungu yamubwiye ngo azamwumvasha, abivugira imbere y’abandi bakozi b’ino Kaminuza. Uyu mukozi yakomeje avuga ko nk’abakozi bagiye bibaza inshuro nyinshi icyo Dusingizemungu yaba agamije kugeraho ngo bikabayobera kandi ngo si Karuranga gusa bagiranye ikibazo. Ati  : “Twe nk’abakozi twibajije inshuro nyinshi icyo uyu mugabo Dusingizemungu agamije kugeraho bikatuyobera. Dore Prof Nkusi ntibumvikanaga, bigeze kuri Rwakabamba byo biba ibindi bindi. Bigera n’aho uyu Karuranga amufungishije. Erega twari tubizi kandi byaragaragaraga ko Karuranga azira akarengane n’iterabwoba rya Dusingizemungu”

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre yigishije muri ino Kaminuza igihe, kubwa Prof Rwakabamba Silas yabaye umuyobozi  ushinzwe amasomo asimbuye Dr Jeanne Nyirahabimana wagizwe umuyobozi w’akarere ka KicukiroAmakuru dukesha umuseke, avuga ko Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo yayoboraga INATEK/UNIK kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 Prof. Karuranga Egide yemereye abanyeshuri b’aho avuka kwiga muri iyo Kaminuza batishyuye amafaranga y’ishuri. Icyo cyemezo ngo cyateye Kaminuza igihombo cya 77.520.000 Frw. Bukomeza buvuga ko atanubahirije amabwiriza agenga imitangire y’amasoko mu kubaka, gusana, kugura ibikoresho n’imishinga y’ubuhinzi birengeje agaciro ka miliyoni 1 Frw kandi yahaye akazi uwitwa Gatesi Florence adakoze ikizamini. Umuseke ukomeza uvuga ko yanashinjwe gukodesha imirima n’inshuti ye no kuba yaraguze imodoka za Kaminuza n’inshuti ye bitanyuze mu isoko.

Dusingizemungu aba umuyobozi ushinzwe amasomo, agahita yigira ushinzwe amatiku muri INATEK!

Prof Karuranga wunganiwe  Me Kayigire François na Me Kayiranga Rukumbi Bernard, baburanye bahakana ibyaha umukiriya wabo aregwa, bavuga ko nta bimenyetso bihari byemeza ko yabikoze Ubushinjacyaha bushingiraho, banasaba ko agirwa umwere.

Nyuma yo gusuzuma ukwiregura kw’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ibiregwa Prof Karuranga nta shingiro bifite ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

Rwavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko Prof Karuranga yashyize abanyeshuri muri INATEK bakigira ubuntu ariko kandi nk’uko abivuga hamwe n’abamwunganira ko bigaga ku mwenda, muri dosiye harimo umushinga wo korora inkoko bari barakoze babifashijwemo na Kaminuza wo kuzajya uvamo amafaranga y’ishuri ndetse bukaba butagaragaje ko abo banyeshuri ari we wahabajyanye.

Ku cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, Urukiko rwavuze ko byitwa ko wakoreshejwe nabi mu byo utateganyijwe cyangwa kuwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bigakorwa n’ufite ububasha bwo kuwucunga. Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amafaranga yasohowe na INATEK mu kugura imodoka, gukodesha amasambu, gusana inzu no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga bitari biteganyijwe cyangwa ko agakoreshwa mu buryo bunyuranyije

Urukiko rwemeje ko Prof Karuranga adahamwa n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itoneshwa, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro. Rwategetse ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomerwa mu ruhame, keretse afungiwe ikindi cyaha.

Prof. Karuranga yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Mbere y’uko aba Umuyobozi wa UNIK, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval (2012- 2017) aho yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’ibijyanye n’Ubukungu. Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.

Mu gihe akarengane n’itotezwa rikomeje kwibasira banyarwanda batari bake, Abaryankuna barakomeza kwibutsa abanyarwanda bose ko bakwiye guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo, ndetse bakamagana iyi Leta mpotozi. Nk’uyu Prof Karuranga yararenganye, ndetse ageze muri kasho yahanduriye corona yoherezwa gufungirwa ahatazwi nko kwa Kabuga. Ntawamenya niba imiti yavurishijwe izamumaza kabiri itamuhitanye.

Kalisa Christopher

Kigali